• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yashyikirije ibendera ikipe y’u Rwanda y’Abagore yerekeje i Nairobi mu Gikombe cya Afurika   |   23 Aug 2026

  • Ubuyobe bw’Ubuhanuzi butuma FDLR Yitera Ikinya mu mashyamba ya DRC kugirango irebe ko yamara kabiri   |   22 Aug 2026

  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

  • Ikibazo cy’Ubuzima n’Umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, iki gihugu cyambuwe kwakira Shampiyona Nyafurika ya Volleyball y’Abagabo 2026   |   20 Aug 2026

  • Etienne Gatanazi akura gakiza ki mu kuba umuzindaro w’interahamwe?   |   20 Aug 2026

You are at :Home»Amakuru»Bwana André Kazigaba, jya uvuga uziga, kuko ubwibone no  gushyanuka bizagushyira  mu kaga karenze ako wishoyemo

Bwana André Kazigaba, jya uvuga uziga, kuko ubwibone no  gushyanuka bizagushyira  mu kaga karenze ako wishoyemo

Ubwanditsi 26 Jan 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU

Uyu André Kazigaba ni Umunyarwanda wahungiye I  Maputo muri Mozambike, aho yirirwa mu mateshwa ngo arategura intambara yo”kubohoza” u Rwanda.Yahoze ari umuhesha w’inkiko mu Rwanda, aza gutorongera muw’ 2017 amaze gutahurwaho  uburiganya mu kazi.

Ni umuntu uhuzagurika cyane, igikuri muri politiki, kuko yabanje muri wa mutwe w’iterabwoba RNC, aza kuwuvamo ngo ahunze Kayumba Nyamwasa,Evode Ntwari, n’abandi banyoni batagira icyerekezo. Kwabaye guhungira ubwayi mu kigunda ariko, kuko ubu abarizwa mu kiryabarezi RRM, cya Callixte Nsabimana alias Sankara, uyu nawe utazi iyo biva n’iyo bijya muri politiki. Naba na Sankara ariko , we yiyemeje kubwira ubutabera bw’uRwanda ukuri, akanasaba imbabazi.

Ejobundi rero, André Kazigaba  ibisazi biramweguye, maze yongera kutwereka ikigero cy’uburere afite. Sibwo urumogi rumutegetse kwegura telephone, maze agahamagara Ambasaderi Claude  NIKOBISANZWE( uhagarariye uRwanda muri Mozambike), agambiriye gusa gutuka umunyacyubahiro Igihugu cyatumye kugihagararira mu mahanga! Kugera n’aho abwira Ambasaderi ngo:”Uri igiki se?”. Ibyari byo byose si igihindugembe nka Kazigaba utunzwe n’ibisabano nk’ibindi bisambo byose. Aha birumvikana ariko, umuntu atanga icyo afite. Ntiwasaba  Kazigaba kubaha abandi kandi nawe atiyubaha.Kumusaba ikinyabupfura ni nko gushakira  amata ku kimasa, kuko uburere bwe bugerwa ku mashyi. Icyakora akwiye kwibuka ko gutukana bitavanaho miliyoni 5 za Bralirwa urukiko rwamutegetse kwishyura, yabura ubwishyu akajya kubuyera ishyanga.

Mu kudondobekanya amagambo adafite gihamya na mba, atagira akabago n’akitso, André Kazigaba yashinje Ambasaderi umugambi wo kugirira nabi Abanyarwanda baba muri Mozambike, ariko ntasobanure abazicwa, icyo bazazira, n’igihe bazicirwa. Aha naho ntawe byagatangaje kuko  imigambi  ya Kazigaba n’ ibindi bigarasha yo kugirira nabi Abanyarwanda, yabakukiyemo, bahora bikanga ko  akebo bashaka kugereramo abandi, nabo bakagererwamo. Aho bari hose icyaha kirabanesha, bakumva nta kindi bakwiye uretse gupfa. Ariko ibyo bihugu ba Kazigaba babamo nabyo  byagombye no kubarega asasuzuguro. Kugeza n’aho bemeza ko umuntu yava mu Rwanda  akavogera Mozambike, maze akicayo abantu akitahira! Iyo filimi yarotwa gusa  na Kazigaba n’abo batekereza kimwe.

Ese koko Kazigaba atinyuka ate kuvuga ngo arusha  Ambasaderi gukunda igihugu, kandi umwe akivuganira undi akakigambanira? Kujya muri  RNC, RRM, FLN n’indi mitwe y’abagizi ba nabi, niko gukunda uRwanda? Kwishyira hamwe n’abajenosideri nka Révocat Karemangingo, Diomède Tuganeyezu,John Hakizimanan’izindi nterahamwe, nibyo wita gukunda uRwanda? Ariko numvise na ba Bagosora bavuga ko bishe “abanzi”( Abatutsi), kubera gukunda uRwanda cyane!

Mu bwirasi budafite aho bushingiye na hato, André Kazigaba ati:Sindi uwo ariwe wese”. Ubu bwibone rero nibwo buzabarimbura. Kazigaba, uretse kuba umuhesha w’inkiko w’umuhemu, ikintu wakoze cyiza, cyagushyira mu Banyarwanda badasanzwe ni iki? Kugambana no kurema udutsiko tw’inzererezi nibyo bikugira icyatwa kurusha Ambasaderi Igihugu cyagiriye icyizere? Urita  abandi “ibizongwe” ushingiye ku buhe bupfura wihariye, kandi ari wowe wazonzwe n’urwango, ubuhubutsi n’ ubuhumyi buzaguta ku gasi?

Umusazi ariko burya koko arasara akagwa ku ijambo. Nibura mu buyobe bwawe wahishuye uruhare rwanyu mu rupfu rwa Louis BAZIGA , mwashinjaga kuba “gatumwa” w’uRwanda. Amaraso arasama, kandi nimutikebuka muzisama mwasandaye.

Ubwibone, ubushyanutsi,ubuhubutsi n’ubugambanyi  ni indwara zica, kandi André Kazigaba zakubanye akarande. Izi nizo uzazira ureke kwikoma Ambasaderi Nikobasanzwe utagambiriye inabi na mba. Nyamwanga kumva…?

2021-01-26
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

APR BBC irayoboye mu mikino ya kamarampaka 2024 ihanganyemo na Patriots BBC

APR BBC irayoboye mu mikino ya kamarampaka 2024 ihanganyemo na Patriots BBC

Ubwanditsi 17 Sep 2024
Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwa LONI muri Sudan y’Amajyepfo zatabaye abakozi 20 ba LONI bari bari batewe n’inyeshyamba zikabacucura ibyo bafite byose

Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwa LONI muri Sudan y’Amajyepfo zatabaye abakozi 20 ba LONI bari bari batewe n’inyeshyamba zikabacucura ibyo bafite byose

Ubwanditsi 21 Apr 2021
Amafoto – Perezida Paul Kagame yakurikiye isiganwa Singapore Grand Prix 2022 ryatwawe na Sergio Perez

Amafoto – Perezida Paul Kagame yakurikiye isiganwa Singapore Grand Prix 2022 ryatwawe na Sergio Perez

Ubwanditsi 03 Oct 2022
Bugesera FC yahakanye amakuru y’uko yahagaritse umutoza wayo Mbarushimana Abdoul, iboneraho kwisegura kubwo umusaruro utari mwiza

Bugesera FC yahakanye amakuru y’uko yahagaritse umutoza wayo Mbarushimana Abdoul, iboneraho kwisegura kubwo umusaruro utari mwiza

Ubwanditsi 25 Dec 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amwe mu mafoto Miss wema Sepetu yifotoreje mu Rwanda yatumye benshi bacika uruhondogoro
SHOWBIZ

Amwe mu mafoto Miss wema Sepetu yifotoreje mu Rwanda yatumye benshi bacika uruhondogoro

Ubwanditsi 01 Dec 2017
INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA
KWAMAMAZA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Ubwanditsi 09 Mar 2023
Lubumbashi: Hari  Imyigaragambyo Ikomeye Y’abaturage Basaba Igaruka Rya Moise Katumbi
POLITIKI

Lubumbashi: Hari Imyigaragambyo Ikomeye Y’abaturage Basaba Igaruka Rya Moise Katumbi

Ubwanditsi 07 Aug 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru