• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Visit Rwanda n’ikipe ya Aston Villa yo mu gihugu cy’u Bwongereza basinyanye amasezerano y’ubufatanye   |   14 Jul 2026

  • AMAFOTO – Girumugisha yabaye umukinnyi w’umwaka muri Shampiyona y’u Rwanda ahembwa imodoka ya miliyoni 15 Frw   |   13 Jul 2026

  • Iperereza ku rupfu rwa ruharwa Kabuga Félicien: Yapfiriye mu cyumba cye nyuma yo guhabwa ifunguro, yazize umutima   |   13 Jul 2026

  • Perezida Kagame arasezera Sheikh Hamad wagize Qatar igihangange   |   13 Jul 2026

  • Mu mikino ya CECAFA Kagame Cup 2026, APR FC izatangira ihura na Gor Mahia, Rayon Sports izisobanura na KVZ SC yo muri Zanzibar   |   11 Jul 2026

  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Diane Rwigara n’umubyeyi we barekuwe

Diane Rwigara n’umubyeyi we barekuwe

Ubwanditsi 05 Oct 2018 Mu Rwanda

Urukiko Rukuru rwahaye agaciro ubusabe bwa Diane Rwigara n’Umubyeyi we Mukangemanyi Adeline bemererwa kurekurwa by’agateganyo ariko rutegeka ko batagomba kujya barenga Umujyi wa Kigali.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 5 Ukwakira nibwo hasomwe icyemezo cy’Urukiko Rukuru ku busabe bwa Diane Rwigara na Adeline Rwigara cyo gufungurwa by’agateganyo.

Umucamanza yavuze ko mu iburanisha abaregwa basabye gufungurwa by’agateganyo kuko basanga nta mpamvu ituma baburana bafunzwe kuko mbere havugwaga ko babangamira iperereza ariko rikaba ryararangiye.

Ubushinjacyaha ariko bwari bwavuze ko ubusabe bwatanzwe imburagihe kuko urubanza rwari rwatangiye mu mizi.

Ikindi ngo ni uko barekuwe bacika cyangwa bakavugana n’abantu bari hanze batarafatwa, bakavugana uko bazaburana. Ibi byiyongeraho ko ngo bashobora gutoroka ubutabera.

Nyuma yo kwiherera, umucamanza yanzuye ko itegeko rigena ko ubusabe bwo kurekurwa iyo butanzwe, kuburana mu mizi biba bihagaritswe hakabanza kuburanwa kurekurwa by’agateganyo, kuko nta gihe ntarengwa cyashyizweho.

Umucamanza yavuze ko gusaba kurekurwa by’agateganyo ari uburenganzira igihe umuntu atabwambuwe n’itegeko bityo ngo abo kwa Rwigara batanze ubusabe bwabo ku gihe.

Ku mpugenge zatumye bafungwa by’agateganyo, umucamanza yavuze ko ku cyaha cyose umuntu aregwa, ashobora gusaba kurekurwa.

Yavuze ko iperereza ryarangiye ku buryo bataribangamira. Yavuze ko nta n’ikigaragaza ko barekuwe bakomeza gukora ibyaha cyane ko bagifatwa nk’abere kuko umuntu utarakatirwa n’urukiko afatwa nk’umwere.

Ku mpungenge zo kuba ibyaha baregwa bikomeye bikaba byatera impungenge ku mutekano w’igihugu, nabyo ngo ntibyahabwa agaciro

Kuba bafunguwe babasha guhura nabo bareganwa bakavugana uko baburana, ngo nta tegeko ribuza ko ababurana bahura bagategura urubanza.

Kuba barekuwe batoroka nabyo ngo nta shingiro bifite kuko nta gipimo cyerekana uwatoroka n’udashobora gutoroka.

Umucamanza yavuze ko kuba impungenge zariho zigatuma bafungwa by’agateganyo zitakiriho, ubusabe bwabo bwakwemerwa ariko bakagira ibyo bategekwa kubahiriza.

Urukiko rwavuze ko barekurwa, ariko bakaba batemerewe kurenga Umujyi wa Kigali kandi bagashyikiriza umushinjacyaha ibyangombwa by’inzira, kugeza igihe urubanza mu mizi ruzarangirira.

2018-10-05
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Minisiteri ya Siporo yagaragaje amabwiriza mashya yemerera shampiyona y’u Rwanda gusubukurwa

Minisiteri ya Siporo yagaragaje amabwiriza mashya yemerera shampiyona y’u Rwanda gusubukurwa

Ubwanditsi 08 Jan 2022
Ndimbati yagizwe ambasaderi w’uruganda rwenga inzoga mpuzamahanga rwa Sky Drop Industries

Ndimbati yagizwe ambasaderi w’uruganda rwenga inzoga mpuzamahanga rwa Sky Drop Industries

Ubwanditsi 28 Dec 2022
Inyubako ya La Palisse Hotel ya Gashora yakubiswe n’inkuba irashya

Inyubako ya La Palisse Hotel ya Gashora yakubiswe n’inkuba irashya

Ubwanditsi 16 Mar 2018
Imyigaragambyo yari yateguwe muri Tanzania ntiyabaye abantu bariruhutsa

Imyigaragambyo yari yateguwe muri Tanzania ntiyabaye abantu bariruhutsa

Ubwanditsi 01 Sep 2016

2 Ibitekerezo

  1. Lille
    October 5, 201810:31 am -

    Vive La Francofonie, Vive La France, Vive La verite!

    Subiza
  2. katsibwenene
    October 5, 20181:49 pm -

    Imana ishimwe nubundi bazira ibyabo

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umukozi w’Akarere ka Burera yafatiwe mu cyuho yakira Ruswa y’Umuturage utishoboye
ITOHOZA

Umukozi w’Akarere ka Burera yafatiwe mu cyuho yakira Ruswa y’Umuturage utishoboye

Ubwanditsi 02 May 2017
Ni iki cyihishe inyuma y’inkuru y’ikinyoma Uganda yatangaje kuri Perezida Kagame
INKURU NYAMUKURU

Ni iki cyihishe inyuma y’inkuru y’ikinyoma Uganda yatangaje kuri Perezida Kagame

Ubwanditsi 29 Sep 2019
Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru yasabye abayituyemo gufatanya kurwanya ibyaha
Mu Mahanga

Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru yasabye abayituyemo gufatanya kurwanya ibyaha

Ubwanditsi 16 Jul 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru