• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bamporiki yongeye kugirirwa icyizere, Uwacu Julienne na Dr Uwamariya bahindurirwa inshingano   |   28 Oct 2026

  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Nyuma yo guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda, Winston Duke wamamaye muri Black Panther yahuye n’ubuyobozi bwa RDB

Nyuma yo guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda, Winston Duke wamamaye muri Black Panther yahuye n’ubuyobozi bwa RDB

Ubwanditsi 05 Sep 2023 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, SHOWBIZ

Yamamaye ku izina rya M’Baku muri filime yakunzwe n’abatari bake ya Black panther, ariko amazina ye nyakuri ni Winston Duke, uyu aherutse guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda nyuma yaho yari asanzwe ari umunya- Trinidad.

Guhabwa ubwenegihugu kuri Duke bibaye nyuma yaho asuye u Rwanda mu bihe bitandukanye harimo umwaka wa 2022 ndetse no mu cyumweru gushize ubwo yitabiraga umuhango wo kwita Izina abana b’ingagi baherutse kuvuka.

Ibyo birori birangiye Duke ntabwo yahise ava mu rw’imisozi igihumbi aha ndavuga u Rwanda ahubwo yaragagumue kugeza ubwo kuri uyu wa mbere agaragaye arahirira imbere y’ibendera ry’igihugu nk’uwahabe ubwenegihugu.

Yego nibyo, yahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda, ibi bivuze ko ari umunyarwanda ndetse akaba n’umunya-Trinidad dore ko iwacu hano byemewe kugira ubwenegihugu bubiri.

Duke ari mu bantu bahawe ubwenegihugu, ni mu Indahiro ye yabereye Kicukiro yakiriwe n’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’ako karere ka Kicukiro, Antoine Mutsinzi.

Nk’uko IGIHE.COM cyabyanditse, Duke w’imyaka 36y’amavuko, ubwo yari mu birori byo Kwita Izina ku wa 1 Nzeri 2023, umwana w’ingagi yise izina yamwise “Intarumikwa” ni izina yanatuye umubyeyi we ndetse n’Abanyarwanda muri rusange, avuga ko ari indashyikirwa kubera uburyo bashikamye ku ntego zo kubungabunga ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima muri rusange.

Winston Duke asanzwe ari Ambassaderi w’Umuryango udaharanira Inyungu wa Partners in Health. Mbere y’uko yitabira ibirori byo Kwita Izina yaje mu Rwanda mu 2022 atemberezwa Pariki y’Igihugu y’ibirunga ndetse bwari ubwambere asuye ingagi.

Binyuze ku rubuga rwa X rw’ikigo cy’igihugu cy’iterambere RDB, Duke yagaragaye mu ifoto ari kumwe n’umuyobozi wayo, Clare Akamanzi.

Mu butumwa RDB yatambukiye yagize iti “Umuyobozi wa RDB Clare Akamanzi yakiriye umunya-Tobago ufite ubwenegihugu bw’u Rwanda Winston Duke na Dr Cind M Duke, baganira ku mahirwe ari mu ruganda ndangamuco n’ubuzima.”

Winston yasubije ubu butumwa atangaza ko biteguye gukora ibikorwa bigari bizatanga umusaruro.

Ati “Tugiye gukora ibintu binini, bitanga umusaruro mu buryo bwiza.”

Winston Duke yanakinnye mu zindi filime zirimo, Nine Days (2020), Spenser Confidential (2020), Us (2019), ubu ategerejwe muyitwa “The Fall Guy” azahuriramo n’abarimo Ryan Gosling na Aaron Taylor-Johnson.

Winston Duke yegukanye ibihembo bitandukanye bya sinema birimo “Excellence in Acting Award” yakuye muri Denver International Film Festival ndetse yahataniye ibihembo NAACP Image Awards mu cyiciro cya “Outstanding Actor in a Motion Picture” bitewe n’uruhare yagize muri filime ya Black Panther.

2023-09-05
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

APR FC yasezerewe na Etoile du Sahel mu mikino ya CAF Champions League ikomereza muri CAF Confederations Cup

APR FC yasezerewe na Etoile du Sahel mu mikino ya CAF Champions League ikomereza muri CAF Confederations Cup

Ubwanditsi 23 Oct 2021
Amafoto – Abitabiriye imikino ya BAL 2024 bakoreye umuganda ahazubakwa ibibuga by’umupira w’Amaguru na Tennis

Amafoto – Abitabiriye imikino ya BAL 2024 bakoreye umuganda ahazubakwa ibibuga by’umupira w’Amaguru na Tennis

Ubwanditsi 25 May 2024
’Mvuka mu rwa Gasabo kandi nteye nk’Igisabo’- Nyampinga Honorine

’Mvuka mu rwa Gasabo kandi nteye nk’Igisabo’- Nyampinga Honorine

Ubwanditsi 09 Feb 2017
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Ubwanditsi 16 May 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Inama nyunguranabitekerezo ku gusubukurwa kwa shampiyona y’u Rwanda, yanzuye ko amakipe ajya mu mwiherero ndetse agapimwa incuro ebyiri mu cyumweru
Amakuru

Inama nyunguranabitekerezo ku gusubukurwa kwa shampiyona y’u Rwanda, yanzuye ko amakipe ajya mu mwiherero ndetse agapimwa incuro ebyiri mu cyumweru

Ubwanditsi 05 Jan 2022
ICC izatangira kuburanisha urubanza rwa Al Mahdi mu kwezi gutaha
ITOHOZA

ICC izatangira kuburanisha urubanza rwa Al Mahdi mu kwezi gutaha

Ubwanditsi 12 Aug 2016
Ubutegetsi mu Burundi ngo Abanyarwanda babiba ibishyimbo
Mu Rwanda

Ubutegetsi mu Burundi ngo Abanyarwanda babiba ibishyimbo

Ubwanditsi 13 Jan 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru