• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»IMIKINO»Mu Budage abakinnyi bemeye kugabanyirizwa umushahara kubera Coronavirus, aba FC Barcelone ntibabivugaho rumwe

Mu Budage abakinnyi bemeye kugabanyirizwa umushahara kubera Coronavirus, aba FC Barcelone ntibabivugaho rumwe

Ubwanditsi 26 Mar 2020 IMIKINO

Abakinnyi ba Bayern Munich na Borussia Dortmund bemeranyije n’abayobozi b’amakipe yabo ko bakatwa umushahara by’agateganyo muri iki gihe Isi yugarijwe na Coronavirus.

Aya makipe abiri akomeye yo mu Budage yafashe iki cyemezo cyo kugabanyiriza abakinnyi umushahara kugira ngo afashe abandi bakozi bayo ubusanzwe bagiraga icyo babona ari uko hari imikino yabaye.

Muri iki gihe nta mikino iri kuba, amakipe amwe ari gushaka ibisubizo byo kugira ngo atazagwa mu gihombo kubera gukomeza kwishyura abakinnyi amafaranga y’umurengera.

Abakinnyi ba Union Berlin, ya 11 muri Shampiyona y’u Budage, batangaje ko bemeye guhara imishahara yabo.

Itangazo ryashyizwe hanze n’ikipe yabo ku wa Gatatu tariki ya 25 Werurwe, rivuga ko “abakinnyi bose bo mu ikipe ya mbere, bemeye guhara imishahara yabo. Abandi bakozi b’ikipe bemeye gukomeza gukora amasaha make, bakazahabwa igice cy’umushahara.”

Mu cyumweru gishize, abakinnyi ba Borussia Monchengladbach na bo bari batangaje ko batazasaba imishahara.

Abo muri Bayern Munich bazagabanyirizwa ho 20% by’imishahara bahabwaga mu gihe abo muri Borussia Dortmund, bazahara igice cy’ayo bahembwaga.

Kugeza ku wa Gatatu, mu Budage habarurwaga abantu 31 554 bamaze kwandura Coronavirus mu gihe 149 aribo bahitanywe n’icyo cyorezo.

Abakinnyi barimo Leroy Sane, Robert Lewandowski, Leon Goretzka na Joshua Kimmich batanze inkunga yo kurwanya icyo cyorezo.

Muri FC Barcelone, abakinnyi ntibabivugaho rumwe

Mu cyumweru gishize nibwo muri FC Barcelone hafashwe icyemezo cyo kugabanyiriza abakinnyi imishahara kuko ikipe itagifite aho ikura muri iyi minsi imikino yose yahagaze.

Ubuyobozi bwari bwiteze ko abakinnyi bashobora gufata iya mbere, bakemera ko bagabanyirizwa imishahara bitewe n’icyorezo cya Coronavirus.

Imishahara y’abakinnyi b’ikipe yayo ya mbere isaga 70% by’imishahara yose y’ikipe. Barcelone yishyura miliyoni 593£ ku makipe yayo yose, aho miliyoni 468 £ zihabwa ikipe y’Umupira w’amaguru, akaba ari yo izarebwaho ngo igabanyirizwe imishahara mu rwego rwo kuziba icyuho cy’ayo iyi kipe itari kwinjiza.

SPORT yo muri Espagne, yatangaje ko abakinnyi ba FC Barcelone bacitsemo ibice bitatu kubera kutumvikana kuri iyo ngingo yo kugabanyirizwa imishahara.

Itsinda rya mbere, ni abakinnyi bateye utwatsi icyo cyemezo, aho bavuga ko batumva impamvu bagabanyirizwa imishahara nyamara ikipe yabo yarapfushije ubusa amafaranga igura abakinnyi batagize icyo bayimariye.

Bivugwa ko iri tsinda ririmo abakinnyi bahembwa menshi, aho bumva ko mu gihe bagabanyirizwa ari bo baba babihombeyemo kurusha abandi.

Itsinda rya kabiri bivugwa ko ririmo bamwe mu bakinnyi bakomeye mu ikipe, rishyigikiye iyo gahunda, ndetse ngo ni ryo ririmo Lionel Messi uheruka gutanga miliyoni 1€ yo kurwanya Coronavirus muri Barcelone na Argentine mu gihe irya gatatu ryo ritegereje kureba icyemezo cya nyuma cyizafatwa.

Abahagarariye amakipe baherutse kugira ibiganiro n’ubuyobozi bwa La Liga ndetse bivugwa ko bemeranyijwe ko abakinnyi bose bo muri Espagne bakwigomwa 10% by’imishahara yabo kuko nta mikino iri kuba.

FC Barcelone ishingiye ku kugurisha amatike, abasuye inzu ndangamurage no kugurisha imyambaro, ariko byose kugeza ubu byarahagaze mu gihe kandi byitezwe ko n’abaterankunga bamwe na bamwe bashobora kutishyura mu rwego rwo kwirinda ko bahura n’ibibazo by’ubukungu.

Iyi kipe ivuga ko gusubika umukino wari kuyihuza na Napoli mu cyumweru gishize, kwayihombeje miliyoni 6€ ndetse kugeza ubu Stade yayo irafunze.

Mu mwaka ushize w’imikino, inzu ndangamurage ya FC Barcelone yinjije hafi miliyoni 60€ mu gihe iduka ryayo ryinjije miliyoni 86€.

Abakinnyi ba Borussia Dortmund na Bayern Munich bemeye kugabanyirizwa umushahara kubera icyorezo cya Coronavirus

Muri FC Barcelone, abakinnyi ntibavuga rumwe ku ngingo yo kugabanyirizwa umushahara.
Inkuru ya IGIHE

2020-03-26
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Munyantwari Alphonse wayoboye intara y’Amajyepfo n’iy’i Burengerazuba yagizwe umuyobozi wa Police FC

Munyantwari Alphonse wayoboye intara y’Amajyepfo n’iy’i Burengerazuba yagizwe umuyobozi wa Police FC

Ubwanditsi 28 Apr 2023
Brazil yageze ku mukino wa nyuma wa Copa America 2020, itegereje ko Argentina cyangwa Colombia yayisangayo

Brazil yageze ku mukino wa nyuma wa Copa America 2020, itegereje ko Argentina cyangwa Colombia yayisangayo

Ubwanditsi 06 Jul 2021
Kigali : CAF yasinyanye  amasezerano  y’imyaka ine n’ ishyirahamwe ryo muri Asia

Kigali : CAF yasinyanye amasezerano y’imyaka ine n’ ishyirahamwe ryo muri Asia

Ubwanditsi 15 Jan 2016
Rayon Sports  izahura na  Enyimba Fc muri 1/4 cya CAF Confederation Cup

Rayon Sports izahura na Enyimba Fc muri 1/4 cya CAF Confederation Cup

Ubwanditsi 04 Sep 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida wa Koreya ya Ruguru yarapfuye Imana ikinga akaboko
ITOHOZA

Perezida wa Koreya ya Ruguru yarapfuye Imana ikinga akaboko

Ubwanditsi 13 Jul 2017
BK Group Plc yashyize imigabane mishya ku isoko, izasaguka izacuruzwa i Nairobi
UBUKUNGU

BK Group Plc yashyize imigabane mishya ku isoko, izasaguka izacuruzwa i Nairobi

Ubwanditsi 29 Oct 2018
Polisi ya Uganda yatangije iperereza ku kivugwa ko ari ihohotera ryakorewe umupolisikazi Esther Namaganda
Mu Mahanga

Polisi ya Uganda yatangije iperereza ku kivugwa ko ari ihohotera ryakorewe umupolisikazi Esther Namaganda

Ubwanditsi 25 Feb 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru