• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Perezida Kagame yakurikiye umukino wa UEFA Super Cup wahuje amakipe ya PSG na Aston Villa yamamaza u Rwanda   |   12 Aug 2026

  • Myugariro Imanishimwe Emmanuel watandukanye na AEL Limassol yo muri Chypre yerekeje mu ikipe ya Chennaiyin FC yo mu Buhinde   |   11 Aug 2026

  • Rayon Sports yaguze myugariro w’Umunya-Côte d’Ivoire, Mohamed Ouattara wakiniye Wydad Casablanca, Simba SC na Al Hilal   |   10 Aug 2026

  • Kuki Jean Bosco Gasasira yapfuye umuryango we ukabimenya nyuma y’icyumweru?     |   09 Aug 2026

  • Inganda z’inzoga zitujuje ubuziranenge nk’Ibyuma zarimo ibibazo byinshi bigira ingaruka ku buzima bw’abaturage   |   09 Aug 2026

  • AMAFOTO: Amateka aranditswe, bisabye imyaka 28 ngo Rayon Sports itware CECAFA Kagame Cup ya kabiri mu mateka yayo   |   07 Aug 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Philippe MPAYIMANA, Utavuga Rumwe na Leta y’U Rwanda,Aramagana Abiyita Abanyapolitiki Bafite Virusi y’Ubugome bwo Gushora Abanyarwanda mu Ntambara.

Philippe MPAYIMANA, Utavuga Rumwe na Leta y’U Rwanda,Aramagana Abiyita Abanyapolitiki Bafite Virusi y’Ubugome bwo Gushora Abanyarwanda mu Ntambara.

Ubwanditsi 21 Sep 2020 Amakuru, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Uyu mugabo Philippe Mpayimana, abenshi bamumenye mu mwaka w’2017,ubwo yiyamamarizaga kuba Perezida wa Repubulika, ndetse anivugira ko atavuga rumwe n’ubutegetsi burangajwe imbere na FPR-Inkotanyi.

Iyo usesenguye imyitwarire ya Bwana Mpayimana, n’ubwo Abanyarwanda bamwimye amajwi bakayihera Perezida Paul Kagame, usanga bitaramuteye ipfunwe, ngo ashake kubihimuraho, abashora mu macakubiri n’ibindi byabakururira umutekano muke, ahubwo ahitamo gushyigikira ikintu cyose cyatuma mu Rwanda haba ituze n’amahoro kuri buri wese.

Kwamagana virusi yateye abiyita abanyapolitiki yo kwigamba ko bazashora Abanyarwanda mu ntambara, Philippe Mpayimana yabigarutseho kuri iyi tariki ya 21 Nzeri, umunsi mpuzamahanga wo kubungabunga amahoro, no kurwanya ikibi cyose cyayahungabanya niyo mpamvu mu butumwa yageneye uyu munsi, yateruye yifuza amahoro mu mitima y’Abanyarwanda, tugasoza ikitwa intambara cyose.

Mpayimana Phillip yagize ati:”Muri iki gihe duhanganye na Koronavirusi ibangamiye bikomeye ubuzima bw’abantu, ntitwibagirwe indi virusi ibangamiye demokarasi duharanira, ari yo ubwigomeke, ukubahuka kw’abashora abandi mu ntambara, kimwe n’abinangira mu mitima, bakabaho mu butagondwa , cyane cyane mu buhungiro. Ndamagana rwose abashinga amashyaka, bagakangisha no kuzafata imbunda.

Yakomeje agira ati “Ndabasaba guca ukubiri burundu n’inzira y’intambara, no kudashukwa n’abanyamahanga ngo barashyigikiwe” Bwana Mpayimana kandi yasabye Abanyarwanda b’ingeri zose gushyigikira inzego z’umutekano, kugirango twubake uRwanda rubereye buri wese.

Yabigarutseho muri aya magambo”: Ibigwi by’ingabo z’uRwanda n’abashinzwe umutekano mu nzego zose, biri mu bidutsurira amahoro, Tubashyigikire, dusabe n’abahoze ari abasirikari n’abapolisi, bahunze igihugu gutegura inzira zo gushyira intwaro hasi, Inzira zo gutahuka no kurangiza intambara, aho kuyitoza abana babo.”

Kugeza ubu ntawe urumvana Philippe Mpayimana arangwa n’urwango n’ibitutsi, nk’ibyo twumvana abo mu mitwe nka FDLR,RNC, ARC-Urunana, MRCD/FLN, DALFA-Umurinzi, PS-Imberakuri ya Ntaganda, n’ abandi ngo batavuga rumwe n’ubutegetsi. Politiki y’ubwubahane ntiyigeze ibuza Bwana Mpayimana kunenga ibyo abona bitagenda neza kugirango bikosorwe

Nk’uko ari uburenganzira bwa buri wese ushaka gutanga umusanzu mu kubaka Igihugu. Nubwo adatuye mu Rwanda ku buryo buhoraho, ntibyamwibagije gakondo ye nka Twagiramungu, Kayumba Nyamwasa, Rusesabagina, Théogène Rudasingwa n’abandi babeshya ngo baraharanira inyungu z’Abanyarwanda, kandi baharanira ibyakuzuza ibifu byabo.

Bwana Mpayimana azi neza ko amahanga ahanda, kandi ko nta heza nk’iwanyu, Haba mbere y’amatora atagiriyemo amahirwe, haba na nyuma yayo, Philippe Mpayimana yakomeje kugenda mu Rwanda, agasabana n’abandi haba mu itangazamakuru, haba n’ahandi abantu bahurira, Akavuga ikimuri ku mutima, mu kinyabupfura n’icyubahiro afitiye urwamubyaye.

Iyi rero niyo politiki abantu bifuza mu Rwanda. Kutabona ibintu kimwe ntibyagombye guhindura abantu inyeshyamba no kubashora mu bikorwa by’iterabwoba, kenshi bitanabagwa neza, Ubwanditsi bwa Rushyashya buzakomeza kugeza ku Banyarwanda, abanyapolitiki bagambiriye ineza, tubashime, abashaka kutwangiriza isura y’igihugu tubamagane.

2020-09-21
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Mu gihe gisaga icyumweru kimwe, I Kigali harabera BAL ya 5 izitabirwa n’amakipe arimo APR BBC yo mu Rwanda

Mu gihe gisaga icyumweru kimwe, I Kigali harabera BAL ya 5 izitabirwa n’amakipe arimo APR BBC yo mu Rwanda

Ubwanditsi 13 May 2025
Abanyamuryango ba komite Olempiki y’u Rwanda bemeje ko komite nyobozi ikomeza kuyobora kugeza mu Kwakira 2021 ubwo imikino Olempiki izaba irangiye

Abanyamuryango ba komite Olempiki y’u Rwanda bemeje ko komite nyobozi ikomeza kuyobora kugeza mu Kwakira 2021 ubwo imikino Olempiki izaba irangiye

Ubwanditsi 04 Apr 2021
Isano ya Mateke Na Habyarimana yongeye kwigaragaza, akangurira abanyauganda gutera u Rwanda

Isano ya Mateke Na Habyarimana yongeye kwigaragaza, akangurira abanyauganda gutera u Rwanda

Ubwanditsi 24 Jan 2020
Tom Ndahiro asanga Ingabire aberewe no kuba muri gereza

Tom Ndahiro asanga Ingabire aberewe no kuba muri gereza

Ubwanditsi 15 May 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abagore n’abakobwa bari Bafungiwe icyaha cyo gukuramo inda Perezida Kagame yabahaye Imbabazi
Mu Mahanga

Abagore n’abakobwa bari Bafungiwe icyaha cyo gukuramo inda Perezida Kagame yabahaye Imbabazi

Ubwanditsi 10 Dec 2016
Amafoto- Héritier Luvumbu wakiniye ikipe ya Rayon Sports yageze i Kigali aho aje gukinira iyi kipe ku nshuro ye ya Kabiri
Amakuru

Amafoto- Héritier Luvumbu wakiniye ikipe ya Rayon Sports yageze i Kigali aho aje gukinira iyi kipe ku nshuro ye ya Kabiri

Ubwanditsi 29 Dec 2022
Abafite imishinga inyuranye barasabwa gukorana na meteo y’u Rwanda
Mu Rwanda

Abafite imishinga inyuranye barasabwa gukorana na meteo y’u Rwanda

Ubwanditsi 13 May 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru