Ku itariki nk’iyi mu 1994 ni bwo Ingabo za FPR Inkotanyi zatangiye guhungisha abo zari zarokoye ziberekeza mu bice bitarimo imirwano bya Byumba na Gahini.
Mu yahoze ari Perefegitura ya Butare, kuva ku itariki ya 24-25 Mata 1994 Abatutsi bari bahungiye kuri Komini Ruhashya, bishwe n’Interahamwe zaturukaga muri Gikongoro zifatanyije nizo muri Komini Maraba na Rusatira, ababashije guhunga biciwe muri ISAR Isonga ku ya 28 Mata 1994.
Ubwicanyi ndengakamere bwibasiye Abatutsi barenga 30,000 bari bahungiye ku musozi wa Kabuye hafi ya Komini Ndora muri Perefegitura ya Butare.
Kuva tariki ya 24-25 Mata 1994, Abajandarume bayobowe na Colonel Simba Aloys, barasiye Abatutsi benshi ku mugezi wa Mwogo wambuka ugana ku Gikongoro, ubu ni mu Murenge wa Rwaniro mu Karere ka Huye.
Icyo gihe kandi Abatutsi bari bahungiye ku musozi wa Taba muri Mwendo, ubu ni mu Karere ka Huye, barishwe bose.
Abatutsi bari bahungiye kuri Stade Byiza muri Komini Mbazi, ubu ni mu Murenge wa Mbazi mu Karere ka Huye nabo icyo gihe barishwe bose.
Kuri uwo munsi kandi ni bwo abaganga batagira umupaka batangaje ko biboneye abasirikare barindaga Perezida Habyarimana, bica abarwayi bagera ku 170 mu bitaro bikuru bya Butare.
Kuva tariki ya 24-15 Mata 1994, Abatutsi bari bahungiye ahitwa Mukabande ka Nyarubera ku Kibuga, ubu ni mu Karere ka Huye nabo barishwe.
Ibindi biri mu byaranze iyi tariki
Abatutsi bari bahungiye ku musozi wa Mahembe, mu Murenge wa Byimana mu Karere ka Ruhango, bishwe n’Abajandarume n’Abapolisi.
Abatutsi bari bahungiye ku rusengero rwa ADEPR, ahitwa Nyakarekare, mu Murenge wa Mbuye mu Karere ka Ruhango, barishwe bose.
Abatutsi biciwe ku ishuri ribanza rya Kivugiza muri Nyamirambo.