• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

  • Byatsi Baker yongeye kwikirigita araseka, mu mugambi we wa mpemuke ndamuke akomeje wo kwambara urubwa rwo gusebya u Rwanda rwabyaye Nyina   |   08 Sep 2026

You are at :Home»HIRYA NO HINO»Judith Heard ukomoka mu Rwanda yafungiwe muri Uganda kubera amafoto y’ubwambure

Judith Heard ukomoka mu Rwanda yafungiwe muri Uganda kubera amafoto y’ubwambure

Ubwanditsi 01 Aug 2018 HIRYA NO HINO

Umunyamideli ukomeye muri Uganda, Judith Kantengwa uzwi nka Judith Heard yingingiye Polisi ya Kampala kumuha imbabazi ku bw’amafoto y’ubwambure bwe yasohotse muri Gicurasi bigateza impagarara mu bakoresha imbuga nkoranyambaga.

Judith Heard ni Umunyarwandakazi uzwi mu kwerekana imideli, yubatse izina muri Uganda. Ni umubyeyi w’abana barimo umwe yafashe akiyemeza kumurera ndetse n’impanga yabyaranye n’umugabo we, Umunyamerika Dr. Alex Heard unamwongerera imbaraga mu bikorwa bye byo kumurika no guhanga imideli.

Yasabye inzego zishinzwe umutekano kumubabarira nyuma y’aho zimutaye muri yombi ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, tariki 31 Nyakanga 2018, afatiwe ahegeranye na City Square muri Kampala, ngo asobanure impamvu yatumye yanga kwitaba impapuro zimuhamagaza ngo yisobanure inshuro ebyiri.

Chimp Reports yatangaje ko Judith Heard yisobanuye mu nyandiko mu bugenzacyaha ku bw’ayo mafoto ye. Iki kinyamakuru cyavuze ko yahise asaba imbabazi polisi avuga ko yafashwe n’uwari umukunzi we ku bw’impamvu zijyanye n’umushinga w’akazi ubwo yari akiri umunyamideli ndetse ngo ntabwo bateganyaga kuba bayasohora na rimwe.

Heard yavuze ko impamvu atitabye mbere ubwo polisi yamuhamagazaga inshuro ebyiri ari ukubera yari ari hanze y’igihugu mu Burayi yitabiriye ibikorwa bijyanye n’akazi ko kumurika imideli asanzwe akora.

Mbere y’uko atabwa muri yombi, Polisi yo mu Mujyi wa Kampala yari yavuze ko yahamagaje Judith Heard inshuro ebyiri ariko akananirwa kuyitaba. Iperereza ku mafoto y’ubwambure y’uyu mugore ryafunguwe mu kwezi kwa Kamena.

Yanditse kuri Facebook ati “Kuri buri musozo w’umuhanda, icy’ingenzi ni ugira inseko ya nyuma, na bariya bandika amakuru y’ibihuha ku bantu bafite imiryango ibakira mu rugo iyo bavuye ku kazi basoje umunsi muremure wo gushyira icyasha ku zina ry’umuntu.”

Yongeyeho ati “N’ubundi ubujiji bwa Pharaoh ntibwigeze buhagarika Moïse kubohoza abanya-Israel mu Misiri. Uzamererwa neza!!!”

Judith Heard yatawe muri yombi asaba imbabazi

Judith Heard abaye umuntu wa gatatu utawe muri yombi kuva muri Uganda hashyirwaho urwego rurwanya ibikorwa bya Poronogarafiya muri Kamena rukuriwe na Simon Lokodo. Uwa mbere wafunzwe ni uwitwa Lilian Rukundo wo muri Uganda Christian University na Ashburg Kato wanahamwe n’icyo cyaha agahanwa.

Ibyo uyu munyamideli yatangaje akemera gusaba imbabazi byatunguye benshi kuko mbere agihamagazwa na polisi yari yatsembye avuga ko abantu bababazwa n’ahashize he bazatakaza umwanya abandi bari mu bikorwa by’iterambere.

Uyu munyamideli byitezwe ko na we azagaragara mu rukiko nyuma yo gusubiza ibibazo mu iperereza ari gukorwaho.

Heard ari ku rutonde rw’abagomba kubazwa iby’amashusho y’urukozasoni yabo yasakajwe muri Uganda barimo na Sheila Patience uzwi nka Don Zella; rwiyemezamirimo witwa Jack Pemba; Zari Hassan; Desire Luzinda n’uwiyita Bad Black.

Judith Heard yavuze ko ubwo yahamagazwaga na polisi bwa mbere yari ari mu Bufaransa mu bikorwa by’akazi ke

Judith Heard yavuze ko ubwo yahamagazwaga na polisi bwa mbere yari ari mu Bufaransa mu bikorwa by’akazi ke

2018-08-01
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ese waruziko imibonano mpuzabitsina ikozwe neza hari indwara ivura

Ese waruziko imibonano mpuzabitsina ikozwe neza hari indwara ivura

Ubwanditsi 15 Apr 2017
Ariana Grande yatowe nk’umuhanzi w’umwaka muri MTV Video Music Awards

Ariana Grande yatowe nk’umuhanzi w’umwaka muri MTV Video Music Awards

Ubwanditsi 27 Aug 2019
RDC: Abarwanyi 3 ba FDLR bafatiwe mu mirwano yabahuje na FARDC habohozwa n’imbohe 3

RDC: Abarwanyi 3 ba FDLR bafatiwe mu mirwano yabahuje na FARDC habohozwa n’imbohe 3

Ubwanditsi 23 Dec 2017
Burundi: Abaturage 250 barasaba ingurane y’ubutaka bwabo bwatwawe na Leta

Burundi: Abaturage 250 barasaba ingurane y’ubutaka bwabo bwatwawe na Leta

Ubwanditsi 17 Jan 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ishyamba si ryeru mu rusengero Zion Temple
Mu Mahanga

Ishyamba si ryeru mu rusengero Zion Temple

Ubwanditsi 13 Jan 2016
U Rwanda rwemeje burundu Amasezerano y’i Paris yerekeye imihindagurikire y’ibihe
Mu Mahanga

U Rwanda rwemeje burundu Amasezerano y’i Paris yerekeye imihindagurikire y’ibihe

Ubwanditsi 20 Oct 2016
Mu mateka y’U Rwanda rwohereje mu isanzure icyogajuru kizahaza internet ibice by’icyaro
IKORANABUHANGA

Mu mateka y’U Rwanda rwohereje mu isanzure icyogajuru kizahaza internet ibice by’icyaro

Ubwanditsi 28 Feb 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru