• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Nyuma ya gusinyira Zanaco FC mu mezi abiri ashize ariko ntahite akine kubera kubura icyangombwa kimwemerera gukorera muri Zambia, Nizeyimana Mirafa yaraye akibonye.

Nyuma ya gusinyira Zanaco FC mu mezi abiri ashize ariko ntahite akine kubera kubura icyangombwa kimwemerera gukorera muri Zambia, Nizeyimana Mirafa yaraye akibonye.

Ubwanditsi 24 Apr 2021 Amakuru, IMIKINO, Mu Mahanga

Nyuma yaho umukinnyi wo hagati mu kibuga uheruka gukinira ikipe ya Rayon Sports, Nizeyimana Mirafa asinye amasezerano y’imyaka ibiri mu ikipe ya Zanaco FC yo muri Zambia ariko ntabashe guhita atangira gukinira iyo kipe kubera kutabona ibyangombwa bimwemerera gukorera muri Zambia, uyu mukinnyi yaraye yemerewe gukorera muri icyo gihugu.

Nizeyimana Mirafa wari wasinyiye ikipe ya Zanaco FC yo mu gihugu cya Zambia mu ntangiriro za Gashyantare 2021, yaraye abonye icyangombwa cyaburaga ngo atangire gukorera muri icyo gihugu, icyo cyangombwa yahawe benshi bakizi ku izina rya Work Permit, ni icyangombwa umuntu ahabwa iyo agiye gukorera mu gihugu kitari icye.

Uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati nyuma yaho abonye icyo cyangombwa kandi yahise anahabwa nimero 35 izajya imuranga mu kibuga aho afite inshingano zo gufasha iyi kipe ye kwitwara neza batwara igikombe cya Shampiyona yo muri icyo gihugu kuri ubu igeze ku munsi wa 22, ikipe ya Zanaco ikaba iri ku mwanya wa kabiri inyuma ya ZESCO United ifite amanota 46 ikaba irusha iya kabiri amanota 7 kuko Zanaco ifite 39.

Nizeyimana Mirafa siwe munyarwanda wa mbere ugiye gukina muri iki gihugu kuko abakinnyi barimo Bashunga Abouba wa Rayon Sports, Biramahire Abedi Christophe wa AS Kigali na myugariro wa Police FC Usengimana Faustin baheruka gukina mu ikipe ya Buildcon FC.

Nizeyimana Mirafa ari mu Rwanda yakinnye shampiyona ye ya mbere mu mwaka wa 2012 muri Etincelles, ayivamo yerekeza muri Police FC aho yamazemo imyaka ibiri, avamo yerekeza muri APR FC ahava ajya muri Rayon Sports yakinnyemo umwaka umwe.

2021-04-24
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

RUSHYASHYA 02 Mar 2026
Perezida Paul Kagame yaganiriye n’abayobozi ba Basketball muri Afurika ku iterambere ryayo mu bagore

Perezida Paul Kagame yaganiriye n’abayobozi ba Basketball muri Afurika ku iterambere ryayo mu bagore

Ubwanditsi 28 Aug 2024
Bujumbura  abafaransa bakomeje guhigwa bukware

Bujumbura abafaransa bakomeje guhigwa bukware

Ubwanditsi 25 Jun 2018
Ni abarwayi bo mu mutwe, cyangwa ni abatekamutwe? Dusesengure iby’agatsiko ka Charles Kambanda ngo gashaka guhirika ubutegetsi mu Rwanda.

Ni abarwayi bo mu mutwe, cyangwa ni abatekamutwe? Dusesengure iby’agatsiko ka Charles Kambanda ngo gashaka guhirika ubutegetsi mu Rwanda.

Ubwanditsi 13 Jun 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abarundi batashye ngo ntacyo bashinja u Rwanda ariko ntibazahindura imyemerere
Mu Rwanda

Abarundi batashye ngo ntacyo bashinja u Rwanda ariko ntibazahindura imyemerere

Ubwanditsi 01 Apr 2018
MTN na Jumia batangije umukoro “MTN Entrepreneurship Challenge” mu guteza imbere Afrika
UBUKUNGU

MTN na Jumia batangije umukoro “MTN Entrepreneurship Challenge” mu guteza imbere Afrika

Ubwanditsi 26 Feb 2016
Polisi y’u Rwanda yatangije ibikorwa by’ Isabukuru yayo ya 17
Mu Rwanda

Polisi y’u Rwanda yatangije ibikorwa by’ Isabukuru yayo ya 17

Ubwanditsi 17 May 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru