• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

  • Bya Nyirarureshwa Ibigarasha bikuru ngo birashaka ko Hakorwa iperereza ku irengero ry’Umuhanzi Kifua-wazi Ben Rutabana   |   07 Oct 2026

  • Umwambari wa FDLR Mbarushimana Urupfu rwe rusize icyuho ku butabera butageze ku Mwanzuro ukwiye   |   07 Oct 2026

  • CAVB yashimiye Perezida Kagame ku ruhare yagize mu iterambere rya Volleyball   |   06 Oct 2026

  • Daphrose Gauthier: Intwari Rukangaranyababisha interahamwe zatinyaga azahora avugwa Ibigwi nk’Inkotanyi byahamye   |   05 Oct 2026

You are at :Home»IMIKINO»Manishimwe Djabel na Niyonzima Ally mu bakinnyi batajyanye n’Amavubi muri Mozambique

Manishimwe Djabel na Niyonzima Ally mu bakinnyi batajyanye n’Amavubi muri Mozambique

Ubwanditsi 11 Nov 2019 IMIKINO

Umutoza w’Amavubi, Mashami Vincent, yatangaje abakinnyi 23 ajyana muri Mozambique gukina umukino w’umunsi wa mbere wo mu itsinda F ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika kizabera muri Cameroun mu 2021, u Rwanda ruzakirwamo n’iki gihugu ku wa Kane tariki ya 14 Ugushyingo 2019.

Muri uru rugendo rugana muri Cameroun, Ikipe y’u Rwanda izaba ihanganye n’iy’ikipe y’iki gihugu kizakira irushanwa, iya Mozambique na Cap-Vert.

Amavubi azakirwa na Mozambique ku wa Kane tariki ya 14 Ugushyingo kuri Zimpeto Stadium i Maputo, ahite agaruka mu Rwanda gukina na Cameroun nyuma y’iminsi itatu tariki ya 17 Ugushyingo i Nyamirambo.

Mu bakinnyi 22 Amavubi ahagurukana i Kigali saa Sita z’ijoro, ntabwo harimo Manishimwe Djabel waherukaga kugira imvune mu mukino wa Shampiyona wahuje APR FC na Kiyovu Sports nubwo yitabiriye imyitozo yakozwe ku wa Gatandatu no ku Cyumweru.

Ntabwo harimo kandi umunyezamu wa Habarurema Gahungu, rutahizamu Usengimana Danny na Niyonzima Ally ukina hagati, we wasizwe kubera ikibazo cy’ibyangombwa yigeze kugira  mu minsi yashize n’ubwo Mashami yaherukaga kuvuga ko basanze ntacyo gitwaye.

Bizimana Djihad ukinira Waasland-Beveren mu Bubiligi, azahurira na bagenzi be muri Mozambique.

Nyuma y’imyitozo ya nyuma yabaye kuri iki Cyumweru, Umutoza w’Ikipe y’Igihugu, Mashami Vincent, yavuze ko abakinnyi bose bameze neza ndetse afite icyizere ko muri Mozambique bazitwara neza.

Ati ”Ni ikipe nziza, twagiye kubahamagara tubizeye kuko turabakurikirana umunsi ku munsi, yaba abakina hano n’abakina hanze. Abo tumaranye iminsi n’abaje nyuma bose bameze neza. Turizera ko aho tugiye bizatugendekera neza.”

Muri iyi mikino y’amatsinda, u Rwanda ruzaba rusabwa kuba urwa mbere cyangwa rukaba urwa kabiri mu gihe Cameroun yaza imbere kuko hazazamuka ikipe imwe muri itsinda F (Cameroun ifite itike).

Abakinnyi 23 Amavubi yajyanye muri Mozambique

Abanyezamu: Ndayishimiye Eric (AS Kigali), Kimenyi Yves (Rayon Sports) na Mvuyekure Emery (Tusker FC, Kenya).

Ba myugariro: Manzi Thierry (APR FC), Fitina Omborenga (APR FC), Imanishimwe Emmanuel (APR FC), Rutanga Eric (Rayon Sports), Mutsinzi Ange (APR FC), Bayisenge Emery (Saif Sporting Club, Bangladesh), Rwatubyaye Abdul (Colorado Rapids, USA) na Nirisarike Salomon (Pyunik FC, Armenie).

Abakina hagati: Niyonzima Haruna (AS Kigali), Iranzi Jean Claude (Rayon Sports), Niyonzima Olivier (APR FC), Nsabimana Eric (AS Kigali), Muhire Kevin (Misr El Makkasa, Misiri) na Bizimana Djihad na (Waasland Beveren, Mu Bubligi).

Ba rutahizamu: Mico Justin (Police FC), Kagere Meddie (Simba SC, Tanzania), Tuyisenge Jacques (Pétro Atletico, Angola), Hakizimana Muhadjiri (Emirates Club, EAU), Iyabivuze Osée (Police FC) na Sibomana Patrick (Young Africans, Tanzania).

Src: IGIHE

2019-11-11
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Siporo uyu munsi tugerageza gukora, mu byo igeza ku bantu havemo n’amikoro – Perezida Paul Kagame

Siporo uyu munsi tugerageza gukora, mu byo igeza ku bantu havemo n’amikoro – Perezida Paul Kagame

Ubwanditsi 23 Dec 2024
Mukura yatsinze Rayon Sports yegukana igikombe cy’Amahoro no gukina CAF Confederation Cup 2019

Mukura yatsinze Rayon Sports yegukana igikombe cy’Amahoro no gukina CAF Confederation Cup 2019

Ubwanditsi 13 Aug 2018
Ikipe ya Chelsea yashyizwe ku isoko

Ikipe ya Chelsea yashyizwe ku isoko

Ubwanditsi 26 Aug 2018

Nyuma yo gusezerera Sudani y’Amajyepfo kuri mpaga, Amavubi y’abagore batarengeje imyaka 20 iritegura gukina na Ethiopia mu ijonjora rya 2 mu gushaka itike y’Igikombe cy’isi kizabera muri Costa Rica 2022

Ubwanditsi 22 Sep 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Nyabugogo: Itike  ku banyeshuri yabonye umugabo isiba undi
Amakuru

Nyabugogo: Itike ku banyeshuri yabonye umugabo isiba undi

Ubwanditsi 18 Apr 2017
Zambia ntiyisubize mu mwiryane nk’uwo muri za 90
Mu Rwanda

Zambia ntiyisubize mu mwiryane nk’uwo muri za 90

Ubwanditsi 18 Aug 2016
Abadepite bo muri Malawi basuye Isange One Stop Center
Mu Mahanga

Abadepite bo muri Malawi basuye Isange One Stop Center

Ubwanditsi 11 Feb 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru