• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Imyaka 20 y’ubutegetsi bwa CNDD FDD yoretse u Burundi mu manga ikomeye   |   06 Jun 2025

  • Ibyo Urubyiruko Rugomba Kumenya kuri Ingabire Victoire   |   04 Jun 2025

  • Ibihugu Umunani byo ku migabane itandukanye, bigiye guhurira mu Rwanda mu irushanwa ryo Kwibuka ku ncuro ya 31 Genocide yakorewe Abatutsi 1994   |   03 Jun 2025

  • Minisitiri Bizimana yakurugutuye Gustave Mbonyumutwa washakaga “kugira abatagatifu” abajenosideri barimo se Shingiro Mbonyumutwa na Ngirumpatse   |   03 Jun 2025

  • Amavubi yatangiye umwiherero muri Algeria, Manishimwe Djabel yangiwe kwinjira mu gihugu , Rafael York ntiyatanze impamvu yo kutitabira umwihero   |   02 Jun 2025

  • Niyigena Clément wa APR FC n’uwahoze ari umutoza we Darko Novic mu begukanye ibikombe by’abahize abandi muri Rwanda Premier League 2024-2025   |   31 May 2025

You are at :Home»ITOHOZA»Rugema Kayumba na Kale Kayihura  ninde ukwiye kuregwa mu Rukiko mpuzamahanga [ ICC ]

Rugema Kayumba na Kale Kayihura  ninde ukwiye kuregwa mu Rukiko mpuzamahanga [ ICC ]

Editorial 06 Mar 2018 ITOHOZA

Amakuru aturuka Uganda aravuga ko Itsinda riyobowe na Rugema Kayumba, mu bikorwa byo gushakira RNC abarwanyi, Rugema afatanyamo  n’undi witwa Sande Charles bahimba Mugisha Robert na Maj. (rtd) Habib Mudathir.

Abo bakaba bamaze  gushinga inkambi y’imyitozo y’uwo mutwe mu gace ka West Nile hafi ya Sudani y’Epfo na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Uretse aho hanavugwa indi mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo ahitwa Minembwe yo ihabwa ibiryo, imiti, imbunda n’amafaranga na Leta y’u Burundi bikurikiranwa n’Umugaba Mukuru w’ingabo z’icyo gihugu.

Abarwanya u Rwanda bari mu Minembwe barimo Kanyemera Claude, Ruhinda Bosco, Karemera Alex n’uwitwa Butare.

Ngabo abagize itsinda  rya RNC bajyanye Gen Kale Kayihura mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC)  kubera umujinya ko kubuyobozi bwa Kale Kayihura batabashije kugera kumugambi wabo wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda, uyu wacurirwaga Kampala ukaba umaze kuburizwamo.

Ese Kale Kayihura ashinjwa ibyaha byibasiye inyokomuntu bivugwa ko yakoranye n’abo yayoboraga bagasubiza mu Rwanda abanyabyaha nikosa , ko igi polisi cy’u Rwanda na Uganda bafitanye amasezerano yo guhererekanya abanyabyaha, cyangwa niwamugani ngo [iguye ntayitayigera ihembe ].

Igitangaje ariko ni uko uyu Rugema Kayumba asanzwe ari impunzi mu gihugu cya Norvege, akaba amaze iminsi Kampala mubikorwa byo gushimuta abanyarwanda  na CMI bikorwa mu buryo bunyuranije n’amategeko cyane ko abo ashimuta yita intasi z’u Rwanda ari abantu bikorera utwabo I Kampala, bakajya gukorerwa iyica Rubozo. Ahubwo Rugema niwe wakagombye gushyikirizwa ICC.

Kuri ubu Rugema Kayumba arahigwa bukware muri Norvege igihugu cyamuhaye ubuhungiro , akagitoroka akaba ari mubikorwa bya Politiki no kurema umutwe w’iterabwoba.

Ni nyuma yaho ku wa 11 Ukuboza 2017, Igipolisi cya  Uganda na Tanzania, batangiriye ndetse bata muri yombi itsinda ry’ urubyiruko rw’ impunzi z’abanyarwanda zari zerekeje mu myitozo y’umutwe urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, RNC, mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo,ababyeyi  babo kuri ubu bakaba bari gutabaza.

Uru urubyiruko  rugera kuri 45 rwatawe muri yombi  rwabaga mu nkambi y’ impunzi ya Nyakivale  rwigishijwe amatwara ya RNC  rujyanywa kwitoza gisirikare mu misozi miremirere ya Minembwe mu gace Itombwe  mu Burasirazuba bwa Congo-Kinshasa, bamwe baza gufatwa.

Rugema na RNC bizezaga ababyeyi ko abana bagiye koherezwa muri Irak

N’ ubwo Rugema Kayumba yizezaga ababyeyi ko abana babo bagiye kubona amahirwe yo kujya gukorera amafaranga menshi muri Irak si uko byagenze kuko benshi muri bo baje gutabwa muri yombi na polisi ya Uganda ku mupaka wa Uganda na Tanzania mu gace ka  Kikagati. Ari nawo mujinya bafitiye Kale Kayihura.

Ni muri uru rwego ababyeyi bafite abana bajyanywe muri RNC  bagafatwa n’ inzego z’ umutekano bandikiye ibaruwa ifunguye Ambasade ya Norvege muri Uganda bayisaba ko abana babo baherutse gufatwa  barekurwa.

Ababyeyi bafite abana bafashwe bajyanywe mu myitozo y’ igisirikare cya RNC barasaba ko Rugema Kayumba yagezwa imbere y’ ubugenzacyaha akabazwa aho yajyanaga abana babo bityo bakarekurwa.

Kuri ubu Rugema Kayumba ari mugihugu cy’Ububiligi aho yagiye gukusanya inkunga yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda mu mpunzi z’abanyarwanda bahunze ibyaha bitandukanye birimo na Jenoside yakorewe Abatutsi.

2018-03-06
Editorial

IZINDI NKURU

Abasirikare babiri b’u Rwanda bakekwaho kwica umuturage i Gikondo  batawe muri yombi

Abasirikare babiri b’u Rwanda bakekwaho kwica umuturage i Gikondo batawe muri yombi

Editorial 10 May 2017
‘U Rwanda  nta ruhare rufite mu gufasha M23 mu bitero iherutse kugaba muri Congo’-ICGLR

‘U Rwanda nta ruhare rufite mu gufasha M23 mu bitero iherutse kugaba muri Congo’-ICGLR

Editorial 29 Mar 2017
CNLG yamaganye Umunyamideli Kate Bashabe  umaze iminsi akusanya inkunga yo gufasha abacitse ku icumu

CNLG yamaganye Umunyamideli Kate Bashabe umaze iminsi akusanya inkunga yo gufasha abacitse ku icumu

Editorial 10 Apr 2018
Urujijo k’ Urupfu rw’Umupolisi w’u Rwanda wirasiye muri Centrafrique

Urujijo k’ Urupfu rw’Umupolisi w’u Rwanda wirasiye muri Centrafrique

Editorial 09 Aug 2017

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

21 May 2025
AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru