• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Rwamagana: Abatwara abagenzi ku magare basabwe kugira uruhare mu kurwanya ibyaha

Rwamagana: Abatwara abagenzi ku magare basabwe kugira uruhare mu kurwanya ibyaha

Ubwanditsi 12 Sep 2016 Mu Mahanga

Mu mpera z’icyumweru gishize, Polisi y’u Rwanda mu karere ka Rwamagana, yagiranye inama n’abatwara abagenzi ku magare bakorera uyu mwuga mu murenge wa Kigabiro bagera kuri 200 ibibutsa kandi ibasaba kugira uruhare mu kurwanya ibyaha; byaba ibifitanye isano n’umwuga wabo ndetse n’ibindi muri rusange.

Aganira na bo, Ushinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego mu karere ka Rwamagana, Inspector of Police (IP), Goreth Uwimana yababwiye ati:”Ntimwagira uruhare mu kurwanya ibyaha kandi namwe mubikora. Murasabwa mbere na mbere kubyirinda; bityo mubone gufatanya kubikumira mutanga amakuru y’abafite imigambi yo kubikora cyangwa ababikoze.”

Yagize kandi ati:”Hari bagenzi banyu bajya bafatwa bahetse ibiyobyabwenge n’ibindi bintu bitemewe n’amategeko, abandi bafatwa bahetse abantu babifite. Murasabwa kubyirinda, kandi mutange amakuru y’ababikora kabone niyo baba bamwe muri bagenzi banyu.”

IP Uwimana yakomeje ababwira ati:”Mu bakiriya banyu hashobora kubamo abanyabyaha. Mukwiye kugira amakenga buri gihe kugira ngo mudatwara abagiye gukora ibyaha cyangwa abafite ibintu bitemewe n’amategeko nk’ibiyobyabwenge, kandi mujye mwihutira kubimenyesha Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego zibishinzwe igihe mugize uwo mubikekaho.”

Avuga ku kamaro ko gutangira amakuru ku gihe, IP Uwimana yagize ati:”Bituma inzego zibishinzwe zimenya ko hari abantu bafite imigambi yo gukora ibikorwa binyuranije n’amategeko, hanyuma zigafata ingamba zo kubikumira, kandi haba hari abamaze kubikora zikabafata batararenga umutaru.”

Yabasabye kubahiriza amategeko agenga umwuga wabo kugira ngo birinde gukora cyangwa guteza impanuka, akaba mu byo yabasabye kwirinda harimo kudacisha amagare mu nzira yateganyirijwe abanyamaguru.

Yagize kandi ati:”Kubahiriza amategeko y’umwuga wanyu biri mu nyungu zanyu ndetse n’abandi bakoresha umuhanda muri rusange kubera ko iyo impanuka ibaye ishobora kubakomeretsa cyangwa ikabahitana.”

-4032.jpg

Yabasabye kwirinda ikintu cyose kinyuranyije n’amategeko no kugira uruhare mu kukirwanya batanga amakuru yatuma gikumirwa.

2016-09-12
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umurundi ushinjwa ubujura yirukanwe ku butaka bwa Amerika

Umurundi ushinjwa ubujura yirukanwe ku butaka bwa Amerika

Ubwanditsi 18 Apr 2018
FDLR YIYITA IMPUNZI Z’ABANYARWANDA ZITOTEZWA MURI KONGO, KANDI AHUBWO YARAFASHE BUGWATE IZO MPUNZI

FDLR YIYITA IMPUNZI Z’ABANYARWANDA ZITOTEZWA MURI KONGO, KANDI AHUBWO YARAFASHE BUGWATE IZO MPUNZI

Ubwanditsi 15 Mar 2023
Mu Burundi Bararira ayo kwarika nyuma y’Inkongi Karahabutaka Yarindimuye ububiko bw’intwaro

Mu Burundi Bararira ayo kwarika nyuma y’Inkongi Karahabutaka Yarindimuye ububiko bw’intwaro

RUSHYASHYA 01 Apr 2026
Polisi y’u Rwanda yagize  icyo itangaza ku modoka yahiriye ku Gishushu

Polisi y’u Rwanda yagize icyo itangaza ku modoka yahiriye ku Gishushu

Ubwanditsi 28 Feb 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umunyamakuru Mugabe Robert yagejejwe imbere y’urukiko
INKURU NYAMUKURU

Umunyamakuru Mugabe Robert yagejejwe imbere y’urukiko

Ubwanditsi 27 Sep 2018
Ikibazo cya Paul Rusesabagina gishobora kuba kitakibangamiye umubano hagati y’u Rwanda n’Ububiligi
Amakuru

Ikibazo cya Paul Rusesabagina gishobora kuba kitakibangamiye umubano hagati y’u Rwanda n’Ububiligi

Ubwanditsi 28 Oct 2021
Bishop Rugagi yagize icyo avuga ku bantu bakomeje kwibaza impamvu agiye kugura indege kandi akiri mu bukode [AMAFOTO]
HIRYA NO HINO

Bishop Rugagi yagize icyo avuga ku bantu bakomeje kwibaza impamvu agiye kugura indege kandi akiri mu bukode [AMAFOTO]

Ubwanditsi 19 Sep 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru