• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rutahizamu Byiringiro Lague agiye kwerekeza muri Afurika y’Epfo aho yitegura gutangira akazi mu ikipe ya Durban City FC   |   31 Jul 2026

  • Senateri Mukabalisa Donatille yitabye Imana azize Uburwayi   |   30 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’u Rwanda batrengeje imyaka 18 begukanye igikombe cya Zone V   |   29 Jul 2026

  • Bwa mbere mu mateka u Rwanda rwabonye umudali mu Mikino ya Commonwealth   |   29 Jul 2026

  • Abarwanyi ba FDLR na Wazalendo bavurirwa mu Burundi ku ngengo y’igisirikare cy’u Burundi   |   24 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’Umukino wa Volleyball mu Bagabo yatangiye imyiteguro y’igikombe cya Afurika cyaherukaga kuba muri 2023   |   23 Jul 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Kenyatta azatangazwa ko yatsinze amatora Odinga asigare yimyiza imoso
Uhuru Kenyatta na Odinga

Kenyatta azatangazwa ko yatsinze amatora Odinga asigare yimyiza imoso

Ubwanditsi 29 Oct 2017 Mu Mahanga

Muri Kenya bategereje yuko hatangazwa uwatsinze amatora ya Perezida wa Repubulika, ariko uyu ni umuhango gusa kuko uzayatsinda azwi yuko ari Uhuru Kenyatta wari usanzwe kuri uwo mwanya !

Ayo matora y’umukuru w’igihugu muri Kenya yabaye tariki 26/10/2017 yabanjirizwe n’impaka nyinshi ku buryo umwe mu bakandida Perezida bahabwaga amahirwe yo kuyatsindi yakuyemo kandidatire ye.

Raila Odinga uretse no gukuramo kandidatire yanahamagariye abayoboke b’ihuriro ry’imitwe ya politike ayoboye (NASA) kutazitabira ayo matora. Abo bayobozi ba NASA, Odinga na Kalonzo Musyoka bavugaga yuko nta matora yakorwa ngo agende neza mu gihe abayobozi ba komisiyo y’amatora (IEBC) bazaba badahinduwe ngo hashyirweho abandi. Ibyo ntabwo byakozwe, amatora aba IEBC ikiyobowe na Wafula Chebukati n’abakomiseri bari bayigize bagikomeje imirimo yabo.

Kuba Odinga na bagenzi be muri NASA barifuzaga yuko abari bagize komisiyo y’amatora bahindurwa mbere y’aya matora ya Perezida Kenya ivuyemo byari bifite ishingiro. Aya matora ya tariki 26 uku kwezi yaje akurikira ayabaye tariki 08/08/2017 aho komisiyo y’amatora yari yatangaje yuko Uhuru Kenyatta ariwe wari wayatsinze ariko urukiko rukuru rukabisesa, ruvuga yuko harimo uburiganya.

Niba rero mu matora ya mbere Chebukati na bagenzi be barayakozemo uburiganya cyangwa uburangare ntabwo ba Odinga bari kwizera yuko amakosa bakoze mbere batari kuyasubira amatora asubiwemo.

Ariko na none nta na gihamya yari ihari igaragaza yuko abo bari bakuriye IEBC batari gukora neza kurusha mbere kandi bo barageragezaga kubyemeza !

Gihamya ihari n’uko ibizaba byaravuye mu matora aherutse gukorwa bizatinda gutangazwa kurusha uko byagenze mu matora yayabanjirije. Muri ayo matora urukiko rwasheshe ibyayavuyemo, mu turere tw’amatora byabanzaga gukusanywa na IEBC ku rwego rw’igihugu Wafula Chebukati akayatangariza icyarimwe. Ubu ariko hazajya hatangazwa uko byavuye muri buri karere k’itora bihagaze mbere yo gutangaza icyarimwe mu rwego rwigihugu.

Ariko na none ntibihagije kuvuga yuko koko komisiyo y’amatora ya Kenya ubu yagombaga gukora neza kurusha mbere. Mbere gato yuko ayo matora ya Perezida asubirwamo umwe mu ba komiseri bagize IEBC, Roselyn Akombe, yatorotse igihugu ubu akaba abarizwa muri Amerika aho yatangarije yuko atari gushobora kuzakorana mu matoro n’ikigo kitashobora kuyayobora neza.

Ariko kugeza ubu nta muntu wavuga yuko aya matora yasubiwemo yaba yarakozwe nabi kuko mu mikorere yayo nta kubogamira ku ruhande runaka kuzaba kurimo. Odinga na NASA ye bayikuyemo, urubuga rwasigaranye Uhuru wa Jubilee gusa. Nubwo ku ikarita y’itora hariho n’abandi bakandida Perezida batandatu ariko Odinga yarabujije abantu be kujya mu matora, urubuga rwari rusigaranywe na Uhuru Kenyatta gusa.

Muri ayo matora yasubiwemo yitabiriwe n’abantu batagera kuri 45 % kandi ayubushize yaritabiriwe n’abasaga 80 %. Kuko Odinga yari yabujije abakunzi be kwitabira ayo matora kandi bakabyubahiriza, abayajemo ni aba Uhuru kandi akaba agomba kuzayatsinda akongera kuyobora Kenya muri manda ya kabiri.

Odinga rero agomba kuba yarabaze nabi. Nta kindi kirego azaba afite cy’uko amatora yakozwe nabi. Iby’uko yahisemo kubuza abantu be kuyitabira biramureba, ahubwo akaba yakurikirwa n’icyaha cyo kugumura abantu kwiyima uburenganzira bwabo bwo kwitabira amatora ! Amahirwe gusa afite n’uko nta mvururu nyinshi zayaranzwemo !

2017-10-29
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Vision 2020,irasiga abanya Bugesera bose bakoresha amazi meza.

Vision 2020,irasiga abanya Bugesera bose bakoresha amazi meza.

Ubwanditsi 03 Feb 2017
Tumenye Rwalinda Pierre-Céléstin, umwe mu bakirindagirira mu ngengabitekerezo ya Jenoside no mu myigaragambyo itagira epfo na ruguru!

Tumenye Rwalinda Pierre-Céléstin, umwe mu bakirindagirira mu ngengabitekerezo ya Jenoside no mu myigaragambyo itagira epfo na ruguru!

Ubwanditsi 19 May 2021
Iby’abapfu biribwa n’abapfumu koko: Nahimana Thomas yongeye gukusanya imisanzu y’ibigarasha n’interahamwe ngo aje kuba Perezida w’u Rwanda!

Iby’abapfu biribwa n’abapfumu koko: Nahimana Thomas yongeye gukusanya imisanzu y’ibigarasha n’interahamwe ngo aje kuba Perezida w’u Rwanda!

Ubwanditsi 09 Nov 2023
Imikino Olimpiki yasojwe ikipe y’igihugu ya Brazil yegukanye umudali wa zahabu itsinze Esipanye ku mukino wa nyuma mu bagabo

Imikino Olimpiki yasojwe ikipe y’igihugu ya Brazil yegukanye umudali wa zahabu itsinze Esipanye ku mukino wa nyuma mu bagabo

Ubwanditsi 08 Aug 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Bugesera: Polisi yafashe moto yibwe i Kigali igiye kugurishwa i Burundi
Mu Mahanga

Bugesera: Polisi yafashe moto yibwe i Kigali igiye kugurishwa i Burundi

Ubwanditsi 23 Jan 2017
Police HC yinjiye muri 1/2 cy’irushanwa Nyafurika y’i Burasirazuba imaze gutsinda Nyuki HC
Amakuru

Police HC yinjiye muri 1/2 cy’irushanwa Nyafurika y’i Burasirazuba imaze gutsinda Nyuki HC

Ubwanditsi 03 Dec 2021
Ubushake bwa politiki ku isonga mu gutuma umugore afite aho ageze mu ikoranabuhanga
IKORANABUHANGA

Ubushake bwa politiki ku isonga mu gutuma umugore afite aho ageze mu ikoranabuhanga

Ubwanditsi 29 Nov 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru