• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

  • Kugarura Sylvain Ekenge ku mwanya w’ubuvugizi bwa FARDC byashimangiye ko Tshisekedi ashyigikiye imvugo z’urwango zibasira Abatutsi   |   28 Sep 2026

  • Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero   |   28 Sep 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Uko bamwe mu banyapolitiki ba mbere ya 94 bishwe ( Kameya Andreya )

Uko bamwe mu banyapolitiki ba mbere ya 94 bishwe ( Kameya Andreya )

Ubwanditsi 07 Apr 2016 Mu Mahanga

Mu gihe buri mwaka u Rwanda rwibuka Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, u Rwanda ruzirikana rukanibuka abanyapolitiki baharaniye kurwanya akarengane n’ingoma y’igitugu yarugejeje kuri Jenoside, ariko bakicwa rugikubita batabigezeho.

Kuwa kane tariki ya 7 Mata 1994, abanyapolitiki benshi bishwe n’aba GP ba Habyarimana, bari abo mu mashyaka (benshi banayakuriye) ataravugaga rumwe n’ubutegetsi bwa Habyarimana n’ishyaka MRND ryari ku butegetsi icyo gihe.

Bamwe muri abo bagombaga kuba abayobozi muri Guverinoma yari ihuriweho n’amashyaka menshi ndetse na FPR-Inkotanyi. Abandi bari kuri liste y’abagombaga kujya mu nteko ishingamategeko yaguye. Ariko aba bose bishwe batabigezeho.

Benshi bishwe bazira ibitegekerezo byabo n’uruhare rwabo bagize mu kugira ngo imishyikirano y’Amahoro y’Arusha igerweho.

Bamwe muri abo ni aba bakurukira:

Uwiringiyimana Agatha: uyu mutegarugori wa mbere wabaye Minisitri w’Intebe mu mateka y’u Rwanda, yishwe hamwe n’umugabo we ku munsi wa mbere wa Jenoside , tariki ya 07 Mata 1994 arashwe na Col . Bagosora nyuma y’inama yari yabereye muri camp kigali yateguraga ishyirwaho rya guverinoma y’abatabazazi, iyi nama yari iyobowe na Col. Bagosora n’abandi basilikare bakuru mu ngabo za Habyarimana.

Agatha waturukaga mu Ishyaka MDR yabaye Minisitiri w’Intebe kuva tariki ya 16 Nyakanga 1993, yagize uruhare mu guhangana n’ingoma ya Habyarimana ku buryo bweruye. Mbere y’uko aba Minisitiri w’Intebe, yari Minisitiri w’amashuri abanza n’ayisumbuye. Mbere gato ya Jenoside uyu mugore ni we watinyutse guhangana ku buryo bweruye na Perezida Habyarimana kandi ari Minisitiri w’Intebe, ndetse ntiyariye Umunwa tariki ya 05 Mutarama 1994, ubwo Habyarimana n’abategetsi b’icyo gihe baburizagamo ishyirwaho rya Guverinoma ishingiye ku masezerano y’Arusha, aho yeruye akagaragaza ko ari umugambi n’amananiza ya Perezida Habyarimana.

Ndasingwa Landuard : Ndasingwa Landuard wari uzwi nka Lando yari Minisitiri w’Imibereho myiza y’abaturage. Yishwe tariki ya 07 Mata 1994 hamwe n’umugore we w’umunya-canada hamwe n’abana be babiri, yishwe n’abasilikare barindaga umukuru w’Igihugu aho yari atuye I Kimihurura .

Uyu Ndasingwa yarindwaga n’ingabo z’Umuryango w’abibumye (UNAMIR ) zitabashije kumuhagararaho ngo ye kwicwa. Yakomokaga mu Ishyaka PL, akaba yari n’umwe mu barwanashyaka bayo b’Imena ariko utaravugaga rumwe n’igice cy’iri Shyaka PL cyari cyariyise PAWA cyari kiyobowe na Mugenzi justin na Ntamabyariro Agnes baguzwe na Habyarimana amafaranga asaga miliyoni 400 z’icyo gihe. bemera gukorana n’ishyaka MRND .


KAVARUGANDA Joseph
: Kavaruganda yari Perezida w’Urukiko rwarindaga itegeko nshinga, akaba ari we wari ufite ububasha bwo kwakira indahiro y’umukuru w’igihugu.

Uyu mugabo wakomokaga mu ishyaka MDR yishwe ku ikubibiro kugira ngo atazabangamira irahira rya Guverinoma nshya y’abatabazi yashyizweho umunsi umwe nyuma y’urupfu rwe, yari yagiyeho binyuranye n’amasezerano y’amahoro y’Arusha yagenaga igabana ry’Ubutegetsi.

Kimwe na Agatha Uwiringiyimana, Kavaruganda ni umwe mu bagabo batariye umunwa ubwo ishyirwaho rya Guverinoma ryaburizwagamo muri Matarama 1994 akabivuga yeruye.

NZAMURAMBAHO Frederic
: Nzamurambaho Frederic yari Perezida w’Ishyaka PSD akaba na Minisitiri w’ubuhinzi n’Ubworozi. Ishyaka PSD ni rimwe mu mashyaka yahanganye ku buryo bukomeye n’ingoma ya Habyarimana kandi ryanagize n’uruhare mu mishyikirano yo kugarura amahoro yaberaga Arusha. Yicanywe n’Umuryango we tariki ya 07 Mata 1994 yicwa n’ingabo zarindaga Umukuru w’Igihugu.

Ngango Felicien: Yari Visi Perezida w’Ishyaka PSD, ni umwe mu bari impirimbanyi zikomeye z’Ishyaka PSD wari ku rutonde rw’abanyapolitike b’Ishyaka PSD bagombaga gushyirwa muri Guverinoma hakurikijwe amasezerano y’amahoro y’Arusha mu gice kerekeye igabana ry’ubutegetsi. Yishwe nawe tariki ya 07 Mata 1994.

Rucogoza Faustin :
Rucogoza Faustin wakomokaga mu Ishyaka MDR yari Minisitiri w’Itangazamakuru. Nubwo yari Minisitiri w’Itangazamakuru ku ngoma ya Habyarimana, mu kwezi kw’Ugushyingo 1993 yagaragaje ko Radiyo RTLM iri kubiba urwango ndetse atinyuka kuyihangara ayiha gasopo, mu gihe iyi radiyo yari iy’abategetsi b’abahezanguti.

Yishwe tariki ya 07 Mata 1994, yishwe n’ingabo zarindaga umukuru w’Igihugu zari zamufashe we n’umufasha we tariki ya 06 Mata 1994 indege ya Habyarimana ikiraswa.

Kameya Andre : Kameya Andre wavutse mu mwaka wa 1946, yari umurwanashyaka ukomeye w’ishyaka PL akaba n’umunyamakuru. Yakoze mu binyamakuru nka Kinyamateka, akorera Ikigo cy’igihugu cy’Intagazamakuru ORINFOR ndetse aba n’umwanditsi mukuru (Editor) w’ikinyamakuru cya Minisiteri y’ubutabera.

-2619.jpg

Andre Kameya yavutse ku wa 15 Gicurasi 1946 mu ntara y’Amajyepfo. mu Karere ka Gisagara ni mwene Augustin Rubwiriza wari umututsi w’Umwega wajyanywe mu Burwi nk’umuyobozi mu gihe cy’ubwami, Rubwiriza nawe wishwe muri Jenoside atwikiwe munzu.

Kameya Andre we n’umufasha we Suzanne Nyiramuruta , n’umukobwa wabo Oliva, bishwe ku itegeko ry’uwari Perefe w’umujyi wa Kigali Renzaho Tharcisse, na Gen. Munyakazi, kubera imikoranire ya bugufi yakekwagwaho n’Ingabo za FPR – INKOTANYI.. Kameya Andre n’umwe mu bashinze Ishyaka PL yari amaze gutangiza ikinyamakuru Rwanda Rushya cyasohokaga kabiri mukwezi, cyahanganaga n’ibindi binyamakuru byari bishyigikiye ubutegetsi nka Kangura n’ibindi.

Kameya niwe washyize ahagaragara bwa mbere amafoto y’inkotanyi avuga ko ari abana b’u rwanda batahutse ” Mu nkuru yiswe ” URWANDA MU RUNDI” iyi nkuru yarakunzwe cyane .

Yishwe mu kwezi kwa gatandatu 1994, akuwe muri St Paul. ( Kameya ni nyirarume wa Burasa J.G nyiri Ikinyamakuru Rushyashya ari nawe wamureze). Kameya kimwe na Kabageni Venantie, Niyoyita Andre, Rutaremara Jean de la Croix na Kayiranga Charles ni bamwe mu barwanashyaka ba PL bajegeje bikomeye ibitekerezo bya Mugenzi Justin wayoboraga Ishyaka PL bari banasangiye Ishyaka , wari umaze kuyoboka ibitekerezo bya MRND, agahitamo gukora PL- POWER.

Ishyaka PL ryafatwaga nk’Ishyaka ry’Abatutsi, ntiryigeze rirebwa neza na Leta ya Habyarimana, akaba ari na ryo ryashegeshwe cyane na Jenoside yakorewe Abatutsi. kuko abenshi mu ba PL, bishwe mu ikubitiro.

Abandi banyapolitiki bazize ibitekerezo byabo cyangwa amashyaka yabo ni, KAYIRANGA Charles na we wo mu Ishyaka PL na NIYOYITA Aloys na we w’Ishyaka PL, RWAYITARE Augustin wa PL, MUSHIMIYIMANA J.Baptiste wo mu Ishyaka PSD,ndetse na RUTAREMARA J de la Croix na we wo mu Ishyaka PL. Benshi muri bo ni ubwo batari bafite imyanya ikomeye muri Politiki na Leta bari bari ku ma lisiti y’abari gushyirwa muri Guverinoma n’Inteko Ishinga Amategeko bahagarariye amashyaka yabo.

Nyuma ya Jenoside Leta y’ubumwe bw’u Rwanda, yahaye icyubahiro aba banyapolitiki bazize uruhare rwabo mu guhangana n’Ingoma ya Habyarimana. Tariki ya 13 Mata buri mwaka hibukwa aba banyapolitiki bashyinguwe mu cyubahiro cyibakwiye mu irimbi ry’abanyopolitiki bazize Jenoside ku I Rebero.

Umwanditsi wacu yifashishije Makuruki.rw

2016-04-07
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Dosiye ya Nyiragasazi  yamubyariye amazi nk’ibisusa

Dosiye ya Nyiragasazi yamubyariye amazi nk’ibisusa

Ubwanditsi 15 Apr 2016
‘Police state’ na ‘Banana Republic’ hitabajwe inkoranyamagambo mu kuyasobanura mu rubanza rwa  Rusagara na bagenzi be

‘Police state’ na ‘Banana Republic’ hitabajwe inkoranyamagambo mu kuyasobanura mu rubanza rwa Rusagara na bagenzi be

Ubwanditsi 23 Jan 2016
Perezida Kagame yagize icyo avuga kuri raporo zishinja u Rwanda guteza imvururu mu Burundi

Perezida Kagame yagize icyo avuga kuri raporo zishinja u Rwanda guteza imvururu mu Burundi

Ubwanditsi 15 May 2016
Imbere y’imbaga y’abakirisitu be, Apotre Gitwaza yarahiye izina ry’Imana ko atahunze igihugu

Imbere y’imbaga y’abakirisitu be, Apotre Gitwaza yarahiye izina ry’Imana ko atahunze igihugu

Ubwanditsi 25 Apr 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Afrika y’Epfo : Perezida Zuma yabujijwe kuvuga Ijambo ubwo bizihizaga Umunsi w’Abakozi
Mu Rwanda

Afrika y’Epfo : Perezida Zuma yabujijwe kuvuga Ijambo ubwo bizihizaga Umunsi w’Abakozi

Ubwanditsi 01 May 2017
Shampiyona y’u Rwanda mu mikino yo kwishyura iratangira gukinwa Rayon Sports isura Mukura VS, Gasogi United yakira Marines FC naho Gorilla FC yakire Kiyovu SC
Amakuru

Shampiyona y’u Rwanda mu mikino yo kwishyura iratangira gukinwa Rayon Sports isura Mukura VS, Gasogi United yakira Marines FC naho Gorilla FC yakire Kiyovu SC

Ubwanditsi 12 Feb 2022
Ibitekerezo – FERWAFA yemeje ko abakinnyi b’abanyamahanga bakina ari 10 ku mukino, hakabanza 6
Amakuru

Ibitekerezo – FERWAFA yemeje ko abakinnyi b’abanyamahanga bakina ari 10 ku mukino, hakabanza 6

Ubwanditsi 02 Sep 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru