• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rayon Sports izabanza kwakira APR FC muri shampiyona y’u Rwanda, Ingengabihe ya BK Pro League 2026/27   |   17 Aug 2026

  • Kwihambira kuri FDLR ni Umwaku mu yindi   |   17 Aug 2026

  • Amakipe ya AS Kigali mu Bagabo n’Abagore yahinduriwe izina yitwa Kigali FC na Kigali WFC    |   16 Aug 2026

  • Perezida Kagame yakurikiye umukino wa UEFA Super Cup wahuje amakipe ya PSG na Aston Villa yamamaza u Rwanda   |   12 Aug 2026

  • Myugariro Imanishimwe Emmanuel watandukanye na AEL Limassol yo muri Chypre yerekeje mu ikipe ya Chennaiyin FC yo mu Buhinde   |   11 Aug 2026

  • Rayon Sports yaguze myugariro w’Umunya-Côte d’Ivoire, Mohamed Ouattara wakiniye Wydad Casablanca, Simba SC na Al Hilal   |   10 Aug 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Rwamagana: Abatwara abagenzi ku magare basabwe kugira uruhare mu kurwanya ibyaha

Rwamagana: Abatwara abagenzi ku magare basabwe kugira uruhare mu kurwanya ibyaha

Ubwanditsi 12 Sep 2016 Mu Mahanga

Mu mpera z’icyumweru gishize, Polisi y’u Rwanda mu karere ka Rwamagana, yagiranye inama n’abatwara abagenzi ku magare bakorera uyu mwuga mu murenge wa Kigabiro bagera kuri 200 ibibutsa kandi ibasaba kugira uruhare mu kurwanya ibyaha; byaba ibifitanye isano n’umwuga wabo ndetse n’ibindi muri rusange.

Aganira na bo, Ushinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego mu karere ka Rwamagana, Inspector of Police (IP), Goreth Uwimana yababwiye ati:”Ntimwagira uruhare mu kurwanya ibyaha kandi namwe mubikora. Murasabwa mbere na mbere kubyirinda; bityo mubone gufatanya kubikumira mutanga amakuru y’abafite imigambi yo kubikora cyangwa ababikoze.”

Yagize kandi ati:”Hari bagenzi banyu bajya bafatwa bahetse ibiyobyabwenge n’ibindi bintu bitemewe n’amategeko, abandi bafatwa bahetse abantu babifite. Murasabwa kubyirinda, kandi mutange amakuru y’ababikora kabone niyo baba bamwe muri bagenzi banyu.”

IP Uwimana yakomeje ababwira ati:”Mu bakiriya banyu hashobora kubamo abanyabyaha. Mukwiye kugira amakenga buri gihe kugira ngo mudatwara abagiye gukora ibyaha cyangwa abafite ibintu bitemewe n’amategeko nk’ibiyobyabwenge, kandi mujye mwihutira kubimenyesha Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego zibishinzwe igihe mugize uwo mubikekaho.”

Avuga ku kamaro ko gutangira amakuru ku gihe, IP Uwimana yagize ati:”Bituma inzego zibishinzwe zimenya ko hari abantu bafite imigambi yo gukora ibikorwa binyuranije n’amategeko, hanyuma zigafata ingamba zo kubikumira, kandi haba hari abamaze kubikora zikabafata batararenga umutaru.”

Yabasabye kubahiriza amategeko agenga umwuga wabo kugira ngo birinde gukora cyangwa guteza impanuka, akaba mu byo yabasabye kwirinda harimo kudacisha amagare mu nzira yateganyirijwe abanyamaguru.

Yagize kandi ati:”Kubahiriza amategeko y’umwuga wanyu biri mu nyungu zanyu ndetse n’abandi bakoresha umuhanda muri rusange kubera ko iyo impanuka ibaye ishobora kubakomeretsa cyangwa ikabahitana.”

-4032.jpg

Yabasabye kwirinda ikintu cyose kinyuranyije n’amategeko no kugira uruhare mu kukirwanya batanga amakuru yatuma gikumirwa.

2016-09-12
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Hitabajwe penaliti ikipe ya Misiri na Equatorial Guinea ziyongereye kuyandi 6 kugera muri 1/4 cy’igikombe cya Afurika

Hitabajwe penaliti ikipe ya Misiri na Equatorial Guinea ziyongereye kuyandi 6 kugera muri 1/4 cy’igikombe cya Afurika

Ubwanditsi 27 Jan 2022
Ikipe ya APR FC igiye gukina umukino wa gicuti na AS Maniema mu rwego rwo kwitegura imikino Nyafurika ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo aho bazakina na na Mogadishu City FC yo muri Somalia

Ikipe ya APR FC igiye gukina umukino wa gicuti na AS Maniema mu rwego rwo kwitegura imikino Nyafurika ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo aho bazakina na na Mogadishu City FC yo muri Somalia

Ubwanditsi 31 Aug 2021
Ibaruwa ifunguye yandikiwe Perezida Évariste Ndayishimiye uri ku buyobozi bushya bwa AU

Ibaruwa ifunguye yandikiwe Perezida Évariste Ndayishimiye uri ku buyobozi bushya bwa AU

RUSHYASHYA 19 Feb 2026
Uburwayi bwo mu mutwe buravurwa bugakira, na Himbara David yemeye kunywa imiti yakira

Uburwayi bwo mu mutwe buravurwa bugakira, na Himbara David yemeye kunywa imiti yakira

Ubwanditsi 10 Oct 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

“Umuntu yakwibwira ko ubwo murangije amasomo ubuzima bugiye koroha. Ntabwo ari byo! – Perezida Kagame
Mu Mahanga

“Umuntu yakwibwira ko ubwo murangije amasomo ubuzima bugiye koroha. Ntabwo ari byo! – Perezida Kagame

Ubwanditsi 29 Jul 2016
Mu rwego rwo kwizihiza umunsi w’intwari 2023, ku bufatanye na CHENO hateguwe amarushanwa mu magare ndetse no mu mukino wa Volleyball
Amakuru

Mu rwego rwo kwizihiza umunsi w’intwari 2023, ku bufatanye na CHENO hateguwe amarushanwa mu magare ndetse no mu mukino wa Volleyball

Ubwanditsi 26 Jan 2023
Uko ibiyobyabwenge  bigira uruhare mu ihohoterwa rikorerwa abana
Mu Mahanga

Uko ibiyobyabwenge bigira uruhare mu ihohoterwa rikorerwa abana

Ubwanditsi 15 Jun 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru