• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Ni iki kihishe inyuma y’uruzinduko rwa Nkurunziza muri Tanzania

Ni iki kihishe inyuma y’uruzinduko rwa Nkurunziza muri Tanzania

Ubwanditsi 21 Jul 2017 Mu Rwanda

Umukuru w’igihugu cy’u Burundi Petero Nkurunziza kumunsi w’ejo yari muri Tanzania, aho yagiriye uruzinduko rw’umunsi umwe, Perezida Nkurunziza muri Tanzania yari kumwe na Delegasiyo ikomeye, irimo n’abayobozi mu nzego zo hejuru barimo Minisitiri w’umutekano, uw’ububanyi n’amahanga, Minisitiri mu biro by’umukuru w’igihugu ushinzwe ibikorwa bya EAC na Minisitiri w’imari n’igenamigambi.

Kuri Twitter ye, umujyanama mu biro by’umukuru w’igihugu cy’u Burundi, Willy Nyamitwe akaba ashinzwe n’itumanaho yagaragaje ko Perezida Pierre Nkurunziza yakiriwe ku mupaka wa Tanzania mu Karere ka Ngara ahitwa Kabanga umujyi mukuru wako karere. Uyu mupaka uhana imbibi n’uburundi na Tanzania ndetse ugahura na Rusumo kumupaka w’u Rwanda na Tanzania.

Amakuru yizewe avuga ko umukuru w’igihugu cy’u Burundi yakiriwe na Minisitiri w’Ingabo wa Tanzania, Dr. Husssein Ali Mwinyi i Dar es Salaam ndetse akaba ashobora no kuba yabonanye n’uwahoze ari Perezida wa Tanzania Kikwette wigeze gusaba ko u Rwanda rwashyikirana n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR, kugeza ubu ivugwaho kuba inakorera mu gihugu cy’u Burundi. Perezida Nkurunziza, aho yavuye ajya i Ngara aho yabonaniye na mugenzi we Dr John Pombe Magufuli wa Tanzania baza kugirana ibiganiro mu muhezo. Hari amakuru avuga ko abakuru b’ibihugu byombi basabye impunzi z’abarundi gutahuka bagasubira mu gihugu cyabo.

-7322.jpg

Perezida Nkurunziza i Ngara muri Tanzania

Perezida Nkurunziza yaherukaga kugirira uruzinduko hanze y’igihugu muri Gicurasi 2015, icyo gihe na bwo yari yagiye muri Tanzania mu nama y’abakuru b’ibihugu bigize EAC yigaga ku bibazo by’umutekano mu karere.Icyo gihe habayeho ibikorwa byo kugerageza kumuhirika ku butegetsi [ Coup d’Etat ] ahita agaruka iyi nama yari yagiyemo itarangiye. Kuva ubwo kugeza ubu Nkurunziza yari atarongera gusohoka mu gihugu.

Perezida w’u Burundi nyuma y’ibiganiro na Perezida Magufuri, yasubiye mu gihugu cye aciye inzira y’ubutaka ku mupaka wa Kabero.

Cyiza D.

2017-07-21
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Paul Kagame akomeje kwiyamamariza muri Nyagatare, Gatsibo na Kayonza

Paul Kagame akomeje kwiyamamariza muri Nyagatare, Gatsibo na Kayonza

Ubwanditsi 22 Jul 2017
Kongera imbaraga n’ubufatanye mu gutanga serivisi nziza: intego ya police, Intara y’Iburengerazuba n’abanyamakuru

Kongera imbaraga n’ubufatanye mu gutanga serivisi nziza: intego ya police, Intara y’Iburengerazuba n’abanyamakuru

Ubwanditsi 02 Jul 2017
Abakinnyi batatu muri bane baserukiye u Rwanda mu irushanwa mpuzamahanga rya Triathlon ryaberaga I Bangui muri Santrafrika begukanye imidali

Abakinnyi batatu muri bane baserukiye u Rwanda mu irushanwa mpuzamahanga rya Triathlon ryaberaga I Bangui muri Santrafrika begukanye imidali

Ubwanditsi 28 Mar 2021
Ibintu 9 Kiliziya Gatorika yasabye Leta y’u Rwanda

Ibintu 9 Kiliziya Gatorika yasabye Leta y’u Rwanda

Ubwanditsi 05 Feb 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umwe mu bari bagiye gutorokesha Kizito Mihigo yakatiwe igifungo cy’imyaka itanu n’igice
Amakuru

Umwe mu bari bagiye gutorokesha Kizito Mihigo yakatiwe igifungo cy’imyaka itanu n’igice

Ubwanditsi 22 Oct 2021
Uruganda  “Master Steel ” rwabaye umushoramari w’umwaka mu bihembo bya RDB Business Excellence Awards 2019
UBUKUNGU

Uruganda “Master Steel ” rwabaye umushoramari w’umwaka mu bihembo bya RDB Business Excellence Awards 2019

Ubwanditsi 01 Feb 2020
Abaturage Kaniga ngo’ RPF – Inkotanyi ‘ iri hafi guhindura aho batuye  paradizo
POLITIKI

Abaturage Kaniga ngo’ RPF – Inkotanyi ‘ iri hafi guhindura aho batuye paradizo

Ubwanditsi 14 Jul 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru