• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR yohereje abarwanyi bayo i Kinshasa kujya kwiga ikoreshwa rya drone bisabwe na Leta ya Congo   |   13 Nov 2025

  • Rayon Sports yatandukanye n’umutoza wayo Afahmia Lotfi wari umaze ukwezi ahagaritswe   |   13 Nov 2025

  • Kwizera Olivier ari mu bakinnyi bahamagawe mu mwiherero w’iminsi ine uzahuza abakinnyi bakina muri Shampiyona y’u Rwanda   |   11 Nov 2025

  • Amaherezo ashaririye ya bamwe mubasize bahekuye u Rwanda   |   11 Nov 2025

  • Amafoto – Al Hilal SC yitegura imikino y’Amatsinda ya CAF Championa League yatsinze AS Kigali ibitego 2-0   |   11 Nov 2025

  • Intwararumuri: Igihungabanya u Rwanda ntitwacyihanganira niyo wagira ute – Perezida Kagame Paul   |   08 Nov 2025

 
You are at :Home»IMIKINO»90% y’ ibikorwa remezo byo kubaka amastade azaberamo CHAN byararangiye

90% y’ ibikorwa remezo byo kubaka amastade azaberamo CHAN byararangiye

Editorial 09 Jan 2016 IMIKINO

Minisitiri w’Umuco na Siporo Uwacu Julienne yatangaje ko CHAN 2016 ubu ibura iminsi umunani ngo itangire ngo imaze gutwara asaga Miliyari 15 650 000 yose yaturutse ku ngengo y’imari ya Leta.

-1702.jpg
Minisitiri Uwacu (hagati), umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cy’imiturire Sagashya (ibumoso) na Perezida w’akanama gategura CHAN 2016, Nzamwita (iburyo) ubwo batangazaga aho imyiteguro ya CHAN 2016 igeze

Imikino ya nyuma yo guhatanira igikombe cya Afurika gihuza amakipe y’ibihugu y’abakina imbere mu bihugu byabo ‘CHAN’, muri uyu mwaka rizabera mu Rwanda guhera tariki 16 Mutarama – 07 Gashyantare 2016.

Mu gihe habura igihe gito ngo iri rushanwa ritangire, abayobozi mu nzego zitandukanye zimaze igihe zitegura iri rushanwa zagiranye ikiganiro n’abanyamakuru zivuga aho imyiteguro igeze.

Sagashya Didie wari uhagarariye Ikigo cy’igihugu gishinzwe imyubakire “Rwanda Housing Authority”, ari nacyo cyari gishinzwe iyubakwa ry’ibikorwa remezo bizakoreshwa, yavuze ko kugeza ubu Leta y’u Rwanda imazegusohora asaga Miliyoni 18,02 z’Amadolari ya Amerika (asaga Miliyari 13,5 z’amafaranga y’u Rwanda) mu kubaka ibibuha by’imikino n’iby’imyitozo bizakira iyi mikino.

Sagashya yavuze kandi ko nubwo amaze kugenda ari menshi, ngo imibare ishobora kwiyongera kuko imirimo igikomeje.

Muri iki kiganiro n’abanyamakuru kandi, Minisitire Uwacu Julienne yasabye abafana ko ku munsi wo gufungura CHAN bazazinduka, kuko ngo imiryango izafungurwa Saa ine z’igitondo (10h00), hanyuma imiryango izafungwe Saa Saba (13h00).

Ibirori byo gufungura ngo bikazasusurutswa n’abahanzi batandukanye bo mu Rwanda, ndetse n’itorero ry’igihugu ‘URUKEREREZA’ ngo bizatangira ku isaha ya Saa Saba.
Abajijwe intego yahaye ikipe y’igihugu Amavubi izaba ihatana n’andi makipe 15 yaturutse hirya no hino ku mugabane wa Afurika, Minisitiri Uwacu yavuze ko yifuza ko bazagera kure hashoboka.

Yagize ati “CHAN ni irushanwa rihuza abakinnyi bakina mu bihugu byabo. Nta bihangange byadutera ubwoba birimo. Ikipe yacu tuyifitiye ikizere kandi twayisabye ko yahatana kugeza ku mukino wa nyuma.

Itwaye igikombe byaba ari byiza, ariko bitanakunze ntacyo kuko ababurana ari babiri umwe aba yigiza nkana. Gusa intego ni ukugera kure hashoboka.”

Ku rundi ruhande, Nzamwita Vincent Degaule, umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), akaba ari nawe uyoboye akanama k’imbere mu gihugu gategura CHAN, we yavuze ko ngo hari andi mafaranga asaga Miliyari ebyiri (2 000 000 000 frw) amaze gusohoka mu myiteguro itandukanye, nko kwakira amakipe, kuyacumbikira, kuyagaburira, kuyavana no kuyajyana ku bibuga by’imyitozo ndetse no ku mikino.

M.Fils

2016-01-09
Editorial

IZINDI NKURU

Amafoto – PSG yatsinze Real Madrid mu mukino ubanza wa 1/8 w’irushanwa rya UEFA Champions League, Manchester City yihaniza Sporting CP iyitsinda 5-0

Amafoto – PSG yatsinze Real Madrid mu mukino ubanza wa 1/8 w’irushanwa rya UEFA Champions League, Manchester City yihaniza Sporting CP iyitsinda 5-0

Editorial 16 Feb 2022
FERWAFA yanze ubusabe bw’ikipe ya APR FC bwo kuba yasubikirwa umukino wayo na Rayon Sports ngo ibashe kwitegura neza RS Berkane mu mukino wa CAF Confederations Cup

FERWAFA yanze ubusabe bw’ikipe ya APR FC bwo kuba yasubikirwa umukino wayo na Rayon Sports ngo ibashe kwitegura neza RS Berkane mu mukino wa CAF Confederations Cup

Editorial 19 Nov 2021
Amafoto – U Rwanda rukomeje imyiteguro y’umukino bazasuramo Djibouti

Amafoto – U Rwanda rukomeje imyiteguro y’umukino bazasuramo Djibouti

Editorial 23 Oct 2024
Rayon Sports isezereye Police FC igera muri 1/2 cy’igikombe cy’Amahoro aho izahura na Mukura VS

Rayon Sports isezereye Police FC igera muri 1/2 cy’igikombe cy’Amahoro aho izahura na Mukura VS

Editorial 03 May 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Nimwiza Meghan ni we Miss Rwanda 2019
HIRYA NO HINO

Nimwiza Meghan ni we Miss Rwanda 2019

Editorial 27 Jan 2019
Imbwa yategereje shebuja amezi 7 yose ku muhanda
IMIKINO

Imbwa yategereje shebuja amezi 7 yose ku muhanda

Editorial 25 Jan 2016
Perezida Kagame  yatangije  Umwaka w’Ubucamanza 2017/2018
Mu Rwanda

Perezida Kagame yatangije Umwaka w’Ubucamanza 2017/2018

Editorial 11 Sep 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru