• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»U Rwanda rugiye kwakira CHOGM ku nshuro ya kabiri mu karere, ese inshuro ya mbere muri Uganda byagenze bite?

U Rwanda rugiye kwakira CHOGM ku nshuro ya kabiri mu karere, ese inshuro ya mbere muri Uganda byagenze bite?

Ubwanditsi 25 Sep 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ku munsi w’ejo, Perezida Paul Kagame ari kumwe n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’ibihugu bikoresha Icyongereza, Commonwealth, Patricia Scotland, batangaje ko inama ya CHOGM (Commonwealth Heads Government Meetings) izahuza abakuru b’ibihugu na za guverinoma izaba tariki 22 Kamena 2020 muri Kigali Convention  Center, abazayizamo bizezwa kuzafatwa neza.

Ibi perezida Kagame na Scotland babitangarije i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ubwo batangazaga ku mugaragaro ko iyi nama izabera mu Rwanda bakemeza ko abakuru b’ibihugu na za Guverinoma 53 bazayitabira.

Kuva tariki ya 21 Mata 2018, Minisitiri w’Intebe w’icyo gihe Therese May atangaza ku mugaragaro ko u Rwanda ruzakira CHOGM2020, ibigarasha n’abanzi b’u Rwanda bakoze iyo bwabaga ngo baburizemo icyo gikorwa haba mu bitangazamakuru ndetse bitwaje naya miryango yitwa ko iharanira uburenganzira bwa Muntu ariko biba iby’ubusa. Byageze naho Imitwe y’iterabwoba ishyigikiwe na Uganda igaba ibitero nyuma y’iminsi mike hemejwe ko CHOGM2020 izabera mu Rwanda.

Perezida Kagame yitabira inama ya Commonwealth muri Mata 2018

Iyi nama ya CHOGM2020 ni ku nshuro ya kabiri igiye kubera muri  aka karere kuko ubwa mbere yabereye muri Uganda mu mwaka wa 2007. Uburyo yagenze muri Uganda byabaye inkuru kugeza n’uyu munota, atari ukubera uburyo yateguwe ahubwo ruswa yo mu rwego rwo hejuru yagaragayemo uhereye ku bayobozi bakuru barimo Visi Perezida Gilbert Bukenya na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga Sam Kutesa. Tubibutse ko muri gahunda ya Ruswa, Kutesa aba ahagarariye Perezida Museveni nka muramu we.

Amatsinda yose mu nzego zitandukanye yavuzwemo ruswa ariko aho yakabije naho Uganda yavuzeko yaguze imodoka nyinshi za BMW zo gutwara abanyacyubahiro ku giciro cyo hejuru nyuma bikaza kugaragara ko izo modoka zitaguzwe ahubwo zakodeshejwe muri Afurika y’Epfo aho kugurwa mu Budage. Komite igenzura imikoreshereze y’imari ya leta  mu nteko ishinga amategeko ya Uganda yatumyeho abavuzweho ruswa ariko kuko inteko igizwe ahanini na NRM yanga kubakuraho icyizere.

Bitangira, Ingengo y’Imari ya Uganda yo kwakira CHOGM yari miliyari 180 z’amashiringi, nyuma ziba miliyari 278, hanyuma miliyari 300, birangira zibaye miliyari 380 z’amashiringi (hafi miliyoni 170 z’amadorali y’Amerika).

 Museveni yakirwa mu Bwongereza

Abayobozi muri Uganda batanze amasoko mbere yuko basinya contract bakorana n’abafite imiriimo ngo babone icya cumi. Aha twavuga nka Karim Hirji nyiri IMPERIAL Royale Hotel Kampala wahawe miliyoni 2,6 z’amadorali ngo azakire abashyitsi baje mu nama ariko yaragambanye n’abayobozi ba Uganda ko abashyitsi baziyishyurira ayo mafaranga nyuma ayo yahawe bakayagabana. Buri mushyitsi yishyuraga amadorali Magana atanu ku munsi kandi byari byitezwe ko ari Leta iri bubishyurire.

Inzego zose zateguye CHOGM muri Uganda zagaragaje ruswa y’umurengera kuko amahanga yose yarahagurutse arabyamagana. Aha twavuga nk’Ubuholandi muri Mata 2011 bwafashe icyemezo cyo guhagarika inkunga yageneraga  Uganda ingana na miliyoni 3,2 z’amayero kuberako Leta itagize icyo ikora ngo ihane abagaragaye muri Ruswa yatanzwe mugihe Uganda yakiraga CHOGM 2007. Abaterankunga bari bamaze imyaka isaga ine bijujutira umuco wo kudahana wa Ruswa muri Uganda. Ahubwo gusirasira mu manza mu gihe cy’imyaka itanu nabyo byatwaye akayabo k’amafaranga.

Uyu mwaka, Kigali yabaye iyakabiri muri Afurika nyuma ya Cape Town iza ku mwanya wa mbere mu kwakira inama mpuzamahanga no kwakira ibirori nkuko byatangajwe na International Congress and Convention Association (ICCA).

Perezida w‘iyi mpuzamashyirahamwe Dame Louise Martin, wari mu Rwanda mu minsi ishize yavuze ko n’ubwo u Rwanda rumaze imyaka 10 gusa rwinjiye mu muryango w’ibihugu bikoresha Icyongereza, imiyoborere n’imikorere yarwo byagaragaje ko ari igihugu cy’ingirakamaro muri uyu muryango.

Yagize ati “Nari ndi hano mu myaka 3 ishize, kuko ni ho habereye inama nk’iyi ku rwego rwa Afurika. Ibyo nabonye mu gihe nahamaze byanyeretse ko iki gihugu gitera imbere binatuma nyuma y’ibyumweru 3 mpita ngaruka nzanye n’inkoni y’umwamikazi. Maze kwirebera uburyo iyi nkoni yakoreshejwe abantu b’imihanda yose bari hano ubona bafite akanyamuneza, basangizanya ibyo bayiziho,.. narabyitegereje mbibonamo ishusho y’uburyo Kigali n’u Rwanda rutera imbere. N’ubwo u Rwanda ari cyo gihugu navuga ko ari gishya kurusha ibindi muri uyu muryango, nabwiye minisitiri nti ndabona mwakwakira inteko rusange yacu. Ntabwo ari igihugu cyose n’ubwo cyaba ari kinini usanga gifite ubushobozi bwo kwakira iyi nama ngo igende neza na cyo kibashe gucuruza isura yacyo muri uyu muryango, ariko u Rwanda rwo rurimo kubikora neza mu buryo butangaje!”

2019-09-25
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ku Mbibi Z’igihugu Nk’ingabo Z’igihugu Dushinzwe Umutekano Ni Mwiza 100% – Col. Pascal Muhizi

Ku Mbibi Z’igihugu Nk’ingabo Z’igihugu Dushinzwe Umutekano Ni Mwiza 100% – Col. Pascal Muhizi

Ubwanditsi 29 Jul 2018
Itangazo ry’Ibyemezo by’inama y’Abaminisitiri idasanzwe yo ku wa 06 Werurwe 2020

Itangazo ry’Ibyemezo by’inama y’Abaminisitiri idasanzwe yo ku wa 06 Werurwe 2020

Ubwanditsi 07 Mar 2020
Perezida Kagame yageze muri Cuba yaherukagamo mu myaka 36

Perezida Kagame yageze muri Cuba yaherukagamo mu myaka 36

Ubwanditsi 15 Sep 2023
Guverinoma y’u Rwanda yibukije madamu Carolyn Maloney ko uRwanda atari insina ngufi, kandi ko ubutabera bwarwo bwigenga.

Guverinoma y’u Rwanda yibukije madamu Carolyn Maloney ko uRwanda atari insina ngufi, kandi ko ubutabera bwarwo bwigenga.

Ubwanditsi 18 Dec 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Xi Jinping yagaragaje ko umubano w’u Bushinwa n’u Rwanda ari ntagereranywa
POLITIKI

Perezida Xi Jinping yagaragaje ko umubano w’u Bushinwa n’u Rwanda ari ntagereranywa

Ubwanditsi 22 Jul 2018
FDLR: Col Nizeyimana Evariste yahambaga abantu ari bazima
HIRYA NO HINO

FDLR: Col Nizeyimana Evariste yahambaga abantu ari bazima

Ubwanditsi 17 Jan 2018
Ubuhamya bwa Harerimana waje kwisanga mu ngabo za Kayumba Nyamwasa
INKURU NYAMUKURU

Ubuhamya bwa Harerimana waje kwisanga mu ngabo za Kayumba Nyamwasa

Ubwanditsi 13 Sep 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru