• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Omar Artan witegura gusifura UEFA Super Cup izahuza PSG na Aston Villa, azasifura umumukino wa nyuma wa CECAFA KAGAME Cup 2026   |   03 Aug 2026

  • Rayon Sports, Gor Mahia, Jamus na Al Hilal zageze muri ½ cy’Imikino ya CECAFA Kagame Cup 2026   |   02 Aug 2026

  • Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana   |   01 Aug 2026

  • APR FC, Rayon Sports, Police FC na Kiyovu SC zizakina FERWAFA Super Cup 2026 yari isanzwe ikinwa n’amakipe abiri   |   01 Aug 2026

  • Rutahizamu Byiringiro Lague agiye kwerekeza muri Afurika y’Epfo aho yitegura gutangira akazi mu ikipe ya Durban City FC   |   31 Jul 2026

  • Senateri Mukabalisa Donatille yitabye Imana azize Uburwayi   |   30 Jul 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Bwana André Kazigaba, jya uvuga uziga, kuko ubwibone no  gushyanuka bizagushyira  mu kaga karenze ako wishoyemo

Bwana André Kazigaba, jya uvuga uziga, kuko ubwibone no  gushyanuka bizagushyira  mu kaga karenze ako wishoyemo

Ubwanditsi 26 Jan 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU

Uyu André Kazigaba ni Umunyarwanda wahungiye I  Maputo muri Mozambike, aho yirirwa mu mateshwa ngo arategura intambara yo”kubohoza” u Rwanda.Yahoze ari umuhesha w’inkiko mu Rwanda, aza gutorongera muw’ 2017 amaze gutahurwaho  uburiganya mu kazi.

Ni umuntu uhuzagurika cyane, igikuri muri politiki, kuko yabanje muri wa mutwe w’iterabwoba RNC, aza kuwuvamo ngo ahunze Kayumba Nyamwasa,Evode Ntwari, n’abandi banyoni batagira icyerekezo. Kwabaye guhungira ubwayi mu kigunda ariko, kuko ubu abarizwa mu kiryabarezi RRM, cya Callixte Nsabimana alias Sankara, uyu nawe utazi iyo biva n’iyo bijya muri politiki. Naba na Sankara ariko , we yiyemeje kubwira ubutabera bw’uRwanda ukuri, akanasaba imbabazi.

Ejobundi rero, André Kazigaba  ibisazi biramweguye, maze yongera kutwereka ikigero cy’uburere afite. Sibwo urumogi rumutegetse kwegura telephone, maze agahamagara Ambasaderi Claude  NIKOBISANZWE( uhagarariye uRwanda muri Mozambike), agambiriye gusa gutuka umunyacyubahiro Igihugu cyatumye kugihagararira mu mahanga! Kugera n’aho abwira Ambasaderi ngo:”Uri igiki se?”. Ibyari byo byose si igihindugembe nka Kazigaba utunzwe n’ibisabano nk’ibindi bisambo byose. Aha birumvikana ariko, umuntu atanga icyo afite. Ntiwasaba  Kazigaba kubaha abandi kandi nawe atiyubaha.Kumusaba ikinyabupfura ni nko gushakira  amata ku kimasa, kuko uburere bwe bugerwa ku mashyi. Icyakora akwiye kwibuka ko gutukana bitavanaho miliyoni 5 za Bralirwa urukiko rwamutegetse kwishyura, yabura ubwishyu akajya kubuyera ishyanga.

Mu kudondobekanya amagambo adafite gihamya na mba, atagira akabago n’akitso, André Kazigaba yashinje Ambasaderi umugambi wo kugirira nabi Abanyarwanda baba muri Mozambike, ariko ntasobanure abazicwa, icyo bazazira, n’igihe bazicirwa. Aha naho ntawe byagatangaje kuko  imigambi  ya Kazigaba n’ ibindi bigarasha yo kugirira nabi Abanyarwanda, yabakukiyemo, bahora bikanga ko  akebo bashaka kugereramo abandi, nabo bakagererwamo. Aho bari hose icyaha kirabanesha, bakumva nta kindi bakwiye uretse gupfa. Ariko ibyo bihugu ba Kazigaba babamo nabyo  byagombye no kubarega asasuzuguro. Kugeza n’aho bemeza ko umuntu yava mu Rwanda  akavogera Mozambike, maze akicayo abantu akitahira! Iyo filimi yarotwa gusa  na Kazigaba n’abo batekereza kimwe.

Ese koko Kazigaba atinyuka ate kuvuga ngo arusha  Ambasaderi gukunda igihugu, kandi umwe akivuganira undi akakigambanira? Kujya muri  RNC, RRM, FLN n’indi mitwe y’abagizi ba nabi, niko gukunda uRwanda? Kwishyira hamwe n’abajenosideri nka Révocat Karemangingo, Diomède Tuganeyezu,John Hakizimanan’izindi nterahamwe, nibyo wita gukunda uRwanda? Ariko numvise na ba Bagosora bavuga ko bishe “abanzi”( Abatutsi), kubera gukunda uRwanda cyane!

Mu bwirasi budafite aho bushingiye na hato, André Kazigaba ati:Sindi uwo ariwe wese”. Ubu bwibone rero nibwo buzabarimbura. Kazigaba, uretse kuba umuhesha w’inkiko w’umuhemu, ikintu wakoze cyiza, cyagushyira mu Banyarwanda badasanzwe ni iki? Kugambana no kurema udutsiko tw’inzererezi nibyo bikugira icyatwa kurusha Ambasaderi Igihugu cyagiriye icyizere? Urita  abandi “ibizongwe” ushingiye ku buhe bupfura wihariye, kandi ari wowe wazonzwe n’urwango, ubuhubutsi n’ ubuhumyi buzaguta ku gasi?

Umusazi ariko burya koko arasara akagwa ku ijambo. Nibura mu buyobe bwawe wahishuye uruhare rwanyu mu rupfu rwa Louis BAZIGA , mwashinjaga kuba “gatumwa” w’uRwanda. Amaraso arasama, kandi nimutikebuka muzisama mwasandaye.

Ubwibone, ubushyanutsi,ubuhubutsi n’ubugambanyi  ni indwara zica, kandi André Kazigaba zakubanye akarande. Izi nizo uzazira ureke kwikoma Ambasaderi Nikobasanzwe utagambiriye inabi na mba. Nyamwanga kumva…?

2021-01-26
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

U Rwanda rutsinzwe na Mozambique 2-0, amahirwe yo kujya mu gikombe cy’Afurika 2023 ahita ayoyoka

U Rwanda rutsinzwe na Mozambique 2-0, amahirwe yo kujya mu gikombe cy’Afurika 2023 ahita ayoyoka

Ubwanditsi 18 Jun 2023
Inkwenene ku bahakana Bakanapfobya Jenoside Yakorewe Abatutsi Bagerageje Gutagatifuza Paul Rusesabagina

Inkwenene ku bahakana Bakanapfobya Jenoside Yakorewe Abatutsi Bagerageje Gutagatifuza Paul Rusesabagina

Ubwanditsi 21 Sep 2020
Amafoto: Rayon Sports yunamiye imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 ishyinguwe mu rwibutso rwa Ntarama

Amafoto: Rayon Sports yunamiye imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 ishyinguwe mu rwibutso rwa Ntarama

Ubwanditsi 14 Apr 2022
Amafoto – APR FC yatsinze US Monastir 1-0 mu mukino ubanza wa CAF Champions League wabereye kuri Sitade ya Huye

Amafoto – APR FC yatsinze US Monastir 1-0 mu mukino ubanza wa CAF Champions League wabereye kuri Sitade ya Huye

Ubwanditsi 10 Sep 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Michaëlle Jean uhanganye na Mushikiwabo, yokejwe igitutu asabwa gukuramo kandidatire
HIRYA NO HINO

Michaëlle Jean uhanganye na Mushikiwabo, yokejwe igitutu asabwa gukuramo kandidatire

Ubwanditsi 10 Oct 2018
RDC: Abaturage bahunze imirwano ya FDLR
INKURU NYAMUKURU

RDC: Abaturage bahunze imirwano ya FDLR

Ubwanditsi 01 Oct 2018
Tour du Rwanda : Gicumbi, Meya Yeguye nta n’icyumweru aramara ku buyobozi
Mu Rwanda

Tour du Rwanda : Gicumbi, Meya Yeguye nta n’icyumweru aramara ku buyobozi

Ubwanditsi 01 Jun 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru