• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino Cote d’Ivoire yatsizemo Senegal ibasha kugera ku mukino wa nyuma wa AfroBasket uri buyihuze na Tunisia

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino Cote d’Ivoire yatsizemo Senegal ibasha kugera ku mukino wa nyuma wa AfroBasket uri buyihuze na Tunisia

Ubwanditsi 05 Sep 2021 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu nibwo hakinwaga imikino ya kimwe cya kabiri cy’irushanwa Nyafurika mu mukino w’intoki wa Basketball mu bagabo, ni umukino yatanze amakipe akina umukino wa nyuma kuri iki cyumweru ariyo Cote d’Ivoire na Tunisia.

Ubwo hari ku isaha ya saa munani z’amanywa zo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya4 Nzeri nibwo hakinwe umukino wa mbere wa kimwe cya kabiri wahuje ikipe ya Tunisia yatsinze ikipe ya cape Verde amanota 75 kuri 65.

Mu uyu mukino wayobowe cyane na Tunisia inafite igikombe giheruka yakoze amanota 16 kuri 14 ya Cape Verde, mu gace kakabiri nabwo yagatsinze ku manota 20 kuri 15, ni mu gihe agace ka gatatu ikipe ya Cape Verde yongeye gutsindwa ku manota 23 kuri 15 ariko akanyuma yitwara neza itsinda 21 kuri 16 ya Tunisia nubo ntacyo byayifashije.

Uyu mukino wahise ugaragaza ko ikipe y;igihugu ya Tunisia ariyo igeze ku mukino wa Nyuma aho yagombaga gutegereza ikipe bari buhure hagati ya Cote d’Ivoire na Senegal wahise ukurikiraho.

Ku isaha ya saa kumi n’imwe nibwo uwo mukino wa kabiri wa kimwe cya kabiri wahise ukurikiraho, ni imikino yose yabereye mu nyubako ya Kigali Arena, by’umwihariko uyu mukino wa kabiri wakurikiwe na Perezida Paul Kagame nk’uko byatangajwe n’ibiro by’umukuru w’igihugu.

Mu mafoto yashyizwe hanze, Perezida Paul Kagame yari kumwe na Minisitiri wa Siporo ariwe Madame Aurore Munyangaju Mimosa ndetse n’umuyobizi w’ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda Mugwiza Desire.

Uyu mukino aba banyacyubahiro bakurikiye warangiye ikipe ya Senegali isezerewe na Cote d’Ivoire ku manota 75 kuri 65 (17-13, 19-16, 17-19, 22-17).

Nyuma yaho ikipe ya Tunisia na Cote d’Ivoire zigeze ku mukino wa nyuma, zirakina kuri iki cyumweru tariki ya 5 Nzeri 2021 ku isaha ya saa kumi n’imwe z’umugoroba, uyu mukino uraza ukurikira uwo guhatanira umwanya wa gatatu uri buhuze Senegal na Cape Verde ku isaha ya saa saba n’igice muri Kigali Arena.

2021-09-05
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Gasana Janvier yakuwe ku buyobozi bwa REB

Gasana Janvier yakuwe ku buyobozi bwa REB

Ubwanditsi 15 Feb 2018
Abantu batanu baguye mu mirwano hagati y’ingabo za Congo n’u Burundi

Abantu batanu baguye mu mirwano hagati y’ingabo za Congo n’u Burundi

Ubwanditsi 23 Dec 2016
Umutekano mu Burundi, Perezida Ndayishimiye yagiye gupfundikira iby’abandi ibye bita imitemeri

Umutekano mu Burundi, Perezida Ndayishimiye yagiye gupfundikira iby’abandi ibye bita imitemeri

Ubwanditsi 26 Feb 2024
Abantu 369 bapfiriye mu mpanuka uyu mwaka

Abantu 369 bapfiriye mu mpanuka uyu mwaka

Ubwanditsi 14 Dec 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Nyagatare:Pasiteri ari mu maboko ya polisi akekwaho gutera umwana w’umukobwa inda
Mu Mahanga

Nyagatare:Pasiteri ari mu maboko ya polisi akekwaho gutera umwana w’umukobwa inda

Ubwanditsi 04 Oct 2016
Richard Muhumuza yavanwe ku mwanya w’Ubushijacyaha Bukuru, akazasimburwa na Mutangana J.B
Mu Mahanga

Richard Muhumuza yavanwe ku mwanya w’Ubushijacyaha Bukuru, akazasimburwa na Mutangana J.B

Ubwanditsi 14 Dec 2016
Ntaganda Bernard na Ingabire Victoire bahanganye na “Padiri” Thomas Nahimana ngo ubahatira kumushyigikira muri politiki ye y’ ubuswa n’ubusazi.
Amakuru

Ntaganda Bernard na Ingabire Victoire bahanganye na “Padiri” Thomas Nahimana ngo ubahatira kumushyigikira muri politiki ye y’ ubuswa n’ubusazi.

Ubwanditsi 03 Mar 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru