• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Abasirikare babiri ba FARDC bishwe n’inyeshyamba za FDLR

Abasirikare babiri ba FARDC bishwe n’inyeshyamba za FDLR

Ubwanditsi 23 Jan 2020 INKURU NYAMUKURU

Imirwano yashyamiranyije inyeshyamba z’umutwe w’iterabwoba wa FDLR wari wateye ibirindiro by’ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) mu ijoro rishyira ku wa Kabiri, yahitanye abasirikare babiri ba Congo, abandi babiri baburirwa irengero.

Iyi mirwano yabereye mu gace ka Busanza gaherereye muri Rutshuru mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, kumvikanyemo ihangana rikomeye ryanakoreshejwemo intwaro ziremereye.

Ingabo za FARDC zabashije kwirukana izo nyeshyamba ndetse zizitesha ibikoresho bitandukanye birimo imbunda n’amasasu nk’uko radiyo Okapi yabitangaje.

Izi nyeshyamba za FDLR nazo zasize zitwitse ibikoresho by’ingabo za Congo ndetse zisahura n’imbunda, ariko umubare w’abahasize ubuzima ku ruhande rwazo wo biracyagoranye kuwumenya.

Bikekwa ko izi nyeshyamba zageze ku birindiro by’Ingabo za Congo nyuma yo guhunga ibitero zari zagabweho n’undi mutwe w’ingabo za Congo uri mu gace ka Nyabanyira.

Ingabo za FARDC zimaze iminsi mu bikorwa bya gisirikare bigamije kurandura imitwe yose yitwaje intwaro ikorera ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Mu mitwe imaze gushegeshwa n’ibi bikorwa harimo na FDLR igizwe n’abanyarwanda biganjemo abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Undi mutwe wa FLN nawo ugizwe n’abanyarwanda wagezweho n’ibi bikorwa by’ingabo za Congo ndetse uhatakariza abayobozi bawo benshi, abandi batabwa muri yombi boherezwa mu Rwanda, bashyikirizwa ubutabera.

Mu ntangiriro z’Ukuboza 2019, FARDC yokeje igitutu imitwe y’inyeshyamba iyirukana mu duce dutandukanye turimo Kalehe, Rutare, Disasimana na Njanjo.

Muri Kamena 2019, Perezida wa RDC, Félix-Antoine Tshisekedi, yavuze ko afite umugambi wo kurandura burundu imitwe yitwaje intwaro ikorera muri iki gihugu, hagamijwe gushyira iherezo ku mitwe irimo ADF ikomoka muri Uganda; FDLR, RNC, CNRD na RUD-Urunana ikomoka mu Rwanda; Mai-Mai n’indi yo muri RDC na RED/TABARA, FNL n’indi ikomoka mu Burundi.

2020-01-23
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Uganda: Umupasiteri ari gutanga uburozi yita umuti uvura indwara zirimo Sida

Uganda: Umupasiteri ari gutanga uburozi yita umuti uvura indwara zirimo Sida

Ubwanditsi 19 May 2019
Umugabo wa Yvonne Idamange yatangaje ko yagiriye inama umugore we inshuro nyinshi akamunanira atangaza ko umuryango we witandukanyije n’ibikorwa n’uyu mugore

Umugabo wa Yvonne Idamange yatangaje ko yagiriye inama umugore we inshuro nyinshi akamunanira atangaza ko umuryango we witandukanyije n’ibikorwa n’uyu mugore

Ubwanditsi 08 Feb 2021
Umugambanyi Kamanzi Djanessa arasaba ubuhungiro muri Suede yitwaje Diane Rwigara

Umugambanyi Kamanzi Djanessa arasaba ubuhungiro muri Suede yitwaje Diane Rwigara

Ubwanditsi 15 Jan 2020
Umuyobozi muri RSSB arahamya ko yibwe n’abana b’abakobwa nyuma yo gushaka kubafasha

Umuyobozi muri RSSB arahamya ko yibwe n’abana b’abakobwa nyuma yo gushaka kubafasha

Ubwanditsi 09 Apr 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Gereza ya Kimironko imfungwa zikomeje gutoroka kubera uburangare
ITOHOZA

Gereza ya Kimironko imfungwa zikomeje gutoroka kubera uburangare

Ubwanditsi 27 Dec 2016
Inkomoko ya FDU-Inkingi ya Ingabire yerekana impamvu ari indiri y’Abajenosideri
Amakuru

Inkomoko ya FDU-Inkingi ya Ingabire yerekana impamvu ari indiri y’Abajenosideri

Ubwanditsi 16 Jul 2025
Museveni yasubitse urugendo rwe mu Rwanda aho yari ategerejwe mu nama yo gushyiraho  isoko rusange muri Afurika
INKURU NYAMUKURU

Museveni yasubitse urugendo rwe mu Rwanda aho yari ategerejwe mu nama yo gushyiraho isoko rusange muri Afurika

Ubwanditsi 19 Mar 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru