• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»HIRYA NO HINO»Judith Heard ukomoka mu Rwanda yafungiwe muri Uganda kubera amafoto y’ubwambure

Judith Heard ukomoka mu Rwanda yafungiwe muri Uganda kubera amafoto y’ubwambure

Ubwanditsi 01 Aug 2018 HIRYA NO HINO

Umunyamideli ukomeye muri Uganda, Judith Kantengwa uzwi nka Judith Heard yingingiye Polisi ya Kampala kumuha imbabazi ku bw’amafoto y’ubwambure bwe yasohotse muri Gicurasi bigateza impagarara mu bakoresha imbuga nkoranyambaga.

Judith Heard ni Umunyarwandakazi uzwi mu kwerekana imideli, yubatse izina muri Uganda. Ni umubyeyi w’abana barimo umwe yafashe akiyemeza kumurera ndetse n’impanga yabyaranye n’umugabo we, Umunyamerika Dr. Alex Heard unamwongerera imbaraga mu bikorwa bye byo kumurika no guhanga imideli.

Yasabye inzego zishinzwe umutekano kumubabarira nyuma y’aho zimutaye muri yombi ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, tariki 31 Nyakanga 2018, afatiwe ahegeranye na City Square muri Kampala, ngo asobanure impamvu yatumye yanga kwitaba impapuro zimuhamagaza ngo yisobanure inshuro ebyiri.

Chimp Reports yatangaje ko Judith Heard yisobanuye mu nyandiko mu bugenzacyaha ku bw’ayo mafoto ye. Iki kinyamakuru cyavuze ko yahise asaba imbabazi polisi avuga ko yafashwe n’uwari umukunzi we ku bw’impamvu zijyanye n’umushinga w’akazi ubwo yari akiri umunyamideli ndetse ngo ntabwo bateganyaga kuba bayasohora na rimwe.

Heard yavuze ko impamvu atitabye mbere ubwo polisi yamuhamagazaga inshuro ebyiri ari ukubera yari ari hanze y’igihugu mu Burayi yitabiriye ibikorwa bijyanye n’akazi ko kumurika imideli asanzwe akora.

Mbere y’uko atabwa muri yombi, Polisi yo mu Mujyi wa Kampala yari yavuze ko yahamagaje Judith Heard inshuro ebyiri ariko akananirwa kuyitaba. Iperereza ku mafoto y’ubwambure y’uyu mugore ryafunguwe mu kwezi kwa Kamena.

Yanditse kuri Facebook ati “Kuri buri musozo w’umuhanda, icy’ingenzi ni ugira inseko ya nyuma, na bariya bandika amakuru y’ibihuha ku bantu bafite imiryango ibakira mu rugo iyo bavuye ku kazi basoje umunsi muremure wo gushyira icyasha ku zina ry’umuntu.”

Yongeyeho ati “N’ubundi ubujiji bwa Pharaoh ntibwigeze buhagarika Moïse kubohoza abanya-Israel mu Misiri. Uzamererwa neza!!!”

Judith Heard yatawe muri yombi asaba imbabazi

Judith Heard abaye umuntu wa gatatu utawe muri yombi kuva muri Uganda hashyirwaho urwego rurwanya ibikorwa bya Poronogarafiya muri Kamena rukuriwe na Simon Lokodo. Uwa mbere wafunzwe ni uwitwa Lilian Rukundo wo muri Uganda Christian University na Ashburg Kato wanahamwe n’icyo cyaha agahanwa.

Ibyo uyu munyamideli yatangaje akemera gusaba imbabazi byatunguye benshi kuko mbere agihamagazwa na polisi yari yatsembye avuga ko abantu bababazwa n’ahashize he bazatakaza umwanya abandi bari mu bikorwa by’iterambere.

Uyu munyamideli byitezwe ko na we azagaragara mu rukiko nyuma yo gusubiza ibibazo mu iperereza ari gukorwaho.

Heard ari ku rutonde rw’abagomba kubazwa iby’amashusho y’urukozasoni yabo yasakajwe muri Uganda barimo na Sheila Patience uzwi nka Don Zella; rwiyemezamirimo witwa Jack Pemba; Zari Hassan; Desire Luzinda n’uwiyita Bad Black.

Judith Heard yavuze ko ubwo yahamagazwaga na polisi bwa mbere yari ari mu Bufaransa mu bikorwa by’akazi ke

Judith Heard yavuze ko ubwo yahamagazwaga na polisi bwa mbere yari ari mu Bufaransa mu bikorwa by’akazi ke

2018-08-01
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Inzego z’Ubutabazi zo muri Indoneziya zakuye ibice by’imibiri, imyenda ndetse n’ibisigazwa by’ibyuma mu nyanja ya Java, nyuma y’umunsi umwe Boeing 737 ikoze impanuka muri iki gihugu

Inzego z’Ubutabazi zo muri Indoneziya zakuye ibice by’imibiri, imyenda ndetse n’ibisigazwa by’ibyuma mu nyanja ya Java, nyuma y’umunsi umwe Boeing 737 ikoze impanuka muri iki gihugu

Ubwanditsi 10 Jan 2021
Uganda: Bobi Wine Yafunguwe By’agateganyo

Uganda: Bobi Wine Yafunguwe By’agateganyo

Ubwanditsi 27 Aug 2018
Bobi Wine mu rukiko yavuze ko aticuza

Bobi Wine mu rukiko yavuze ko aticuza

Ubwanditsi 02 May 2019
Leta  iraburira  abanyarwanda ku bushukanyi bw’abiyita abahanuzi mu madini n’amatorero

Leta iraburira abanyarwanda ku bushukanyi bw’abiyita abahanuzi mu madini n’amatorero

Ubwanditsi 26 Sep 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Rayon Sports yagabanye amanota na AS Kigali mu mukino wabonetsemo amakarita abiri atukura
IMIKINO

Rayon Sports yagabanye amanota na AS Kigali mu mukino wabonetsemo amakarita abiri atukura

Ubwanditsi 16 Aug 2019
Urugaga rw’Abavoka rwasezeye Me Toy, ruvuga ko rwifuza ubutabera
Mu Mahanga

Urugaga rw’Abavoka rwasezeye Me Toy, ruvuga ko rwifuza ubutabera

Ubwanditsi 06 Jan 2017
Umukino wa Super Cup wa APR FC na POLICE FC wakuyeho ibirori bya  Mukura VS yari yatangaje ko izakina na Rayon Sports
Amakuru

Umukino wa Super Cup wa APR FC na POLICE FC wakuyeho ibirori bya Mukura VS yari yatangaje ko izakina na Rayon Sports

Ubwanditsi 08 Aug 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru