• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – APR FC yatangaje Uwiyaremye Fidali wakiniraga Intare FC nk’umukinnyi wayo mushya wiyongera kuri Rubuguza Jean Pierre wakiniraga Gicumbi FC   |   24 Jun 2026

  • Rayon Sports na SKOL basinyanye amasezerano mashya y’ubufatanye afite agaciro k’asaga miliyoni 185 Frw ku mwaka   |   24 Jun 2026

  • Umunya-Togo Antonio Kossivi Atisso Kodjo watsinze ibitego byinshi muri Benin yatangajwe nka rutahizamu mushya wa Rayon Sports   |   23 Jun 2026

  • Niwe rutahizamu watsinze ibitego byinshi muri Ivory Coast, ibyo wamenya kuri rutahizamu mushya wa APR FC, Amani Kouadio Kan   |   22 Jun 2026

  • Igisambo Paul Rusesabagina agakungu ke na Bad Rama karasiga amubyaje ayo mu ihembe   |   20 Jun 2026

  • Amakipe 14 yo mu bihugu 4 birimo U Rwanda, Uganda, Kenya na Benin agiye guhatanira irushanwa ryo Kwibuka muri Volleybal   |   18 Jun 2026

You are at :Home»ITOHOZA»Rugema Kayumba na Kale Kayihura  ninde ukwiye kuregwa mu Rukiko mpuzamahanga [ ICC ]

Rugema Kayumba na Kale Kayihura  ninde ukwiye kuregwa mu Rukiko mpuzamahanga [ ICC ]

Ubwanditsi 06 Mar 2018 ITOHOZA

Amakuru aturuka Uganda aravuga ko Itsinda riyobowe na Rugema Kayumba, mu bikorwa byo gushakira RNC abarwanyi, Rugema afatanyamo  n’undi witwa Sande Charles bahimba Mugisha Robert na Maj. (rtd) Habib Mudathir.

Abo bakaba bamaze  gushinga inkambi y’imyitozo y’uwo mutwe mu gace ka West Nile hafi ya Sudani y’Epfo na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Uretse aho hanavugwa indi mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo ahitwa Minembwe yo ihabwa ibiryo, imiti, imbunda n’amafaranga na Leta y’u Burundi bikurikiranwa n’Umugaba Mukuru w’ingabo z’icyo gihugu.

Abarwanya u Rwanda bari mu Minembwe barimo Kanyemera Claude, Ruhinda Bosco, Karemera Alex n’uwitwa Butare.

Ngabo abagize itsinda  rya RNC bajyanye Gen Kale Kayihura mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC)  kubera umujinya ko kubuyobozi bwa Kale Kayihura batabashije kugera kumugambi wabo wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda, uyu wacurirwaga Kampala ukaba umaze kuburizwamo.

Ese Kale Kayihura ashinjwa ibyaha byibasiye inyokomuntu bivugwa ko yakoranye n’abo yayoboraga bagasubiza mu Rwanda abanyabyaha nikosa , ko igi polisi cy’u Rwanda na Uganda bafitanye amasezerano yo guhererekanya abanyabyaha, cyangwa niwamugani ngo [iguye ntayitayigera ihembe ].

Igitangaje ariko ni uko uyu Rugema Kayumba asanzwe ari impunzi mu gihugu cya Norvege, akaba amaze iminsi Kampala mubikorwa byo gushimuta abanyarwanda  na CMI bikorwa mu buryo bunyuranije n’amategeko cyane ko abo ashimuta yita intasi z’u Rwanda ari abantu bikorera utwabo I Kampala, bakajya gukorerwa iyica Rubozo. Ahubwo Rugema niwe wakagombye gushyikirizwa ICC.

Kuri ubu Rugema Kayumba arahigwa bukware muri Norvege igihugu cyamuhaye ubuhungiro , akagitoroka akaba ari mubikorwa bya Politiki no kurema umutwe w’iterabwoba.

Ni nyuma yaho ku wa 11 Ukuboza 2017, Igipolisi cya  Uganda na Tanzania, batangiriye ndetse bata muri yombi itsinda ry’ urubyiruko rw’ impunzi z’abanyarwanda zari zerekeje mu myitozo y’umutwe urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, RNC, mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo,ababyeyi  babo kuri ubu bakaba bari gutabaza.

Uru urubyiruko  rugera kuri 45 rwatawe muri yombi  rwabaga mu nkambi y’ impunzi ya Nyakivale  rwigishijwe amatwara ya RNC  rujyanywa kwitoza gisirikare mu misozi miremirere ya Minembwe mu gace Itombwe  mu Burasirazuba bwa Congo-Kinshasa, bamwe baza gufatwa.

Rugema na RNC bizezaga ababyeyi ko abana bagiye koherezwa muri Irak

N’ ubwo Rugema Kayumba yizezaga ababyeyi ko abana babo bagiye kubona amahirwe yo kujya gukorera amafaranga menshi muri Irak si uko byagenze kuko benshi muri bo baje gutabwa muri yombi na polisi ya Uganda ku mupaka wa Uganda na Tanzania mu gace ka  Kikagati. Ari nawo mujinya bafitiye Kale Kayihura.

Ni muri uru rwego ababyeyi bafite abana bajyanywe muri RNC  bagafatwa n’ inzego z’ umutekano bandikiye ibaruwa ifunguye Ambasade ya Norvege muri Uganda bayisaba ko abana babo baherutse gufatwa  barekurwa.

Ababyeyi bafite abana bafashwe bajyanywe mu myitozo y’ igisirikare cya RNC barasaba ko Rugema Kayumba yagezwa imbere y’ ubugenzacyaha akabazwa aho yajyanaga abana babo bityo bakarekurwa.

Kuri ubu Rugema Kayumba ari mugihugu cy’Ububiligi aho yagiye gukusanya inkunga yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda mu mpunzi z’abanyarwanda bahunze ibyaha bitandukanye birimo na Jenoside yakorewe Abatutsi.

2018-03-06
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ni abarwayi bo mu mutwe, cyangwa ni abatekamutwe? Dusesengure iby’agatsiko ka Charles Kambanda ngo gashaka guhirika ubutegetsi mu Rwanda.

Ni abarwayi bo mu mutwe, cyangwa ni abatekamutwe? Dusesengure iby’agatsiko ka Charles Kambanda ngo gashaka guhirika ubutegetsi mu Rwanda.

Ubwanditsi 13 Jun 2023
Nkurunziza arabiba urwango hagati y’u Rwanda n’ Burundi mu rwego rwo guhisha ibyaha ashinjwa no kutagaragaza umusaruro w’imyaka 15

Nkurunziza arabiba urwango hagati y’u Rwanda n’ Burundi mu rwego rwo guhisha ibyaha ashinjwa no kutagaragaza umusaruro w’imyaka 15

Ubwanditsi 27 Dec 2019
Komisiyo y’amatora igiye kwiga  ku mafoto ya Diane Rwigara yashyizwe hanze yambaye ubusa niya Mpayimana ahetse Umwana

Komisiyo y’amatora igiye kwiga ku mafoto ya Diane Rwigara yashyizwe hanze yambaye ubusa niya Mpayimana ahetse Umwana

Ubwanditsi 30 May 2017
Gerard Gahima arahigwa bukware na Police ya Timor

Gerard Gahima arahigwa bukware na Police ya Timor

Ubwanditsi 17 Jun 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Karongi : Hangijwe litiro 660 z’inzoga itemewe
Mu Mahanga

Karongi : Hangijwe litiro 660 z’inzoga itemewe

Ubwanditsi 20 Aug 2016
Bimwe mu bintu bishobora kongera gusenya EAC nk’uko byagenze mu 1977-Ambassador Harold Acemah
INKURU NYAMUKURU

Bimwe mu bintu bishobora kongera gusenya EAC nk’uko byagenze mu 1977-Ambassador Harold Acemah

Ubwanditsi 11 Dec 2018
Mozambique izatanga amafaranga yo gufasha Ingabo z’u Rwanda mu butumwa bw’i Cabo Delgado
Amakuru

Mozambique izatanga amafaranga yo gufasha Ingabo z’u Rwanda mu butumwa bw’i Cabo Delgado

RUSHYASHYA 02 Jun 2026

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru