• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • CAVB yashimiye Perezida Kagame ku ruhare yagize mu iterambere rya Volleyball   |   06 Oct 2026

  • Daphrose Gauthier: Intwari Rukangaranyababisha interahamwe zatinyaga azahora avugwa Ibigwi nk’Inkotanyi byahamye   |   05 Oct 2026

  • Tura tugabane: Mu Myigaragambyo ya Ingabire Victoire Yizeye Abamotali Baramutenguha hanyuma Imyitozo y’Ingabo zabo mu Burundi isiga Ubusa   |   05 Oct 2026

  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

 
You are at :Home»POLITIKI»Amwe mu matariki y’ingenzi yaranze urugamba rwo kubohora u Rwanda

Amwe mu matariki y’ingenzi yaranze urugamba rwo kubohora u Rwanda

Ubwanditsi 04 Jul 2018 POLITIKI

Buri tariki ya 4 Nyakanga, Abanyarwanda bizihiza isabukuru yo kwibohora bazirikana ubutwari bw’ingabo za RPA zari iza FPR-Inkotanyi, ziyemeje gufata intwaro zikarwanya leta yakoraga Jenoside zikayihagarika mu 1994, ari nabwo zashyizeho Guverinoma y’Ubumwe n’Ubwiyunge bw’Abanyarwanda.

Tariki ya 1 Ukwakira 1990, ingabo za RPA zatangiye urugamba rwo kubohora u Rwanda ndetse no guhagarika Jenoside. Ni urugendo rukomeye rw’imyaka ine rwashyizweho akadomo no kubohora Umujyi wa Kigali ndetse Guverinoma yari iriho ihita yerekeza mu buhungiro mu cyahoze ari Zaïre.

Kuri iyi sabukuru ya 24 yo kwibohora, hari amatariki y’ingenzi yaranze urugamba rwo kubohora u Rwanda ku ngoyi y’amacakubiri n’ibindi bibazo byose byari birwugarije.

Mu 1990

Tariki ya 1 Ukwakira, umupaka wa Kagitumba wagabweho igitero. Cyabaye ikimenyetso cy’itangira ry’urugamba rwamaze imyaka ine nyuma y’uko abari bagize umuryango FPR Inkotanyi biyemeje kubohora igihugu hifashishijwe inzira y’intambara.

Ingabo za RPA, ishami rya gisirikare rya FPR-Inkotanyi, ku ikubitiro ryari riyobowe na Gen. Maj Fred Gisa Rwigema, gusa ubutegetsi bwa Habyarimana bubifashijwemo n’abacancuro, bwabashije gukoma mu nkokora RPA.

Mu gihe kingana n’iminsi 14 ya mbere y’urugamba, bamwe mu bayobozi bakuru ba RPA barishwe bitera icyuho gikomeye mu buyobozi ndetse na morali ijya hasi bikomeye mu basirikare hafi ya bose bari basigaye.

Perezida Paul Kagame muri icyo gihe wari Major yahise ajya ku buyobozi, azana uburyo bushya bw’imirwanire n’izindi mpinduka nyinshi.

Tariki ya 2 Ukwakira: Hatabarutse uwari Umugaba Mukuru w’Ingabo z’Inkotanyi Gen. Maj Gisa Fred Rwigema, arasiwe i Nyabwishongwezi.

Ku ya 4 Ukwakira: Ingabo z’Abafaransa 300 zaje kurinda abaturage babo babaga mu Rwanda ndetse n’ingabo za RPA batayo ya 9 zafashe Umujyi wa Nyagatare.

Mu ijoro ryo ku itariki ya 4 bucya ari ku ya 5 Ukwakira, Guverinoma ya Habyarimana yacuze ikinyoma ivuga ko Inkontanyi zateye Umujyi wa Kigali ibigira urwitwazo ubwo yafungaga Abatutsi basaga ibihumbi 10, n’abandi b’abanyapolitiki benshi.

Ku ya 5 Ukwakira: Abasirikare 535 b’Ababiligi n’abo muri Zaire baje gufasha ingabo za Habyarimana.

Ku itariki ya 6 ni ya 7: Ingabo za RPA batayo ya 4 zafashe Gabiro.

Ku ya 8 Ukwakira: Nyuma y’isibaniro na RPA i Kagitumba, ingabo za FAR zishe Abahima 1,000 bo mu Mutara bo mu bwoko bw’Abatutsi.

Ku itariki ya 11 kugera 13 Ukwakira: Babaye ubwicanyi bwahitanye Abatutsi bagera kuri 400 muri Komini Kibilira.

Ku itariki 23 Ukwakira: Urupfu rwa Major Bunyenyezi na Major Bayingana, ubwo bagwaga mu mutego w’umwanzi i Ryabega.

Tariki ya 13 Ugushyingo: Habyarimana yemereye amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi gukora, ndetse anavuga ko ubwoko bugomba gukurwa mu ndangamuntu n’ubwo bitigeze bikorwa.

Ku ya 6 Ukuboza: Ikinyamakuru Kangura cyashyize ahagaragara amategeko 10 y’Abahutu, umunani muri yo yashishikarizaga Abahutu kutagirira Umututsi imbabazi.

Mu 1991

Tariki ya 3 Mutarama: RPA yahinduye isura y’imirwano igaba igitero gikomeye mu duce twa Gatuna na Kaniga mu rwego rwo kwima inzira ibikoresho by’ingabo za Leta.

Ku ya 7 Mutarama: Abanyarwanda batari bake bakatiwe igihano cy’urupfu bitwa ibyitso by’Inkontanyi.

Ku ya 23 Mutarama: RPA yafashe Umujyi wa Ruhengeri ifungura n’imfungwa zari zifungiye muri Gereza ya Ruhengeri zitwa Ibyitso.

Mu mpera za Mutarama kugera ntango za Werurwe: Hishwe Abagogwe bo mu bwoko bw’Abatutsi bari hagati ya 500 na 1,000.

Mu 1992

Muri Werurwe: Habaye iremwa ku mugaragaro ry’umutwe w’Abahutu b’abahezanguni wiswe CDR n’iyicwa ry’Abatutsi bagera kuri 300 mu Bugesera.

Muri Gicurasi: Igitero gikomeye cya RPA cyafashe Amakomini amwe n’amwe, cyatumye abaturage basaga ibihumbi 350 bava mu byabo.

Muri Kanama: Abatutsi benshi barishwe ku Kibuye.

Mu Ugushyingo: Leon Mugesera yavuze ijambo ku Kabaya aho yakanguriraga Abahutu gutsemba Abatutsi, avuga ko bazasubizwa aho yavugaga ko bakomoka muri Ethiopia banyujijwe iya Nyabarongo.

Mu 1993

Ku itariki ya 8 Gashyantare: RPA yigaruriye agace kanini k’igihugu iza no gusubira inyuma, mu rwego rwo kumvisha amahanga ko Abatutsi bakomeje kwicwa urubozo.

Ku itariki ya 8 Werurwe: Ni bwo hasohotse Raporo Mpuzamanga yerekanaga uruhare rw’ibiro bya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, ku bwicanyi bwakorewe Abagogwe muri Perefegitura za Gisenyi na Ruhengeri.

Ku itariki ya 7 Mata: Guverinoma yakiriye iyo raporo, inahakana byimazeyo ibyari biyikubiyemo.

Kanama: Hatangiye kumvikana ibiganiro byo kwangisha abandi Banyarwanda kurwanya Abatutsi binyuze kuri Radio RTLM.

Tariki ya 4 Kanama: mu gihe RPA na Guverinoma y’u Rwanda byasabwaga kubahiriza imyanzuro yari ikubiye mu masezerano ya Arusha, Guverinoma yo yakomeje gutoza imitwe yakoze Jenoside irimo Interahamwe, Impuzamigambi ndetse n’abandi bambari bagombaga gukora ubwicanyi.

Tariki ya 28 Ukuboza: Batayo ya gatatu y’ingabo za RPA zageze i Kigali muri CND, hari mu rwego rwo gushinga Guverinoma y’inzibacyuho yari yaremejwe n’amasezerano ya Arusha.

Mu 1994

Tariki ya 6 Mata: I Dar-es-Salaam habereye Inama y’Akarere, ndetse ni na bwo indege yari itwaye Perezida Habyarimana yahise ihanurwa saa mbiri n’igice z’ijoro (8h30’), ubwo yagarukaga i Kigali igiye kugera ku Kibuga cy’indege cy’i Kanombe.

Ku ya 7 Mata: Habaye iyicwa rya Minisitiri w’Intebe Uwilingiyimana Agathe n’ingabo 10 z’Ababilibi zamurindaga, hishwe kandi n’abaminisitiri batandukanye n’abandi bo ku ruhande rutavugaga rumwe n’ubutegetsi bwariho. Ubwo Jenoside yahise itangira i Butare, Gitarama na Murambi ya Byumba.

Ku ya 8 Mata: Ingabo za RPA zafashe umugambi wo gutera Kigali, ndetse no guhagarika Jenoside mu maguru mashya.

Tariki ya 14 Mata: U Bubiligi bwategetse hutihuti ingabo zabwo kuva mu Rwanda no mu ngabo za Loni ku buryo kugeza ku ya 20 uwanyuma yari amaze kuva mu Rwanda.

Ku itariki ya 18 Mata: RPA yarashe RTLM ku bw’ikwirakwiza y’umwuka mubi w’urwango mu Banyarwanda.

Ku ya 19 Mata: I Butare aho Perezida Sindikubwabo avuka yatanze imbwirwaruhame ishishikariza abaturage guhaguruka no kwica Abatutsi, bidatsinze umuntu utari ushyigikiye uwo mugambi na we yahise atangira guhigwa bukware ndetse akanicwa.

Ku itariki 21 Mata: RPA yabohoye Byumba.

Ku itariki ya 21 na 22 Mata: Akanama ka Loni Gashinzwe Umutekano mu mwanzuro wa 1912, kategetse ingabo zayo kuva mu Rwanda hagasigara 270 gusa.

Ku itariki ya 30 Mata: RPA yagenzuraga umupaka wa Rusumo uherereye ku mupaka wa Tanzania.

Ku itariki ya 16 Gicurasi: RPA yafunze umuhanda Gitarama-Kigali.

Ku ya 22 Gicurasi: RPA yafashe ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali n’ikigo cya gisirikare cy’i Kanombe.

Ku itariki ya 29 Gicurasi: RPA yafashe Umujyi wa Nyanza.

Ku ya 2 Kamena: RPA yabohoye Kabgayi.

Ku itariki ya 13 Kamena: RPA yafashe Umujyi wa Gitarama aho Guverinoma y’inzibacyuho yakoreraga, ariko ko yo yari yerekeje ku Gisenyi ku itariki ya 10 Kamena.

Ku ya 21 Kamena: Ku mwanzuro wa Loni wa 929, Ingabo za mbere z’Abafaransa zageze ku mipaka y’u Rwanda na Zaire mu rwego rwa “Operation Turquoise”.

Ku itariki ya 28: I Genève, Loni yashize ahagaragara raporo yemeza ko mu Rwanda harimo kuba Jenoside ikorerwa Abatutsi.

Tariki ya 4 Nyakanga: RPA yabohoye Umujyi wa Kigali nyuma yo kubohora Butare ku ya 3. Guverinoma yari iriho yahise yerekeza mu buhungiro muri Zaire.

Ku ya 14 Nyakanga: RPA yabohoye Umujyi wa Ruhengeri.

Ku ya 17 Nyakanga: RPA yabohoye Umujyi wa Gisenyi.

Ku itariki ya 19 Nyakanga: Ni bwo hashinzwe Guverinoma y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’ihagarikwa ku mugaragaro rya Jenoside.

Kuri izo tariki urusaku rw’amasasu rwarahagaze mu mujyi wa Kigali, iki kiba ikimenyetso cyo guhagarikwa kwa Jenoside yarimo ikorerwa Abatutsi, aho ingabo za RPA zabashije guhashya iza FAR n’Interahamwe, benshi muri aba bahungira muri Zaïre.

2018-07-04
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Perezida Tshisekedi yunamiye inzirakarengane za Jenoside zishyinguye ku Gisozi

Perezida Tshisekedi yunamiye inzirakarengane za Jenoside zishyinguye ku Gisozi

Ubwanditsi 25 Mar 2019
Afurika y’Epfo: Ishyaka ANC rigiye gutora umuyobozi waryo uzanasimbura Perezida Zuma

Afurika y’Epfo: Ishyaka ANC rigiye gutora umuyobozi waryo uzanasimbura Perezida Zuma

Ubwanditsi 16 Dec 2017
Ikiganiro kirambuye Perezida Kagame yagiranye na New African Magazine

Ikiganiro kirambuye Perezida Kagame yagiranye na New African Magazine

Ubwanditsi 09 Apr 2017
Burundi – Uganda: Mafia  no kunyereza Amafranga Ya Leta Hagati Ya Museveni Na Nkurunziza, Umusaraba K’umutekano W’Africa Muri Rusange

Burundi – Uganda: Mafia no kunyereza Amafranga Ya Leta Hagati Ya Museveni Na Nkurunziza, Umusaraba K’umutekano W’Africa Muri Rusange

Ubwanditsi 18 Sep 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

U Rwanda rwanzuye kutavugurura amasezerano y’imikoranire na Human Rights Watch
POLITIKI

U Rwanda rwanzuye kutavugurura amasezerano y’imikoranire na Human Rights Watch

Ubwanditsi 06 Mar 2018
Sagashya wari Gitifu w’Umujyi wa Kigali yirukanwe
Mu Rwanda

Sagashya wari Gitifu w’Umujyi wa Kigali yirukanwe

Ubwanditsi 15 Nov 2017
Leta y’UBurundi iravugwaho kugira gereza zitazwi hafi y’umupaka w’URwanda
INKURU NYAMUKURU

Leta y’UBurundi iravugwaho kugira gereza zitazwi hafi y’umupaka w’URwanda

Ubwanditsi 28 Jun 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru