• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bamporiki yongeye kugirirwa icyizere, Uwacu Julienne na Dr Uwamariya bahindurirwa inshingano   |   28 Oct 2026

  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Imodoka zisaga 1,000 zakorewe isuzuma ry’ubuziranenge mu Ntara y’Amajyaruguru

Imodoka zisaga 1,000 zakorewe isuzuma ry’ubuziranenge mu Ntara y’Amajyaruguru

Ubwanditsi 08 May 2018 Mu Rwanda

Mu cyumweru kimwe Ikigo cya Polisi y’u Rwanda gishinzwe gusuzuma ubuziranenge bw’imodoka (Motor Vehicle Inspection Center (MIC)) kimaze mu Ntara y’Amajyaruguru cyasuzumye imodoka 1 056.

 Usibye iz’abatuye iyi Ntara; abaturutse mu turere duhana imbibi na yo nka Nyabihu, Rubavu, Rutsiro na Ngororero bazanye imodoka zabo ngo zikorerwe isuzuma bahawe serivisi.
Umuvugizi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano mu muhanda, Senior Superintendent of Police (SSP) Jean Marie Vianney Ndushabandi yavuze ko kwerekeza kwa MIC muri iyi Ntara aho yajyanye Ibikoresho by’Ikoranabuhanga yifashisha mu isuzuma ry’ubuziranenge bw’imodoka bigamije kwegereza iyi serivisi abazikeneye nk’uko isanzwe ibigenza no mu bindi bice by’Igihugu.
Yavuze ko mu modoka 1 056 zakorewe isuzuma, 556 zari zujuje ubuziranenge,  na ho 500 zikaba  zitari zibwujuje.
Yongeyeho ko na none imodoka 843 zakorewe isuzuma ry’ivubura ry’ibyotsi; bigaragara ko muri zo 747 nta kibazo ziteje;  ndetse ba nyirazo bahabwa icyemezo kibihamya; mu gihe isuzuma ryagaragaje ko 96 zivubura ibyotsi; ba nyirazo basabwa gukemura icyo kibazo barangiza bakagaruka gukoresha isuzuma ry’ubuziranenge bwazo.
SSP Ndushabandi yibukije abafite imodoka zivubura ibyotsi kuzikoresha kugira ngo hirindwe ingaruka zabyo ku bantu no ku bidukikije.
Ibipimo ngenderwaho by’ubuziranenge bigaragaza ibipimo byemewe by’ibyotsi bishoboka byifashishwa mu gihe cyo kugenzura ibinyabiziga biteganywa  n’Amabwiriza ya Minisitiri w’Intebe N°005/03 yo ku wa 27/12/2013 yerekeranye no kurwanya ihumana ry’ikirere riterwa n’ibyotsi bisohorwa n’ibinyabiziga ndetse n’imashini zikoresha ibikomoka kuri peteroli mu Rwanda.

Ingingo ya 5 y’aya Mabwiriza ivuga ko Ikinyabiziga cyose kitujuje ibipimo ngenderwaho mu byerekeranye n’ibyotsi nticyemerwa gukorera mu Rwanda.

Iyi ngingo ikomeza ivuga ko Abakozi b’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda bemerewe guhagarika ikinyabiziga icyo ari cyo cyose bakagikorera igenzura mu bijyanye n’ibyotsi; kandi ko bemerewe gusaba ikinyabiziga kujya mu igenzura mu bijyanye n’ibyotsi igihe cyose baketse ko icyo kinyabiziga kirimo gusohora ibyotsi byinshi cyane.
SSP  Ndushabandi yavuze ko mu gihe Abapolisi bakora muri MIC basuzumaga ubuziranenge bw’imodoka  z’abatuye mu Ntara y’Amajyaruguru no mu turere duhana imbibi na yo bagenzuye imikoreshereze y’Utugabanyamuvuduko mu modoka 501 zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange basanga mu modoka 394 dukora neza; na ho mu modoka 104 tudakora neza; abari batwaye imodoka zirimo itudakora neza basabwa guhita bajya kudukoresha.
Kugeza ubu ahantu hahoraho hakorerwa isuzuma ry’ubuziranenge bw’imodoka ni ku Cyicaro cya MIC i Remera mu Mujyi wa Kigali  n’i Gishari mu karere ka Rwamagara.

2018-05-08
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

FERWABA yatangaje ko imikino y’ikiciro cya kabiri izatangira mu ntangiriro za Mata inaboneraho kumurika ikirango gishya cya shampiyona

FERWABA yatangaje ko imikino y’ikiciro cya kabiri izatangira mu ntangiriro za Mata inaboneraho kumurika ikirango gishya cya shampiyona

Ubwanditsi 24 Mar 2022
Ubutegetsi bwa Tshisekedi bwigana ingoma ya Yuvenali Habyarimana mu mahano yose, nk’aho Habyarimana we byamuhiriye

Ubutegetsi bwa Tshisekedi bwigana ingoma ya Yuvenali Habyarimana mu mahano yose, nk’aho Habyarimana we byamuhiriye

Ubwanditsi 28 Jul 2023
Aimable Karasira yavanye he ubudahangarwa butuma adakurikiranwa ngo ahanirwe uburozi aroha mu baturage?

Aimable Karasira yavanye he ubudahangarwa butuma adakurikiranwa ngo ahanirwe uburozi aroha mu baturage?

Ubwanditsi 24 May 2021
Kibeho: Amacumbi n’ibyo kurya  birabona umugabo bigasiba undi

Kibeho: Amacumbi n’ibyo kurya birabona umugabo bigasiba undi

Ubwanditsi 14 Aug 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Tumenye bamwe mu barwanya Leta y’u Rwanda ( Igice 3 )
ITOHOZA

Tumenye bamwe mu barwanya Leta y’u Rwanda ( Igice 3 )

Ubwanditsi 01 Mar 2016
Rayon Sports yafashe umwanya wa kabiri nyuma yo gutsinda Espoir FC yahise inamanuka mu kiciro cya kabiri
Amakuru

Rayon Sports yafashe umwanya wa kabiri nyuma yo gutsinda Espoir FC yahise inamanuka mu kiciro cya kabiri

Ubwanditsi 01 May 2023
Perezida Kagame yashimye umusanzu wa Global Fund mu kwita ku buzima
Mu Rwanda

Perezida Kagame yashimye umusanzu wa Global Fund mu kwita ku buzima

Ubwanditsi 03 May 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru