• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ikibazo cy’Ubuzima n’Umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, iki gihugu cyambuwe kwakira Shampiyona Nyafurika ya Volleyball y’Abagabo 2026   |   20 Aug 2026

  • Etienne Gatanazi akura gakiza ki mu kuba umuzindaro w’interahamwe?   |   20 Aug 2026

  • Rimwe mu makosa Leta ya Ndayishimiye izicuza ni ukuba yaragennye Edouard Bizimana nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga; Nininahazwe Pacifique   |   18 Aug 2026

  • FERWAFA yemeje ko Super Cup 2026 izakinwa n’amakipe ane atarimo APR FC yasimbujwe Mukura VS   |   18 Aug 2026

  • Rayon Sports izabanza kwakira APR FC muri shampiyona y’u Rwanda, Ingengabihe ya BK Pro League 2026/27   |   17 Aug 2026

  • Kwihambira kuri FDLR ni Umwaku mu yindi   |   17 Aug 2026

 
You are at :Home»Amakuru»CAF na RDB binjiye mu bufatanye bwo kwamamaza u Rwanda binyuze muri porogaramu ya “Visit Rwanda” ku makipe akomeye muri Afurika

CAF na RDB binjiye mu bufatanye bwo kwamamaza u Rwanda binyuze muri porogaramu ya “Visit Rwanda” ku makipe akomeye muri Afurika

Ubwanditsi 18 Oct 2023 Amakuru, IMIKINO, Mu Mahanga, Mu Rwanda, UBUKERARUGENDO

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 18 Ukwakira 2023 nibwo ikigo cy’igihugu cy’u Rwanda gishinzwe ubukerarugendo RDB ndetse n’impuzamashyirahamwe y’umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF basinye amasezerano y’ubufatanye mu kwamamaza u Rwanda.

Iki gikorwa cyo kwamamaza u Rwanda binyuze muri porogaramu ya Visit Rwanda bije nyuma yaho iki gihugu cy’imisozi igihumbui gifitanye amasezerano n’amakipe akomeye arimo Arsenal yo mu Bwongereza, PSG yo mu Bufaransa na Bayern Munich yo mu Budage.

Amasezerano y’u Rwanda na CAF, azaba agaruka ku irushanwa rya Afurika rigiye gutangira mu mpera z’iki cyumweru rikazahuza amakipe umunani akomeye kuri uyu mugabane wa Afurika, ayo ni  Al Ahly (Egypt) , Wydad AC (Morocco), Espérance Sportive de Tunis (Tunisia), TP Mazembe (DR Congo), Enyimba (Nigeria), Mamelodi Sundowns (South Africa), ATL. Petro Luanda (Angola) na Simba FC yo muri Tanzania.

Ni irushanwa ryiswe Africa Football League, rizatangira kuri uyu wa gatanu tariki ya 20 Ukwakira 2023, ni irushanwa rizabera mu gihugu cya Tanzania cyane cyane ku bibuga birimo Benjamin Mkape Stadium.

Aya masezerano y’impande zombi, azatuma izina Visit Rwanda yambarwa kuri buri mwenda w’ikipe ku kuboko kw’ibumoso, kugaragara ku birango bizenguruka ikibuga, ku nkuru zizandikwa kuri iryo rushanwa, ku mbuga nkoranyambaga zayo ndetse no ku bindi bikorwa byose Africa League izategura.

Africa League kandi nayo izafasha mu iterambere ry’umupira w’amaguru w’u Rwanda uhereye  kubakiri bato b’imbere mu gihugu.

Usibye Visit Rwanda izajya igaragara ku bikorwa bitandukanye bya Africa Football League basinyanye amasezerano n’ikigo cy’ubwikorezi cya RwandAir aho iyi sosiyete izajya itwara amakipe aho bakorera ingendo zabo.

Umunyamabanga Mukuru wa CAF, Véron Mosengo-Omba, yavuze ko bishimiye cyane gukorana n’igihugu cyahisemo guteza imbere umupira w’amaguru.

Ati “Ubu bufatanye na Visit Rwanda ni ikintu cy’agaciro kuri twe. Nishimiye gutangaza ubufatanye twagiranye n’igihugu cyashyize imbaraga mu guteza imbere umupira w’amaguru muri Afurika.”

Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Francis Gatare, yavuze ko ubu bufatanye buhura n’intego zo kuzamura ubukungu bw’igihugu binyuze mu mikino.

Yagize ati “Twishimiye gutangaza undi mufatanyabikorwa mu guteza imbere siporo y’u Rwanda. Ibi birahura neza n’intego zacu zo guteza imbere impano z’Abanyafurika ndetse no gukoresha umupira w’amaguru mu kuzamura ubukungu bw’umugabane wacu.”

Ikipe ya TP Mazembe yo muri Kongo Kinshasa yo ishobora kudakozwa ibyo kwamamaza u Rwanda

Bitewe n’ibibazo bya Politiki hagati y’ibihugu byombi aha ndavuga hagati y’u Rwanda na RDC, ikipe ya Tout Puissant Mazembe yo ntikozwa ibyo kwamamaza u Rwanda binyuze muri porogaramu ya Visit Rwanda.

Ibi byagiye bigarukwaho cyane na bamwe mu batuye muri DRC ndetse nabakurikirana ibya Politiki muri rusange aho bavuga ko iyi kipe yambara umweru n’umukara itazambara ku kaboko Visit Rwanda ndetse no gukoresha ingendo z’indege ya RwandAir.

TP M ni  ikipe ishyigikiwe bikomeye na Moïse Katumbi, umunyapolitiki wanatangaje ko aziyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu mu matora ateganyijwe mu mpera z’uyu mwaka.

Ese TP M niyambara visit Rwanda ntibimuteranya n’intagondwa z’Abanyekongo zanga u Rwanda urunuka?

Ese TPM niyanga kubahiriza amategeko ya CAF igahanwa byo ntibimuteranya n’abakunzi ba Mazembe, dore ko ari na benshi cyane kubera ibigwi byayo muri Kongo no ku mugabane?

Ni ihurizo rikomeye ku mupira w’amaguru muri Kongo.

2023-10-18
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Rayon Sports yasezeye mu gikombe cy’Amahoro 2023 ishinja FERWAFA imitegurire idahwitse

Rayon Sports yasezeye mu gikombe cy’Amahoro 2023 ishinja FERWAFA imitegurire idahwitse

Ubwanditsi 08 Mar 2023
Kenya barahanganye naho mu Rwanda baratuje kandi hombi Amatora azaba mu bihe bimwe

Kenya barahanganye naho mu Rwanda baratuje kandi hombi Amatora azaba mu bihe bimwe

Ubwanditsi 10 May 2017
Uganda: Yicishije mushiki we, asambanya umurambo we mu kujijisha agamije kumuhuguza imitungo

Uganda: Yicishije mushiki we, asambanya umurambo we mu kujijisha agamije kumuhuguza imitungo

Ubwanditsi 09 May 2018
Rtd Brig Gen Sekamana Jean Damascène wayoboraga FERWAFA yeguye kuri iyi mirimo avuga ko yeguye ku mpamvu ze bwite.

Rtd Brig Gen Sekamana Jean Damascène wayoboraga FERWAFA yeguye kuri iyi mirimo avuga ko yeguye ku mpamvu ze bwite.

Ubwanditsi 15 Apr 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

“U Rwanda ntirukwiye guhakwa n’umugaragu n’amateka” – Senateri Destexhe
Amakuru

“U Rwanda ntirukwiye guhakwa n’umugaragu n’amateka” – Senateri Destexhe

Ubwanditsi 20 Feb 2025
Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro ikomeje guhata imyanya abatarifuje gufatanya nayo
ITOHOZA

Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro ikomeje guhata imyanya abatarifuje gufatanya nayo

Ubwanditsi 11 May 2018
Minisiteri y’abakozi yatanze konji y’umunsi mukuru wa Eid – El- Fitr
Mu Rwanda

Minisiteri y’abakozi yatanze konji y’umunsi mukuru wa Eid – El- Fitr

Ubwanditsi 15 Jun 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru