• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

  • Kugarura Sylvain Ekenge ku mwanya w’ubuvugizi bwa FARDC byashimangiye ko Tshisekedi ashyigikiye imvugo z’urwango zibasira Abatutsi   |   28 Sep 2026

  • Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero   |   28 Sep 2026

You are at :Home»IMIKINO»Umukinnyi Ndatimana Robert ya katiwe n’urukiko rwa Nyamirambo iminsi 30 y’igifungo

Umukinnyi Ndatimana Robert ya katiwe n’urukiko rwa Nyamirambo iminsi 30 y’igifungo

Ubwanditsi 07 Jan 2016 IMIKINO

Kuri uyu wa gatatu taliki ya 06 Mutarama 2016, umukinnyi wa Police FC Robert Ndatimana, yasubiye imbere y’ ubutabera aho akurikiranyweho icyaha cyo gutera inda umwana utarageza imyaka y’ ubukure.

-1688.jpg
dore nguyu Rober imbere y’ubutabera

Nubwo byari biteganijwe ko urubanza rugomba gutangira kuburanwa mu mizi, hagaragayemo imbogamizi yatumye iburana risubikwa kuko uwunganira Ndatimana Robert yazanye icyemezo cyerekana ko uwo ashinjwa gutera inda yavutse mu mwaka wa 1997, mu gihe ibyangombwa byatanzwe na se w’ umwana bigaragaza ko uyu mwana yavutse 1999.

-1689.jpg
Keza Ornella umukobwa Ndatimana yateye inda
Umushinjacyaha yahise asaba ko urubanza rutaburanishwa mu mizi nk’uko byari biteganijwe uko icyaha gisa n’igihinduye isura kuko byahise bigaragara ko Robert atateye inda umwana ahubwo ari umuntu mukuru bityo busaba ko yaba afunzwe iminsi 30 hakabanza hakemenyekana icyihishe inyuma y’ibyangombwa bibiri bivuguruzanya hakobona gutangira urubanza mu mizi.

Uwunganira Ndatimana Robert yavuze ko nta gikwiye guhagarika urubanza kuko amategeko avuga ko mu rubanza haburanwa icyaregewe bityo ko birengajije iryo tegeko urubanza rutazapfa kurangira kuko hajya hatangwa impamvu iyo ari yose urubanza rugasubikwa bityo asaba ko umukiriya we yaburanishwa mu mizi.

-1691.jpg

Ndatimana Robert na we yavuze ko nta mpamvu yumva yatuma akomeza gufungwa iminsi 30 ngo kuko ntaho ateganya guhungira ubutabera dore ko ari umuntu uzwi ufite umuryango ndetse n’aho abarizwa.

Gusa ibi bikaba bitatumye urukiko rudafata umwanzuro wo gusubika iburanisha mu mizi y’ uru rubanza kugirango hakorwe iperereza kuri ibi byangombwa byose byatanzwe habanze kumenyekana ibifite ukuri kuri ibi byangombwa by’amavuko bigaragaza gusobanya ku gihe Keza Ornella watewe inda na Ndatimana Robert yaba yaravukiye.

Urukiko rukaba rwanafashe icyemezo kandi ko uyu mukinnyi aba afunzwe iminsi 30 y’ agateganyo mu gihe iri perereza rigikorwa.

Ubusanzwe Urukiko mbere rwari rwasabye ko urubanza rwa Ndatimana rwihutishwa ariyo mpamvu atari yaburanye ku ifungwa n’ifungurwa, icyakora ibi bimenyetso byagaragajwe byatumye habaho gucukumbura byimbitse ari nacyo cyatumye uyu mukinnyi ahabwa indi minsi 30.

Robert Ndatimana yamenyekanye ubwo yakiniraga ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 17 , kugeza ubu akaba ari umukinnyi w’ ikipe ya Police FC aho yageze nyuma yo guca mu makipe nk’Isonga FC na Rayon Sports.

Source:Makuruki

M.Fils

2016-01-07
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Mu mikino ya gicuti: APR FC yatsinze Marines FC, uwa Rayon Sports na Police FC urasubikwa kuko habuze abashinzwe umutekano FERWAFA isaba imbabazi.

Mu mikino ya gicuti: APR FC yatsinze Marines FC, uwa Rayon Sports na Police FC urasubikwa kuko habuze abashinzwe umutekano FERWAFA isaba imbabazi.

Ubwanditsi 27 Apr 2021
Rayon Sports ikomeje kugorwa no kubona intsinzi, ni nyuma yo kunanirwa kugera ku ntego yo kuzahagararira u Rwanda mu mikino mpuzamahanga.

Rayon Sports ikomeje kugorwa no kubona intsinzi, ni nyuma yo kunanirwa kugera ku ntego yo kuzahagararira u Rwanda mu mikino mpuzamahanga.

Ubwanditsi 23 Jun 2021
APR FC na Rayon Sports zigiye gucungira kuri shampiyona, nyuma yaho byanze ku rwego rwa Afurika

APR FC na Rayon Sports zigiye gucungira kuri shampiyona, nyuma yaho byanze ku rwego rwa Afurika

Ubwanditsi 02 Oct 2023
Wari uziko Arsenal ariyo kipe ifite igikombe cya shampiyona gikoze muri zahabu?

Wari uziko Arsenal ariyo kipe ifite igikombe cya shampiyona gikoze muri zahabu?

Ubwanditsi 30 Jan 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abapolisi baganirijwe ku mikorananire y’Itangazamakuru na Polisi y’u Rwanda
Mu Mahanga

Abapolisi baganirijwe ku mikorananire y’Itangazamakuru na Polisi y’u Rwanda

Ubwanditsi 12 Feb 2017
Perezida Paul Kagame yaganiriye n’abayobozi ba Basketball muri Afurika ku iterambere ryayo mu bagore
Amakuru

Perezida Paul Kagame yaganiriye n’abayobozi ba Basketball muri Afurika ku iterambere ryayo mu bagore

Ubwanditsi 28 Aug 2024
Imishanana n’imigara by’abari guhamiriza Ingabire Victoire yabaye Perezida w’u Rwanda, itoye uruhumbu itambawe!
Amakuru

Imishanana n’imigara by’abari guhamiriza Ingabire Victoire yabaye Perezida w’u Rwanda, itoye uruhumbu itambawe!

Ubwanditsi 23 Jul 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru