• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • APR BBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona ku nshuro ya kane yikurikiranya   |   25 Aug 2026

  • Rurageretse hagati y’ibigarasha Noble Marara na Jean Paul Turayishimye   |   24 Aug 2026

  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yashyikirije ibendera ikipe y’u Rwanda y’Abagore yerekeje i Nairobi mu Gikombe cya Afurika   |   23 Aug 2026

  • Ubuyobe bw’Ubuhanuzi butuma FDLR Yitera Ikinya mu mashyamba ya DRC kugirango irebe ko yamara kabiri   |   22 Aug 2026

  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Rubavu: Abacoracora barashwe bagerageza kwinjira mu Rwanda binyuranyije n’amategeko

Rubavu: Abacoracora barashwe bagerageza kwinjira mu Rwanda binyuranyije n’amategeko

Ubwanditsi 06 Mar 2019 Mu Rwanda

Mu ijoro ryakeye, abasirikare b’u Rwanda barashe abagabo batatu b’Abanyarwanda bageragezaga kwinjiza mu gihugu bavuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, binjiriye ahatemewe n’amategeko hakunze kunyura ibitero by’imitwe igamije guhungabanya umutekano.

Abo uko ari batatu barasiwe mu Murenge wa Rubavu batwaye imyenda ya caguwa ya magendu. Ubuyobozi bwahise buremesha inama abaturage mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert, yagize ati “Birababaje aba bantu bari bakiri abasore, ari amaboko y’igihugu, twakabaye natwe turi mu kazi gafitiye igihugu akamaro ariko twaje hano, nimureke gukora ibikorwa bishyira mu kaga ubuzima bwanyu.”

Umuyobozi wa Brigade ya 301 ikorera mu turere twa Nyabihu, Rubavu na Rutsiro, Colonel Pascal Muhizi, yavuze ko buri gihugu kigira inzira zemewe n’amategeko abaturage bagomba gukoresha.

Yakomeje ati “Babandi bose bajya batera, baturuka hariya kandi nta narimwe [umwanzi] yigeze atera adaherekejwe n’abacoracora [abacuruza magendu] kuko nibo babayobora. Nonese murashaka ko dukorana gute? Dukunde abacoracora bakorana n’umwanzi twibagirwe inshingano zacu? Nibyo mushaka? Twe tube abana beza tubareke baze babarimagure? Amahitamo ni ayanyu [ariko] mwabyemera, mutabyera, twebwe ntabwo tuzigera tubyemera.”

‘’Amabwiriza twarayabahaye, imipaka irazwi hari Kabuhanga, Petite Barrière na Grande Barrière. None se iyo utahanyuze ugapfumaguza nijoro mu mwijima usatira ibirindiro by’Ingabo uba ushaka kugera kuki, uretse kwiyahura? Cyangwa ni ugushaka kurangiza ubuzima ku buryo bwihuse? Umusirikare ari aho ategereje umwanzi, nawe uraje wikoreye ibifurumba bya magendu. Ubwo twabwirwa n’iki niba utikoreye imbunda?’’

Mu Ugushyingo umwaka ushize nabwo Munyanganizi Athanase w’imyaka 36, yararashwe ahita apfa ubwo yageragezaga kwinjiza mu Rwanda magendu y’imyenda, ayivanye muri RDC.

Abaturage bahise baremeshwa inama kuri uyu wa Gatatu

Col Muhizi yasabye abaturage kwirinda kunyura mu nzira z’umwanzi

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert, yavuze ko abarashwe bari amaboko y’igihugu ariko bishoye mu bikorwa bibi

2019-03-06
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Amafoto – Umuhanzi Mico The Best yakoze ubukwe n’umukunzi we Clarisse bari bamaze igihe kirenga umwaka bakundana

Amafoto – Umuhanzi Mico The Best yakoze ubukwe n’umukunzi we Clarisse bari bamaze igihe kirenga umwaka bakundana

Ubwanditsi 27 Sep 2021
Polisi y’u Rwanda na Minisiteri y’ubutaka n’amashyamba basinyanye amasezerano y’ubufatanye ku kwita ku bidukikije

Polisi y’u Rwanda na Minisiteri y’ubutaka n’amashyamba basinyanye amasezerano y’ubufatanye ku kwita ku bidukikije

Ubwanditsi 08 Nov 2017
Komisiyo y’amatora yatangaje intsinzi ntakuka ya Perezida Kagame

Komisiyo y’amatora yatangaje intsinzi ntakuka ya Perezida Kagame

Ubwanditsi 09 Aug 2017
Umuderevu w’Indege ya FARDC ukomoka mu Burusiya yafashwe bugwate n’Ingabo  za M23

Umuderevu w’Indege ya FARDC ukomoka mu Burusiya yafashwe bugwate n’Ingabo za M23

Ubwanditsi 07 Feb 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Arsenal yabonye intsinzi ya mbere itozwa na Freddie Ljungberg
IMIKINO

Arsenal yabonye intsinzi ya mbere itozwa na Freddie Ljungberg

Ubwanditsi 10 Dec 2019
Abakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa Rtd. CSP Gashagaza, batawe muri yombi
INKURU NYAMUKURU

Abakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa Rtd. CSP Gashagaza, batawe muri yombi

Ubwanditsi 21 Sep 2018
Byose tubikesha Perezida Kagame
UBUKUNGU

Byose tubikesha Perezida Kagame

Ubwanditsi 13 May 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru