• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

  • Byatsi Baker yongeye kwikirigita araseka, mu mugambi we wa mpemuke ndamuke akomeje wo kwambara urubwa rwo gusebya u Rwanda rwabyaye Nyina   |   08 Sep 2026

  • Cassa Mbungo yahamagaye ikipe y’igihugu y’u Rwanda U20, banatangira imyitozo yitegura imikino ya CECAFA izabera muri Tanzania   |   08 Sep 2026

  • Patrice Evra wakiniye Manchester United n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, uri mu Rwanda yashimye intambwe y’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi   |   03 Sep 2026

  • Umushoramari akaba n’umuyobozi wa FERWAFA, Shema Fabrice, Urukiko rwategetse ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo   |   02 Sep 2026

  • Ibitego, uduhigo, amarira… Ibihe bidasanzwe byagize Lionel Messi igihangange ku Isi   |   01 Sep 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Muri gereza ya Mageragere haravugwa ingengabitekerezo ya Jenoside, Ababishinzwe nimutabare amazi atararenga inkombe

Muri gereza ya Mageragere haravugwa ingengabitekerezo ya Jenoside, Ababishinzwe nimutabare amazi atararenga inkombe

Ubwanditsi 19 Oct 2021 Amakuru, ITOHOZA, Mu Rwanda

Ubwo muri izi mpera z’icyumweru Intwararumuri za Unity Club zizihizaga isabukuru y’imyaka 25 uwo muryango w’abayobozi, abafasha babo n’abahoze mu buyobozi umaze uvutse, Dr Habumuremyi Pierre Damien uvuye muri gereza ya Mageragere yagaragaje impungenge yatewe n’ibyo yasanze muri iyo gereza.

Dr Habumuremyi umaze iminsi mike afunguwe ku mbabazi z’Umukuru w’Igihugu, avuga ko muri gereza ya Mageragere hari imyumvire mibi cyane, utakeka ku Munyarwanda umaze imyaka isaga 27 yigishwa ubumwe n’ubwiyunge.

Dr Habumuremyi yavuze ko mu matorero yo muri gereza ubundi yagombye kuba yigisha iyobokamana, usanga yiyigishiriza ivangura rishingiye ku moko. Agaterwa impungenge n’uko no mu matorero y’abadafunze haba harimo abigisha ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ikindi gice , nk’uko Dr Habumuremyi abivuga, ngo ni icy’abagereka ibyaha byabahamye kuri Leta, bakavuga ko bafunzwe gusa kubera ko ari Abahutu. Benshi muri abo bajenosideri ngo ntibahindutse, baracyari Interahamwe-Mpuzamugambi , ku buryo n’ubu babonye urwaho bakongera bakica Abatutsi. Aha ngo harimo n’abana bakomoka ku bajenosideri, wumva baragumanye inyigisho bahawe n’ababyeyi babo.

Igice cya 3 Dr Habumuremyi yasobanuye ni icy’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, usangana imvugo n’imyumvire yo guhakana no gupfobya iyo Jenoside, bikaba biteye urujijo kumva umuntu nk’uwo yifatanya n’abamumazeho abantu.

Icyiciro cya kane, ngo n’icy’abigize abahanuzi, nabo bakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside. Aha, amakuru natwe twashoboye kwimenyera, tuyakesha abafungiwe mu magereza anyuranye mu Rwanda, ni uko abo”bahanuzi” birirwa bavuga ko”Imana ije kubohora Abahutu ku ngoyi y’Abatutsi!”

Ibyo byiciro byose rero ngo ubona uburere mboneragihugu bahawe ntacyo bwabamariye. Dr Habumuremyi agasaba ko hashakishwa izindi ngamba, mu magereza naho hagashyirwa imbaraga zihariye zo kuranduramo ingengabitekerezo ya Jenoside, bityo abafunze nabo bakajyana n’abandi Banyarwanda mu rugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge. Ati:” Niba nk’abagorowa n’imfungwa ibihumbi ijana bafite imyumvire mibi nk’iyo, buri wese afite hanze ya gereza abandi nk’icumi bamuri inyuma, murumva ko twaba dufite abantu nka miliyoni y’ababaswe n’ingengabitekerezo ya Jenoside.”

Dr Habumuremyi yasobanuye ko avuye muri gereza ya Mageragere amaze gutegurira abo yasizemo igitabo cy’impapuro hafi 400 cyigisha uburere mboneragihugu, akizera ko kizafasha mu guhindura iyo myumvire igayitse, ariko cyunganiwe n’izindi ngamba zikwiye gushyirwaho.

Dr Habumuremyi Pierre Damien mbere y’uko afungwa yakoze imirimo inyuranye muri Leta, irimo no kuba Ministiri w’Intebe. Ni umwe mu basobanukiwe neza ibibazo bibangamiye ubumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda rero. Ubutwari yagize bwo guhishura ibyo yumviye i Mageragere ni ubwo gushimwa, kuko hari abandi benshi cyane bavuyeyo ibyo bahamenyeye bakabihisha, kandi bibangamiye inyungu rusange.

Umuti yatanze ngo ingengabitekerezo ya jenoside, ishobora kuba iganje no mu yandi magereza iranduke, ni uwo guhabwa agaciro amazi atarareranga inkombe.

2021-10-19
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Chairman wa APR FC, Brig Gen Déo Rusanganwa yatorewe kuba umwe mubagize inama y’ubuyobozi bwa Rwanda Premier League

Chairman wa APR FC, Brig Gen Déo Rusanganwa yatorewe kuba umwe mubagize inama y’ubuyobozi bwa Rwanda Premier League

Ubwanditsi 15 Feb 2025
Tshisekedi yishe abaturage ba Bukavu nyina aherutse kwita “abagambanyi”

Tshisekedi yishe abaturage ba Bukavu nyina aherutse kwita “abagambanyi”

Ubwanditsi 28 Feb 2025
Amafoto – Amavubi yakoreye imyitozo ya mbere kuri Sitade ya Huye, yitegura gukina na Ethiopie mu gushaka itike yo gukina CHAN2023

Amafoto – Amavubi yakoreye imyitozo ya mbere kuri Sitade ya Huye, yitegura gukina na Ethiopie mu gushaka itike yo gukina CHAN2023

Ubwanditsi 29 Aug 2022
Ubuvugizi bw’amagereza mu Rwanda bwemeje ko Sandra Teta afungiye 1930,menya icyo azira

Ubuvugizi bw’amagereza mu Rwanda bwemeje ko Sandra Teta afungiye 1930,menya icyo azira

Ubwanditsi 20 Mar 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Bruxelles : Udutsiko tw’abiyita abasirikare muri RNC dukomeje kwikoma Ikinyamakuru Rushyashya
ITOHOZA

Bruxelles : Udutsiko tw’abiyita abasirikare muri RNC dukomeje kwikoma Ikinyamakuru Rushyashya

Ubwanditsi 22 Jul 2016
Mu Rwanda hatangijwe ikoranabuhanga rizakuraho ibura ry’imiti
IKORANABUHANGA

Mu Rwanda hatangijwe ikoranabuhanga rizakuraho ibura ry’imiti

Ubwanditsi 12 Dec 2017
Zari Hassani ntiyifuza ko Wema Sepetu azitabira ibirori by’umwana we nubwo yatumirwa na Diamond
SHOWBIZ

Zari Hassani ntiyifuza ko Wema Sepetu azitabira ibirori by’umwana we nubwo yatumirwa na Diamond

Ubwanditsi 30 Jul 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru