• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

 
You are at :Home»IMIKINO»Meddy yashyize hanze Amashusho y’Indirimbo ye ‘ NTAWAMUSIMBURA (Lyric Video) yaciye ibintu muri iyi minsi

Meddy yashyize hanze Amashusho y’Indirimbo ye ‘ NTAWAMUSIMBURA (Lyric Video) yaciye ibintu muri iyi minsi

Ubwanditsi 08 Dec 2016 IMIKINO

Ngabo Medard Jobert wihaye akabyiniriro ka Meddy nk’umunyamuziki, yavukiye i Bujumbura mu Burundi, taliki ya 7 Kanama 1989. Ni umuhanzi nyarwanda umaze kubaka izina mu buryo bukomeye ukora mu njyana ya R&B na Pop akaba akorera umuziki we aho yiga muri Leta ya Texas muri Amerika.

Meddy wamamaye mu ndirimbo nka ‘Igipimo’, ‘Ungirira ubuntu’, ‘Akaramata’ n’izindi ariko iyaciye ibintu muri iyi minsi mu tubyiniro hirya no hino mu ma taxi n’ahandi ni ” Ntawamusimbura ” iyi ndirimo yamenyakanye cyane muri Rwanda Day yabereye i Sun Francisco, yiswe Rwanda Cultural Day ” MEDDY, TETA, ALPHA & KING JAMES bakaba bari mubahanzi basusurukije abanyarwanda menshi bitabiriye ” RWANDA DAY SAN FRANCISCO”.

Meddy ni mwene Sindayihebura Alphonse na Cyabukombe Alphonsine akaba umwana wa kabiri mu muryango w’abana bane , abahungu babiri n’abakobwa (…)

-4957.jpg

-4956.jpg

Amashuri y’inshuke yayize kuri Ecole Independante i Burundi, naho amashuri abanza ayiga muri Ecole Primaire St. Joseph na Ecole Primaire La Colombiere ari naho yigiye ayisumbuye. Yize mu ishami ry’Imibare n’Ubugenge (Math Physique).

-4955.jpg

1.Yakuranye inzozi zo kuzaba umuteramakofe ukomeye

Uyu muhanzi w’indirimbo zikora ku mitima ya benshi cyane cyane abanyantege nke mu gukururwa n’amagambo y’urukundo, mu buto bwe ntiyiyumvagamo cyane kuzaba umunyamuziki ahubwo we yumvaga azaba umuteramakofe ukomeye ndetse ngo yakuze akunda gukubita utwana duto biganaga.

Uku guhorana inyota yo gukomeza kugaragara nk’umunyembaraga utagira ikintu na kimwe atinya byamuteye kujya kwiga iteramakofe ariko nyina arabimubuza nubwo byagoranye kugira ngo abireke.

2.Meddy w’umunyarugomo

Ubwo yigaga mu mashuri abanza, Meddy yari umwana ukubagana cyane ndetse mu rugo bamuhozaga ku nkoni ahanini bamuca ku bukubaganyi no gusagararira abana bagenzi be kuko yahoraga akubita abo arusha intege bityo ababyeyi babo bagahora baza kumureba iwabo.

Hagati y’umwaka wa 2000 na 2003 yiyemeje kujya kwiga iteramakofe kugira ngo hatazagira umwana n’umwe umwigerereza.

Ati “Buriya kintu abantu benshi batazi ni uko mbere yo kuririmba nabanje gukina umukino w’iterana makofe kuri stade i Remera , umutoza yitwaga Gashugi, sinzi niba ariwe ugitozayo. Nashakaga kuzagira ingufu nyine ngo njye nkubita abantu kuko nari umunyarugomo cyane. Nyuma naje kubivamo kuko Mama yarabyangaga”

3.Mu buto bwe Meddy yari inkubaganyi

Mu kiganiro yahaye itangazamakuru yavuze ko ikintu gikomeye yibuka yakoze na we kikamutera ubwoba ubwo yari akiri muto ni igihe yatwitse inzu y’iwabo aho bari batuye i Remera.

N’ibitwenge byinshi ati “hahahaha…kubera ubukubaganyi natwitse inzu twabagamo i Remera. Ariko ntiyakongotse yose, hahiye igice , bahamagara kizimyamoto isanga abaturanyi batabaye”

4.Meddy n’umuziki

Meddy yatangiye umuziki akiri muto nyuma y’uko nyina umubyara yakundaga kumwigisha gucuranga indirimbo za Bob Marley by’umwihariko iyitwa Redemption song.

Ababyeyi b’uyu muhanzi ngo na bo bari abanyamuziki, se yari umucuranzi ukomeye wa gitari gusa uyu musore ntiyagize amahirwe yo kumubona kuko yitabye Imana Meddy akiri muto cyane.

Nyina na we wakundaga umuziki cyane yatoje umwana we gucuranga ndetse amwinjiza muri Korali ari naho kwiyumvamo ubuhanzi byatangiriye

Meddy ati “Mama na Papa bari abanyamuziki, bombi bacurangaga gitari, sinagize amahirwe yo kubona papa acuranga ariko Mama ni we wambwiraga ibyo ukuntu yacurangaga.”

5.Nyina ni we wamwigishije gucuranga

Yakomeje agira ati “Indirimbo ya mbere naje kwiga gucuranga yari Redemption song ya Bob Marley mbyigishijwe na mama umbyara, icyo kintu sinshobora kuzacyibagirwa. Kuva icyo gihe nkunda umuziki bitavugwa nza kujya muri korali yabana”

Ageze mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye yaririmbaga mu itsinda rya “Justified” yo muri Zion Temple aho bakunze kwita kwa Gitwaza, yaririmbanaga n’abandi bahanzi nyarwanda nka The Ben, Nicolas na Mbabazi Isaac uzwi ku izina rya Lick Lick .

6.Ikimutera ubwoba kurusha ibindi

Meddy yemeza ko ikintu kimutera ubwoba mu buryo bukomeye mu buzima bwe ngo ni igihe atekereza ku iherezo rye.

Ati “Ikintu ntekereza kikantera ubwoba ni iherezo ryanjye. Ikintu cya mbere buriya ni ukurangiza urugendo rwacu ku Isi mu ntsinzi”

7.Abantu bakomeye ku Isi yifuza guhura na bo

Yakuze yifuza kuzahura na Perezida Kagame, Michael Jackson na Yesu. Ati “Ubundi nifuzaga kuzabonana Perezida Paul Kagame na Michael Jackson. Perezida we naramubonye , Michael Jackson we ntibigikunze, urumva nsigaje Yesu”

8.Indirimbo ye akunda kurusha izindi

N’amarangamutima menshi Meddy yavuze ko kugeza ubu indirimbo yanditse imuri ku mutima cyane ni iyitwa ‘Ubanza ngukunda’. Nubwo akunda iyi ndirimbo , iyitwa ‘Burinde Bucya’ igiye kumara ukwezi kuri YouTube imaze kurebwa n’abantu basaga 100,000 ndetse akaba abifata nk’ikintu gikomeye.

9.Umuhanzi w’icyamamare akunda ku Isi

Mu bahanzi babayeho n’abakiri ku Isi, Meddy ukunzwe muri iyi minsi mu ndirimbo ‘Burinde Bucya’ avuga ko akunda mu buryo bukomeye umuhanzi Michael Jackson by’akarusho agakunda Usher Raymond ari na we afataho icyitegererezo mu muziki.

10.Akazi akora hanze y’umuziki

Uyu muhanzi usigaye akorera umuziki we muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ngo nta kandi kazi akora hanze yo kuririmba uretse amasomo ari gukurikirana muri Texas muri Tarrant college, aho yiga mu ishami rya Actuarial Science.

Meddy – Ntawamusimbura (Lyric Video)


2016-12-08
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Rwatubyaye Abdoul yerekanywe nk’umukinnyi mushya wa Shkupi, Djabel atangira akazi muri Iraq

Rwatubyaye Abdoul yerekanywe nk’umukinnyi mushya wa Shkupi, Djabel atangira akazi muri Iraq

Ubwanditsi 13 Feb 2024
Ingingo zishimangira umusaruro w’inama y’Intekorusange ya FIFA ku Rwanda nk’umusingi w’imenyekanishagihugu mu bukerarugendo

Ingingo zishimangira umusaruro w’inama y’Intekorusange ya FIFA ku Rwanda nk’umusingi w’imenyekanishagihugu mu bukerarugendo

Ubwanditsi 20 Mar 2023
Kwizera Olivier wari uherutse gusezera kuri ruhago yatangaje ko ayigarutsemo ahita yitabazwa mu ikipe y’igihugu yitegura guhatanira itike yo gukina igikombe cy’isi cya 2022

Kwizera Olivier wari uherutse gusezera kuri ruhago yatangaje ko ayigarutsemo ahita yitabazwa mu ikipe y’igihugu yitegura guhatanira itike yo gukina igikombe cy’isi cya 2022

Ubwanditsi 13 Aug 2021
Perezida Paul Kagame yaganiriye n’abayobozi ba Basketball muri Afurika ku iterambere ryayo mu bagore

Perezida Paul Kagame yaganiriye n’abayobozi ba Basketball muri Afurika ku iterambere ryayo mu bagore

Ubwanditsi 28 Aug 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uburwayi bwatumye Uwayezu Jean Fidèle ahagarika kuyobora umuryango wa Rayon Sports
Amakuru

Uburwayi bwatumye Uwayezu Jean Fidèle ahagarika kuyobora umuryango wa Rayon Sports

Ubwanditsi 13 Sep 2024
INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA  GUHINDUZA AMAZINA
Amakuru

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Ubwanditsi 08 Dec 2022
Bane mu nyeshyamba zikomoka i Burundi bishwe n’igisirikare cya Congo
Mu Mahanga

Bane mu nyeshyamba zikomoka i Burundi bishwe n’igisirikare cya Congo

Ubwanditsi 25 Oct 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru