• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ibikorwa bya RDF muri Mozambique nibikomeza gukerenswa U Rwanda ruzafata icyemezo gikomeye cyo Kuzicyura   |   15 Mar 2026

  • Ku bufatanye bwa FERWAFA na CAF, Abatoza 25 b’abanyarwanda barimo abagore 5 batangiye amasomo ya ‘License A CAF’   |   12 Mar 2026

  • Corneille Nangaa: RDC Irashaka kwagurira Intambara mu karere kose   |   11 Mar 2026

  • Gen Bunyoni yafunguwe kubera Uburwayi bwo mu mutwe na Diyabete ikabije   |   11 Mar 2026

  • U 𝗥𝘄𝗮𝗻𝗱𝗮 𝗿𝘂𝗴𝗶𝘆𝗲 𝗸𝘄𝗮𝗸𝗶𝗿𝗮 𝗮𝗺𝗮𝗿𝘂𝘀𝗵𝗮𝗻𝘄𝗮 𝗮𝗻𝗲 𝘆𝗮 𝗖𝗘𝗖𝗔𝗙𝗔 𝗮𝗿𝗶𝗺𝗼 𝗻𝗮 𝗞𝗮𝗴𝗮𝗺𝗲 𝗖𝘂𝗽   |   10 Mar 2026

  • Jean-Luc Habyarimana mu migambi yo guhuza imitwe irwanya u Rwanda akoreshejwe na Tshisekedi   |   09 Mar 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Uganda: Leta yashyizeho umusoro kuri Bibiliya na Korowani

Uganda: Leta yashyizeho umusoro kuri Bibiliya na Korowani

Ubwanditsi 16 May 2018 Mu Mahanga

Kuri uyu wa Kabiri Ikigo cy’igihugu cya Uganda gishinzwe imisoro n’amahoro(Uganda Revenue Authority) cyatangaje ko hemejwe umusoro uzajya utangwa n’amadini ya Gikirisitu na Islam kubera ko yungukira cyane mu kugurisha ibitabo by’Ijambo ry’Imana aribyo Bibiliya na Korowani.

Komiseri mukuru wa Uganda Revenue Authority witwa  Doris Akol mu kwezi gushize  yavuze ko bibabaje kuba Leta yaratinze gushyiraho umusoro  kuri Bibiliya na Korowani kuko ngo amadini yungukira cyane mu kugurisha ibi bitabo.

Daily Monitor ivuga ko kuri Bibilya cyangwa Korowani izajya igurishwa muri Uganda izajya itangwaho umusoro wa Leta.

Abanyamadini bamaganye uriya musoro bavuga ko byaba ari ugukabya ‘gusoresha Ijambo ry’Imana’

Umunyamabanga mukuru w’Ihuriro ry’Abasilamu bo muri Uganda ryitwa Uganda Muslim Supreme Council witwa Ramathan Mugalu yavuze ko Leta ya Uganda yarengereye cyane kuko yatangiye kwishyuza umusoro ku ijambo ry’Imana.

Joshua Kitakule uyobora Inama nkuru y’ihuriro ry’amadini muri Uganda we yagize ati: ” Ibi bitabo ntitubirangura ngo tubicuruze. Kubishyiriraho umusoro ni ugukabya cyane.”

Bibiliya muri Uganda ubu igura  amashilingi ya Uganda ibihumbi cumi n’umunani(18 000 UGsh). Uyu musoro ngo ushobora kuzatuma igiciro cya biriya ‘bitabo bitagatifu’ kizamuka.

2018-05-16
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Imbere y’akanama k’Umuryango w’Abibumbye, Amerika yamaganye imikoranire ya FARDC n’imitwe yitwaje intwaro harimo na FDLR

Imbere y’akanama k’Umuryango w’Abibumbye, Amerika yamaganye imikoranire ya FARDC n’imitwe yitwaje intwaro harimo na FDLR

Ubwanditsi 31 Mar 2023
Burera: Abagore bane bafashwe binjiza inzoga mu buryo bwa magendu n’izitemewe mu Rwanda

Burera: Abagore bane bafashwe binjiza inzoga mu buryo bwa magendu n’izitemewe mu Rwanda

Ubwanditsi 10 Jun 2016
Abarwanyi bagera ku gihumbi b’imitwe irwanya u Rwanda bafashwe mpiri mu mashyamba ya RDC

Abarwanyi bagera ku gihumbi b’imitwe irwanya u Rwanda bafashwe mpiri mu mashyamba ya RDC

Ubwanditsi 08 Dec 2019
Umujenosideri Fulgence Kayishema afashwe amaze guhindura amazina inshuro 4!

Umujenosideri Fulgence Kayishema afashwe amaze guhindura amazina inshuro 4!

Ubwanditsi 26 May 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amerika yatangaje ko ititeguye gufatira Urwanda ibihano nyuma ya 2017.
POLITIKI

Amerika yatangaje ko ititeguye gufatira Urwanda ibihano nyuma ya 2017.

Ubwanditsi 01 Feb 2016
Perezida wa  FERWAFA yasuye Amavubi U23 yamaze guhabwa Miliyoni 1 Frw, Police FC na Etincelles zirahura ku munsi wa 6
Amakuru

Perezida wa FERWAFA yasuye Amavubi U23 yamaze guhabwa Miliyoni 1 Frw, Police FC na Etincelles zirahura ku munsi wa 6

Ubwanditsi 21 Oct 2022
Darfur: UN yambitse ingabo z’u Rwanda imidari y’ishimwe
Mu Rwanda

Darfur: UN yambitse ingabo z’u Rwanda imidari y’ishimwe

Ubwanditsi 29 Oct 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru