• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ku bw’impamvu z’umutekano, umwiherero w’ikipe y’igihugu, Amavubi wari kubera muri Morocco wimuriwe mu Misiri   |   03 Jun 2026

  • APR FC yatangaje ko itazakomezanya n’abakinnyi batatu barimo Aliou Souané, Mamadou Sy na Mahamadou Lamine Bah   |   03 Jun 2026

  • Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze   |   03 Jun 2026

  • Mozambique izatanga amafaranga yo gufasha Ingabo z’u Rwanda mu butumwa bw’i Cabo Delgado   |   02 Jun 2026

  • Urwibutso rwa Paris ruzarinda ukuri kwa Jenoside kwibagirana no kubungabunga amateka, kurinda ukuri kutazimira uko imyaka izagenda ishira   |   02 Jun 2026

  • Umujyi wa Kigali wahagaritse inkunga ya Miliyoni 250FRW yahaga amakipe ya Kiyovu Sports na Gasogi United   |   02 Jun 2026

You are at :Home»Amakuru»Byahuriranye? Rayon Sports yatandukanye n’umutoza Afahmia Lofti, Paul Muvunyi atumiza inama y’intekorusange

Byahuriranye? Rayon Sports yatandukanye n’umutoza Afahmia Lofti, Paul Muvunyi atumiza inama y’intekorusange

Ubwanditsi 15 Nov 2025 Amakuru, IMIKINO

Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 12 Ugushyingo 2025, ni bwo icyemezo cyafashwe cy’uko Rayon Sports itakiri kumwe n’umutoza Afahamia Lotfi  nk’uko byatangajwe n’iyi kipe binyuze ku mbuga nkoranyambaga z’ikipe.

Gusa nubwo gutandukana byemejwe na Rayon Sports, ku ruhande rwa Lotfi haracyari ikibazo kuko bavuga ko bo batarahabwa ibyo bagombwa.

Biravugwa ko Gikundiro ishaka kumwishyura amezi abiri, nyamara we akifuza amafaranga yose y’amasezerano bitewe no kutubahiriza ibyo amasezerano ateganya.

Ibi biramutse bitagenze nk’uko uruhande rw’umutoza rubyifuza, ngo bashobora kurega iyi kipe ko yaba itarubahirije ibyo impande zombi bumvikanye.

Kugeza ubu nyuma yo gutandukana n’umutoza mukuru n’uwungirije, iyi kipe irakomeza gutozwa na Haruna Ferouz imaze igihe ayobora iyi kipe nyuka yaho bari barahagaritse aba batoza.

Mu rwego rwo gushaka umuti w’ibibazo birimo gututumba muri Rayon Sports, Muvunyi Paul, Umuyobozi w’Urwego rw’Ikirenga rw’iyi kipe, yatumije Inteko Rusange Idasanzwe izaba ku wa 22 Ugushyingo 2025 kuri Delight Hotel.

Ibi bikaba bigaragara mu ibaruwa itumira abanyamuryango yanditswe ku wa 14 Ugushyingo 2025, imenyesha ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, n’ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere mu Rwanda, RGB.

Mbere y’uko iyi nama y’intekorusange iba, hari amakuru avuga ko Muvunyi Paul ashobora kwegura bitewe n’umwuka mubi uri hagati ye na Perezida Twagirayezu, batumvikana ku byemezo bikomeye bifatirwa ikipe, birimo no guhagarika Lotfi n’umwungiriza we Azouz.

Kugeza ubu ikipe ya Rayon Sports iri muri gahunda yo gushakisha umutoza mukuru uzaza agakomezanya n’uwungurije uhariZ

Nyuma y’umunsi wa 7 wa Shampiyona y’u Rwanda, ikipe ya Rayon Sports iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 13.

2025-11-15
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Kiyovu SC yatsinzwe na Gasogi ihagarika umutoza, Rayon Sports yatsinzwe na Musanze naho APR FC inganya na Mukura VS

Kiyovu SC yatsinzwe na Gasogi ihagarika umutoza, Rayon Sports yatsinzwe na Musanze naho APR FC inganya na Mukura VS

Ubwanditsi 28 Nov 2022
Rayon Sports na APR FC zaguye miswi 0-0,mu mukino ubanza wa 1/2 w’igikombe cy’Amahoro

Rayon Sports na APR FC zaguye miswi 0-0,mu mukino ubanza wa 1/2 w’igikombe cy’Amahoro

Ubwanditsi 11 May 2022
Ko uriye umusaza aruka imvi, ibigarasha byariye umwana “Djibril” byo bizaruka iki?

Ko uriye umusaza aruka imvi, ibigarasha byariye umwana “Djibril” byo bizaruka iki?

Ubwanditsi 17 Sep 2024
Philippe MPAYIMANA, Utavuga Rumwe na Leta y’U Rwanda,Aramagana Abiyita Abanyapolitiki Bafite Virusi y’Ubugome bwo Gushora Abanyarwanda mu Ntambara.

Philippe MPAYIMANA, Utavuga Rumwe na Leta y’U Rwanda,Aramagana Abiyita Abanyapolitiki Bafite Virusi y’Ubugome bwo Gushora Abanyarwanda mu Ntambara.

Ubwanditsi 21 Sep 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

U Rwanda rufite intego ruzira ibiyobyabwenge n’ubuzererezi ni Gahunda igikomeje muri Purpose Rwanda
Amakuru

U Rwanda rufite intego ruzira ibiyobyabwenge n’ubuzererezi ni Gahunda igikomeje muri Purpose Rwanda

Ubwanditsi 30 Mar 2022
Hakim Sahabo yatijwe ikipe ya K. Beerschot V.A. avuye muri Standard de Liège zose zo mu Bubiligi
Amakuru

Hakim Sahabo yatijwe ikipe ya K. Beerschot V.A. avuye muri Standard de Liège zose zo mu Bubiligi

Ubwanditsi 10 Jan 2025
Umwami w’Ububiligi, Philippe II, ari muri Kongo mu gihe Abanyekongo bavuga ikinyarwanda bakorerwa jenoside. Ese abahohoterwa hari icyiza bategereje kuri uru ruzinduko?
Amakuru

Umwami w’Ububiligi, Philippe II, ari muri Kongo mu gihe Abanyekongo bavuga ikinyarwanda bakorerwa jenoside. Ese abahohoterwa hari icyiza bategereje kuri uru ruzinduko?

Ubwanditsi 09 Jun 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru