• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Intwali : Amashirakinyoma ku rupfu rwa General Fred Rwigema

Intwali : Amashirakinyoma ku rupfu rwa General Fred Rwigema

Ubwanditsi 29 Jan 2017 Mu Mahanga

Mugihe tuzirikana Intwali z’Igihugu reka tugaruke k’urupfu rwa Gen.Maj.Fred Gisa Rwigema uzwi ku mazina yo mu buto bwe nka Emmanuel Gisa wavukiye mu Rwanda kuwa 10 Mata 1957, atabaruka kuwa 02 Ukwakira 1990.

Urupfu rwa Fred Rwigema rwabaye amayobera, abatari bake bakomeje kuruvuga mu buryo butandukanye ndetse abandi ntibahurize ku waba yaramuhitanye.

Turifashisha isesengura ryakozwe n’ikinyamakuru « The Independent », kivuga ko buri gihugu kigira umuco wacyo, mu Rwanda hakabamo kugira ibanga no guceceka, ari nabyo byahaye abantu urwaho rwo kuvuga ayo bishakiye ku rupfu rwa Rwigema, kuko ukuri nyako kutakunze gushyirwa ahagaragara.

The Independent ivuga ko Fred Rwigema yatabarutse ahitanwe n’isasu ryarashwe n’abahoze ari ingabo z’u Rwanda, rimufata rimusanze mu mpinga y’umusozi aho yari ahagaze afite indebakure (jumelles/binoculars) mu ntoki. Icyo gihe abari bamukikije baguye mu kantu bayoberwa n’icyo bakora, Kayitare wari ukuriye abamurinda asaba buri wese wari aho kubigira ibanga rikomeye cyane kugira ngo iyo nkuru y’incamugongo idaca ingabo za APR intege.

The independent ivuga ko abandi basirikare bakuru bari bahari icyo gihe mu ngabo za APR ni Major Bayingana na Major Bunyenyezi. Aba bombi ntibagize ububasha, ubumenyi, ubushobozi n’ihererekanyamakuru bikwiye ngo bayobore urugamba. Ariko ubwo Paul Kagame yazaga avuye muri Amerika kwiga ibya gisirikare, APR yongeye kugira ingufu nyinshi.

Paul Kagame yari yaramenye akiri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ko Rwigema atakiriho, ariko byari byarakomeje kugirwa ibanga ku buryo n’abo muri Leta ya Uganda batari babizi.

N’ubwo benshi babikeka ukundi, APR ijya gutera, abasirikare bayo batorotse igisirikare cya Uganda (NRA ubu yahindutse UDPS), bikorwa mu ibanga rikomeye cyane, batoroka kandi batera Perezida Museveni atabizi, bitazwi n’umugaba Mukuru w’ingabo General Major Mugisha Muntu, n’abari bakuriye iperereza General Jim Muhwezi na Amama Mbabazi.

The independent ivuga ko mu cyumweru cya mbere cy’urugamba nibwo General Salim Saleh wari inshuti magara ya Rwigema yohereje ba Major Kale Kayihura, Benon Tumukunde na Reuben Ikondere ngo bajye kubaza General Rwigema ubufasha yumva akeneye kugira ngo atsinde urugamba yari yatangije.

Bakigera mu Rwanda bahuye na Major Bayingana wababwiye mu ijwi ririmo ikiniga ko Rwigema ari ahantu kure cyane ku rugamba, ku buryo bitari byoroshye na gato kumugeraho. Kayihura ntiyabifasheho ukuri kuzuye kubera ko Bayingana yabivuganye agahinda kenshi no gucika intege.

Ubwo bajyaga gusohoza ubutumwa basanze Gen. Saleh arira, ababwira ko yamenye ko Rwigema yaguye ku rugamba. Saleh yari yarabimenyeshejwe na Happy, umwe mu basirikare barindaga Rwigema, wamugezeho avuye mu Rwanda, mbere y’uko intumwa za Saleh zigaruka. Uyu Happy niwe Rwigema yaguye mu biganza akimara kuraswa.

N’ubwo habayeho ibyumweru bike byo gucika intege, APR yongeye gusubirana ubushobozi n’imbaraga byo gukomeza urugamba, ndetse iba igihangange cyane ku buryo bamwe batakekaga. Ibi ariko kugirango bigerweho byasabye umuntu ufite ubwenge n’ubushishozi bidasanzwe, uzi kureba kure, kumenya gufata ibyemezo no gushyira ku murongo igisirikare, akagira gahunda kandi agashira amanga.

-5528.jpg

Nyakubahwa Perezida Paul Kagame iyo atahaba abana bajyaga gushira

Independent yanzura ko uwashoboye ibyo byose nta wundi utari Paul Kagame wanabashishije ingabo za APR gufata igihugu mu gihe kitagera ku myaka ine, igikorwa gishoborwa na bake cyane mu bagize imitwe y’ingabo ishoza urugamba igamije gufata igihugu no guhindura amateka yacyo.

-5527.jpg

Intwali Fred Rwigema nabo yaraze Ubutwali

2017-01-29
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Musanze : Perezida Kagame yifuje ko habaho no Kwita Izina abana b’ Intare

Musanze : Perezida Kagame yifuje ko habaho no Kwita Izina abana b’ Intare

Ubwanditsi 02 Sep 2016
Hafashwe imodoka ipakiye amakarito 80 y’inzoga zitemewe

Hafashwe imodoka ipakiye amakarito 80 y’inzoga zitemewe

Ubwanditsi 25 Jul 2016
Police Handball Club ikomeje kurangwa n’instinzi muri Shampiyona

Police Handball Club ikomeje kurangwa n’instinzi muri Shampiyona

Ubwanditsi 02 May 2016
Musanze: Umupolisi yarashe umuyobozi we aramwica

Musanze: Umupolisi yarashe umuyobozi we aramwica

Ubwanditsi 05 May 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ku bufatanye bwa FERWACY n’urwego rushinzwe intwari z’igihugu, imidali n’impeta by’ishimwe hateguwe isiganwa ryo kwizihiza umunsi w’intwali
Amakuru

Ku bufatanye bwa FERWACY n’urwego rushinzwe intwari z’igihugu, imidali n’impeta by’ishimwe hateguwe isiganwa ryo kwizihiza umunsi w’intwali

Ubwanditsi 28 Jan 2022
U Bufaransa: Bagiye kumara iminsi 3 mu cyunamo cya 84 bishwe n’umwiyahuzi
ITOHOZA

U Bufaransa: Bagiye kumara iminsi 3 mu cyunamo cya 84 bishwe n’umwiyahuzi

Ubwanditsi 15 Jul 2016
Abagabo babiri bo muri Uganda bashinjwa kubangamira umudendezo w’ u Rwanda
Mu Mahanga

Abagabo babiri bo muri Uganda bashinjwa kubangamira umudendezo w’ u Rwanda

Ubwanditsi 02 Oct 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru