• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR yohereje abarwanyi bayo i Kinshasa kujya kwiga ikoreshwa rya drone bisabwe na Leta ya Congo   |   13 Nov 2025

  • Rayon Sports yatandukanye n’umutoza wayo Afahmia Lotfi wari umaze ukwezi ahagaritswe   |   13 Nov 2025

  • Kwizera Olivier ari mu bakinnyi bahamagawe mu mwiherero w’iminsi ine uzahuza abakinnyi bakina muri Shampiyona y’u Rwanda   |   11 Nov 2025

  • Amaherezo ashaririye ya bamwe mubasize bahekuye u Rwanda   |   11 Nov 2025

  • Amafoto – Al Hilal SC yitegura imikino y’Amatsinda ya CAF Championa League yatsinze AS Kigali ibitego 2-0   |   11 Nov 2025

  • Intwararumuri: Igihungabanya u Rwanda ntitwacyihanganira niyo wagira ute – Perezida Kagame Paul   |   08 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Faustin Twagiramungu”Rukokoma” yatamaje Jean-Marie Vianney Ndagijimana ubu wiyita “impirimbanyi ya Demokarasi’, amushinja ubujura.

Faustin Twagiramungu”Rukokoma” yatamaje Jean-Marie Vianney Ndagijimana ubu wiyita “impirimbanyi ya Demokarasi’, amushinja ubujura.

Editorial 01 Jun 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Jean-Marie Vianney Ndagijimana uvugwa mu kiganiro Faustin Twagiramungu yagiranye na Agnès Mukarugomwa bakunze kwita “Mukaruharwa” wa “Ikondera Libre”, yahoze ari Ministiri w’Ububanyi n’Amahanga muri Guverinoma “Rukokoma” yari abereye Minisitiri w’Intebe.

Ubujura bwe bwavuzwe bwa mbere na Perezida Paul Kagame, ubwo yahishuraga uko Amb. Ngagijimana yibye ibihumbi 200 by’amadolari(ubu ni nka miliyoni 200 uvunje mu Manyarwanda), yari ayahawe ngo ajye gutangiza ambasade z’u Rwanda mu bihugu bitandukanye, ayakubita umufuka ahita anaguma mu buhungiro.

Faustin Twagiramungu yanenze cyane imyitwarire ya Amb. Ndagijimana n’abandi nkawe bagaragaje ubunyangamugayo hafi ya ntabwo. Twagiramungu ati:” Muri Guverinoma yanjye, hari abagiye mu myanya y’ubutegetsi bagamije kwibonera ubukire. Ngajijimana ntiyahakana ko atatwaye ayo mafaranga kuko uwayamuhaye yitwa Ngarukiye ubu ari muri Denmark Gutorokana umutungo w’Igihugu, ukagenda nta n’uwo usezeyeho biragayitse”.

Nubwo abashubije Twagiramungu ku mbuga nkoranyambaga bashimye ko yeruye akavuga ubujura bwa Jean-Marie Vianney Ndagijimana wigize umuntu ukomeye mu”batavuga rumwe na Leta y’uRwanda”, banamwibukije ko nawe ubwe yagiye adasezeye, nabyo bikaba bidahesha icyubahiro umuntu wabaye Ministiri w’Intebe.

Jean-Marie Vianney Ndagijimana ubu atuye ahitwa Orléans mu Bufaransa. Akunze kumvikana asebya uRwanda n’ Abayobozi barwo. Ni umwe mu bahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, akaba inshuti magara n’abajenosideri, n’umuyoboke ukomeye w’imitwe y’iterabwoba nka FDLR n’iyindi.

Ibi bikomeje kwerekana ubusembwa bw’Ababanyarwanda cyane cyane ababa mu mahanga, biyita impirimbanyi za demokarasi n’uburenganzira bw’ikiremwamuntu, kandi barasize bakoze ibyaha bikomeye mu Rwanda, nk’ubujura, ubwicanyi n’ibindi.

Icyiza ariko, nk’uko Faustin Twagiramungu alias Rukokoma abikoze kuri Ndagijimana, abo bayoboke ba “opozisiyo” y’icyuka batangiye gusubiranamo no gushyirana ku Karubanda. Imizinga izavamo imyibano!

2021-06-01
Editorial

IZINDI NKURU

Ku mva ya Radio Mowzey Hubatswe inzu izajya ikorerwamo amasengesho

Ku mva ya Radio Mowzey Hubatswe inzu izajya ikorerwamo amasengesho

Editorial 05 May 2018
Ubuhamya bubabaje bw’undi munyarwanda washimutanywe n’abakoresha be muri Uganda

Ubuhamya bubabaje bw’undi munyarwanda washimutanywe n’abakoresha be muri Uganda

Editorial 12 Apr 2019
Abahoze bayobora Rayon Sports bemeye gushyigikira Gikundiro ifite ibibazo by’Amikoro, bakusanya arenga Miliyoni 6.5 frw zo gutegura umukino wa Rutsiro FC

Abahoze bayobora Rayon Sports bemeye gushyigikira Gikundiro ifite ibibazo by’Amikoro, bakusanya arenga Miliyoni 6.5 frw zo gutegura umukino wa Rutsiro FC

Editorial 25 Sep 2024
Kigali-Kicukiro : Impanuka y’ikamyo yahitanye abantu 16,  barindwi bahise bitaba Imana mu gihe icyenda bakomeretse bikomeye.

Kigali-Kicukiro : Impanuka y’ikamyo yahitanye abantu 16, barindwi bahise bitaba Imana mu gihe icyenda bakomeretse bikomeye.

Editorial 10 Jun 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amerika: Bamwe mu banyarwanda barashinjanya  uburiganya
ITOHOZA

Amerika: Bamwe mu banyarwanda barashinjanya uburiganya

Editorial 30 Sep 2017
Tumenye Bamwe Mu Barwanya Leta Y’u Rwanda
ITOHOZA

Tumenye Bamwe Mu Barwanya Leta Y’u Rwanda

Editorial 27 Apr 2018
Depite Habineza Frank yaba yaratorewe kuba umuvugizi w’imitwe y’iterabwoba irwanya Leta y’u Rwanda? 
Amakuru

Depite Habineza Frank yaba yaratorewe kuba umuvugizi w’imitwe y’iterabwoba irwanya Leta y’u Rwanda? 

Editorial 19 Aug 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru