• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rutahizamu Byiringiro Lague agiye kwerekeza muri Afurika y’Epfo aho yitegura gutangira akazi mu ikipe ya Durban City FC   |   31 Jul 2026

  • Senateri Mukabalisa Donatille yitabye Imana azize Uburwayi   |   30 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’u Rwanda batrengeje imyaka 18 begukanye igikombe cya Zone V   |   29 Jul 2026

  • Bwa mbere mu mateka u Rwanda rwabonye umudali mu Mikino ya Commonwealth   |   29 Jul 2026

  • Abarwanyi ba FDLR na Wazalendo bavurirwa mu Burundi ku ngengo y’igisirikare cy’u Burundi   |   24 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’Umukino wa Volleyball mu Bagabo yatangiye imyiteguro y’igikombe cya Afurika cyaherukaga kuba muri 2023   |   23 Jul 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Police Handball Club ikomeje kurangwa n’instinzi muri Shampiyona

Police Handball Club ikomeje kurangwa n’instinzi muri Shampiyona

Ubwanditsi 02 May 2016 Mu Mahanga

​Ikipe y’umukino w’intoki ya Polisi y’u Rwanda (Police Handball Club) ikomeje kugaragaza ko ikomeye ku ntego yayo yo kudatsindwa.

Ibi iyi kipe yabishimangiye ku cyumweru tariki ya 1 Gicurasi ubwo yatsindaga Nyakabanda Handball Club ibitego 49 kuri 28 ku munsi wa karindwi wa Shampiyona.
Umukino wahuje aya makipe yombi wabereye mu Kigo cy’urubyiruko cya Kimisagara, giherereye mu karere ka Nyarugenge.

Muri ibyo bitego 49 harimo 16 bya Mutuyimana Gilbert n’ibitego 9 byatsinzwe na Nzibonera Gilbert.

Igice cya mbere cyarangiye Police Handball Club ifite ibitego 20 kuri 14 bya Nyakabanda Handball Club.

Ubushize ku itariki 23 Mata , Police Handball Club yatsinze College Inyemeramihigo ibitego 47 kuri 30.

Imikino irindwi Police Handball Club imaze gukina muri iyi shampiyona yarayitsinze.
Kugeza ubu iri ku mwanya wa mbere n’amanota 21/21 muri aya marushanwa ari guhatanirwa n’amakipe 10, kandi izigamye ibitego 146.

Ikurikiwe na APR Handball Club ifite amanota 18/18 nyuma yo gutsinda imikino itandatu imaze gukina, ariko ikaba yo ifite umukino w’ikirarane.

Imikino Police Handball Club isigaje gukina harimo uzayihuza na APR Handball Club n’uzayihuza n’Ishuri ryisumbuye rya Kigoma.

Muri Gashyantare uyu mwaka, Police Handball Club yatwaye igikombe cyo kwizihiza Umunsi w’Intwari itsinze ku mukino wa nyuma APR Handball Club ibitego 23 kuri 21.

Nyuma y’iyi Shampiyona, Police Handball Club izitabira andi marushanwa arimo Genocide Memorial , Care d’As, Beach Handball,na Rwanda Cup.

Police Handball Club izahagararira kandi igihugu mu marushanwa ahuza amakipe yo muri Afurika y’Iburasirazuba no hagati yabaye aya mbere, ikaba ari na yo ifite igikombe cy’aya marushanwa cy’umwaka ushize.

Umutoza wa Police Handball Club, Assistant Inspector of Police (AIP) Antoine Ntabanganyimana, yavuze ko iyi ntsinzi, kimwe n’izindi bayikesha ubuyobozi bwiza bw’iyi kipe buba hafi y’abakinnyi mu kubaha ibyo bakeneye harimo no kubagira inama.

Yongeyeho ko intsinzi bayikesha kandi ubushobozi bw’abakinnyi, gukora imyitozo ihagije, n’ubushake bwo gutsinda.

Yagize ati:”Dukina dufite intego yo gutsinda, kandi buri mukinnyi aharanira kubigeraho.Tugiye gutegura neza imikino ibiri dusigaje kugira ngo na yo tuzayitsinde.”

Yasabye abakinyi gukomeza kurangwa n’umurava baharanira intsinzi.

RNP

2016-05-02
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

IGP Gasana yibukije abazajya mu butumwa bw’amahoro kuzirikana inyungu z’u Rwanda ku mutima

IGP Gasana yibukije abazajya mu butumwa bw’amahoro kuzirikana inyungu z’u Rwanda ku mutima

Ubwanditsi 27 Sep 2016
Iperereza ku rupfu rwa ruharwa Kabuga Félicien: Yapfiriye mu cyumba cye nyuma yo guhabwa ifunguro, yazize umutima

Iperereza ku rupfu rwa ruharwa Kabuga Félicien: Yapfiriye mu cyumba cye nyuma yo guhabwa ifunguro, yazize umutima

RUSHYASHYA 13 Jul 2026
Umujyanama muri Loni ushinzwe kurwanya Jenoside arashinja FDLR ubwicanyi bukorerwa Abatutsi bo muri Kongo

Umujyanama muri Loni ushinzwe kurwanya Jenoside arashinja FDLR ubwicanyi bukorerwa Abatutsi bo muri Kongo

Ubwanditsi 01 Dec 2022
CNLG  aravuga ko Amerika ari intangarugero  igakebura u Buholandi bukinangira kohereza abakekwaho Jenoside

CNLG aravuga ko Amerika ari intangarugero igakebura u Buholandi bukinangira kohereza abakekwaho Jenoside

Ubwanditsi 29 Sep 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Papa Francis yakuriye inzira ku murima abashakaga ko abagore baba abapadiri muri Kiliziya gatolika
ITOHOZA

Papa Francis yakuriye inzira ku murima abashakaga ko abagore baba abapadiri muri Kiliziya gatolika

Ubwanditsi 02 Nov 2016
Kagame yanenze uko Abayobozi ba Nyagatare bakemura ibibazo by’abaturage
Mu Mahanga

Kagame yanenze uko Abayobozi ba Nyagatare bakemura ibibazo by’abaturage

Ubwanditsi 13 Feb 2017
The Ben mu manza n ‘uwamukoreye amashusho y’indirimbo  ye ‘ Habibi’
IMIKINO

The Ben mu manza n ‘uwamukoreye amashusho y’indirimbo ye ‘ Habibi’

Ubwanditsi 08 Dec 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru