• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA

Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA

RUSHYASHYA 19 Oct 2026 Amakuru, IMIKINO, Mu Mahanga

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 17, Amavubi U17, yakoze amateka yo kubona itike yo gukina Igikombe cya Afurika cya 2027 nyuma y’imyaka 15, ni mu gihe Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA U17 2026 cyaberaga i Kigali.

Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 19 Ukwakira 2026, Amavubi U17 yatsinze Ethiopia ibitego 2-1 mu mukino wo guhatanira umwanya wa gatatu wabereye kuri Kigali Pelé Stadium, ihita ibona itike yo guhagararira akarere ka CECAFA mu mikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika U17 izabera muri Maroc hagati ya Mata na Gicurasi 2027.

Shema Heylen Jayden yafunguye amazamu ku munota wa gatanu, mbere y’uko Ndizeye Isaac atsinda igitego cya kabiri ku munota wa 16, ni igitego yatsinze n’umutwe ku mupira wari uturutse kuri koruneri.

Mbere y’uko igice cya mbere cy’umukino kirangira ikipe y’igihugu ya Ethiopia yaje kwishyura igitego kimwe ibifashijwemo na Akrem Abduselam Jemal, binarangira muri uyu mukino ari ibitego bibiri kuri kimwe.

Iyi ntsinzi isobanuye byinshi ku mupira w’amaguru mu Rwanda, kuko Amavubi U17 yaherukaga gukina imikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika mu 2011, ubwo u Rwanda rwari rwacyakiriye rukagera ku mukino wa nyuma, rugatsindwa na Burkina Faso.

Iyi kipe itozwa na Jimmy Mulisa yari yabuze amahirwe yo kugera ku mukino wa nyuma wa CECAFA nyuma yo gutsindwa na Somalia kuri penaliti 5-4, amakipe yombi anganyije igitego 1-1 mu mukino wa ½ cy’irangiza.

Uganda yegukanye igikombe nyuma yo gutsinda Somalia kuri penaliti

Mu mukino wa nyuma wa CECAFA U17 wabaye kuri uyu munsi, Uganda yegukanye igikombe itsinze Somalia kuri penaliti, ni nyuma y’uko iminota 90 y’umukino yarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa.

Uganda yari yageze ku mukino wa nyuma nyuma yo kunyagira Ethiopia ibitego 4-0 muri ½ cy’irangiza, mu gihe Somalia yari yahageze isezereye u Rwanda kuri penaliti.

Amakipe atatu ya CECAFA azitabira CAN U17

Uganda, Somalia n’u Rwanda ni zo kipe eshatu zabonye itike yo guhagararira akarere ka CECAFA mu Gikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 17 cya 2027 kizabera muri Maroc.

Ku Rwanda, kubona iyi tike ni intambwe ikomeye mu rugendo rwo guteza imbere umupira w’amaguru mu byiciro by’abato.

Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yongeye kubona amahirwe yo guhatana n’ibihugu bikomeye kuri uyu mugabane, mu gihe Uganda yo yagaragaje imbaraga zayo yegukana igikombe cya CECAFA imbere y’abafana bari i Kigali.

ImageImageImageImage

Image

ImageImageImageImage

2026-10-19
RUSHYASHYA

IZINDI NKURU

Faustin Twagiramungu arisabira kuba umuyobozi w’abajenosideri ba FDLR.

Faustin Twagiramungu arisabira kuba umuyobozi w’abajenosideri ba FDLR.

Ubwanditsi 26 Jan 2023
Munezero Valentine afatanyije na Mukandayisenga Benitha begukanye irushanwa rya Beach Volleyball

Munezero Valentine afatanyije na Mukandayisenga Benitha begukanye irushanwa rya Beach Volleyball

Ubwanditsi 16 Jun 2025
Kirehe: Bane bafunzwe bazira kwiba mu mazu

Kirehe: Bane bafunzwe bazira kwiba mu mazu

Ubwanditsi 25 Aug 2016
Urukiko rw’i Paris mu Bufaransa rwategetse ko Kabuga yoherezwa i Arusha muri Tanzania

Urukiko rw’i Paris mu Bufaransa rwategetse ko Kabuga yoherezwa i Arusha muri Tanzania

Ubwanditsi 30 Sep 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Burundi/Muyinga: Imbonerakure enye zishwe zimaze kurasa abantu babiri
Mu Mahanga

Burundi/Muyinga: Imbonerakure enye zishwe zimaze kurasa abantu babiri

Ubwanditsi 10 Jan 2018
Moïse Katumbi yagize icyo avuga ku mpapuro yashyiriweho zo kumuta muri yombi.
INKURU NYAMUKURU

Moïse Katumbi yagize icyo avuga ku mpapuro yashyiriweho zo kumuta muri yombi.

Ubwanditsi 21 Aug 2018
Yaba FARDC cyangwa RDF bose bavogereye imipaka – Raporo ya ICGLR
INKURU ZAKUNZWE CYANE

Yaba FARDC cyangwa RDF bose bavogereye imipaka – Raporo ya ICGLR

Ubwanditsi 03 Mar 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru