• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Senateri Mukabalisa Donatille yitabye Imana azize Uburwayi   |   30 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’u Rwanda batrengeje imyaka 18 begukanye igikombe cya Zone V   |   29 Jul 2026

  • Bwa mbere mu mateka u Rwanda rwabonye umudali mu Mikino ya Commonwealth   |   29 Jul 2026

  • Abarwanyi ba FDLR na Wazalendo bavurirwa mu Burundi ku ngengo y’igisirikare cy’u Burundi   |   24 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’Umukino wa Volleyball mu Bagabo yatangiye imyiteguro y’igikombe cya Afurika cyaherukaga kuba muri 2023   |   23 Jul 2026

  • Igikombe kirajya mu bindi twibitseho, ubutumwa bwa Gen. MK Mubarakh yageneye abafana ba APR FC yitegura gukina CECAFA Kagame Cup 2026   |   22 Jul 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Abanyamatiku n’ishyari bibasiye Umunyarwandakazi Louse Mushikiwabo

Abanyamatiku n’ishyari bibasiye Umunyarwandakazi Louse Mushikiwabo

Ubwanditsi 06 Apr 2023 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Ubwo, mu mwaka wa 2018, Madamu Louise Mushikiwabo yatorerwaga kuba Umunyamabanga Mukuru w’umuryango Mpuzamahanga w’ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa, OIF, yasezeranyije abanyamuryango bawo 88 ko agiye kuvugurura imicungire ya OIF, dore ko havugwagamo abakozi ba baringa, ingwizamurongo zidakorwaho kubera ibihugu zikomokamo, no gusesagura umutungo w’Umuryango mu buryo bukabije.

Abanyamuryango barabimwemereye, ndetse banamwizeza kumushyigikira.Ubwo ivugururwa ryatangiraga, uwa mbere utararyishimiye ni Madamu Cathérine Cano ukomoka muri Canada, akaba yari icyegera cya mbere cy’Umunyamabanga Mukuru, ndetse aza kwivumbura, yegura kuri uwo mwanya mu Kwakira 2020.

Madamu Cathérine Cano amaze gusezera ku mirimo ye, yasimbuwe na Bwana Godefroy Montpetit nawe uva muri Canada, ariko amakosa y’imiyoborere akomeza kwiyongera. Nyuma yo kwihanangirizwa kenshi no kugirwa inama ariko akanga kuhindura imyitwarire, amasezerano ye y’akazi arangiye tariki 10 Werurwe 2023, Umunyamabanga Mukuru wa OIF, Louise Mushikiwabo yanze kuyongera, ahubwo amusimbuza Cathérine Saint-Hillaire, nawe ukomoka muri Canada, dore ko amasezerano ateganya ko uwo mwanya ugenewe icyo gihugu.

Kuvugurura imikorere ya OIF, gukorera mu mucyo no gucunga neza imari y’Umuryango byahesheje amanota menshi Louse Mushikiwabo, ndetse mu Nteko Rusange yabereye i Djerba muri Tuniziya mu Gushyingo umwaka ushize wa 2022, abanyamuryango, hafi ya bose, bongera kumutorera kuyobora OIF mu yindi manda y’imyaka 4 iri imbere.

Biratangaje rero kubona nyuma y’amezi 4 gusa yongeye kugirirwa icyizere, ejo bundi tariki 02 Mata 2023, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Canada, Madamu Mélanie Joly yandikira OIF ayimenyesha ko igihugu cye gihagaritse umusanzu wa miliyoni 3(arasaga miliyari 3 uvunje mu manyarwanda) cyatangaga buri mwaka, ngo kubera umwuka mubi no gusesagura biri muri uwo muryango.

Mu birego byihariye Louise Mushikiwabo ashinjwa, ngo harimo kuba yarasohoye ibihumbi 120 by’amadolari mu kuvugurura inzu yagombaga kwimukiramo ubwo yari atangiye akazi muw’2018. Nyamara abamunenga bakirengagiza ko uwo yasimbuye Madamu Michelle Jean, we yatanze ibihumbi 400 kurirango batunganye icumbi rye.

Twibutse ko uyu Michelle Jean nawe akomoka muri Canada, iki gihugu kikaba kitarigeze cyishimira ko umuntu wabo asimburwa n’uturuka mu “gahugu gato” nk’uRwanda!Louise Mushikiwabo kandi aregwa kuba mu nzu yishyurwa amadolari 18.000 buri kwezi, mu gihe abamubanjirije, kuva ku munya Sénegal Abdou Diouf, kugeza kuri Michelle Jean wasimbuwe na Mushikiwabo, bacumbikirwaga mu nzu yishyurwa 21.000 by’ amadolari buri kwezi.

Bikagaragara ko amafarangay’ubukore madamu Mushikiwabo yayagabanyije cyane, mu gihe nyamara yagombye kwiyongera, kuko ibiciro by’amacumbi mu Mujyi wa Paris nabyo byiyongera cyane buri mwaka.Ababikurikiranira hafi rero baremeza ko Louise Mushikiwabo azira gusa kuba umunyakuri, wakuye amata mu kanwa abasahuzi. Birazwi ko Cathérine Cano na Modeffroy Montpetit bari ku ibere ry’ubutegetsi bwa Canada, kubanyeganyeza rero bikaba ari nko kwigerezaho. Bivugwa ko Madamu Carhérine Saint-Hillaire uri mu mwanya ibyo bikomerezwa byahozemo, ‘ubwo nawe ari umuna Canada, ariko atari umutoni cyane i Québec, ari nayo mpamvu kumuha umwanya bitacubije uburakari bw’abategetsi ba Canada.

Louise Mushikiwabio afite uburambe muri dipolomasi, akagira ubunyangamugayo bw’Umunyarwandakazi nyawe, ndetse n’ubushishozi n’igitsure akesha ahaninini kuba yarakoranye igihe ktari gito na Perezida Kagame.

Ntiyashoboraga rero kwihanganira ruswa n’icyenewabo bikunze kuranga imiryango mpuzamahanga. Abazi neza imikorere ya Loni baduha aubuamya.Ikindi kitavugwa ku mugaragaro ariko abasesenguzi bamaze gutera imboni, ni rwa rwango n’ishyari bamwe mu banyamahanga bafitiye u Rwanda.

Bararushywa n’ubusa ariko, kuko butya uko zahabu icishwa mu muriro kenshi, ari ko irushaho kubengerana. Imihigo irakomeje, Mushiki w’abachou!!

2023-04-06
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Mwenedata Gilbert washakaga kuyobora u Rwanda yahunze ubutabera

Mwenedata Gilbert washakaga kuyobora u Rwanda yahunze ubutabera

Ubwanditsi 13 Nov 2017
Tombola ya CAF Champions League isize APR FC izahura na US Monastir naho muri CAF Confederations Cup AS Kigali izahura na AS Ali Sabieh yo muri Djibouti

Tombola ya CAF Champions League isize APR FC izahura na US Monastir naho muri CAF Confederations Cup AS Kigali izahura na AS Ali Sabieh yo muri Djibouti

Ubwanditsi 09 Aug 2022
Manishimwe Djabel abaye umukinnyi wa gatatu uvuye mu mwiherero w’Amavubi, ni nyuma yo kwandura COVID- 19

Manishimwe Djabel abaye umukinnyi wa gatatu uvuye mu mwiherero w’Amavubi, ni nyuma yo kwandura COVID- 19

Ubwanditsi 22 Aug 2021
Imibanire y’uRwanda-Uganda: Ushobora guhisha ukuri ariko ntiwaguhindura

Imibanire y’uRwanda-Uganda: Ushobora guhisha ukuri ariko ntiwaguhindura

Ubwanditsi 08 Aug 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Imyanzuro ikakaye yafashwe nyuma y’IMVURURU zashyamiranyije ubuyobozi  muri Rayon Sports
IMIKINO

Imyanzuro ikakaye yafashwe nyuma y’IMVURURU zashyamiranyije ubuyobozi muri Rayon Sports

Ubwanditsi 11 May 2018
U Bufaransa: Ibitaro byasheshe kontaro ya Dr Twagira ushinjwa ibyaha bya Jenoside
ITOHOZA

U Bufaransa: Ibitaro byasheshe kontaro ya Dr Twagira ushinjwa ibyaha bya Jenoside

Ubwanditsi 07 Feb 2018
Gicumbi: Bane bafatiwe mu mukwabu wa Polisi bari mu bikorwa by’ubujura n’ibiyobyabwenge
Mu Mahanga

Gicumbi: Bane bafatiwe mu mukwabu wa Polisi bari mu bikorwa by’ubujura n’ibiyobyabwenge

Ubwanditsi 10 Dec 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru