• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bizimana Djihad yasezeye Al Ahli yo muri Libya yari amazemo umwaka, Hakim Sahabo mu nzira zimujyana mu Bugereki   |   31 Jan 2026

  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Ngoma: Polisi yaburijemo ubujura bwa toni 7.5 z’ibishyimbo

Ngoma: Polisi yaburijemo ubujura bwa toni 7.5 z’ibishyimbo

Editorial 25 Mar 2016 Mu Mahanga

​Polisi ikorera mu karere ka Ngoma yaburijemo ubujura bwa toni 7,5 z’ibishyimbo by’imbuto yari igenewe abahinzi muri gahunda yo kongera umusaruro.

Polisi ikaba ivuga ko imodoka yari itwaye iyi mbuto yafatiwe mu kagari ka Nyamagana, mu murenge wa Remera kuri uyu wa gatatu taliki ya 23 Werurwe, iyi mbuto ikaba yari yatanzwe na Leta igenewe abaturage b’umurenge wa Remera .

Iperereza ry’ibanze rikaba ryarerekanye ko agoronome w’umurenge wa Remera, ku bufatanye na bamwe mu bayobozi b’utugari bari bamaze kuyigurisha, aho kugeza ubu we, abayobozi b’utugari babiri n’uwari utwaye imodoka yafatanywe iriya mbuto bose bafashwe barafungwa mu gihe iperereza ryatangiye.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi yavuze ko ubujura bwaburijwemo nyuma y’aho abaturage ba Remera baboneye abantu barimo gupakira imodoka imifuka y’ibishyimbo yayikura mu bubiko bari barabihunitsemo.

IP Kayigi yagize ati:” Nk’uko amabwiriza ya Minisitiri w’ubuhinzi yabivugaga, nta muturage wagombaga kurengerezwa ibiro 20 by’imbuto, abaturage rero babonye imodoka ipakira ku bubiko bw’umurenge bagira amakenga niko guhita bahamagara Polisi iri hafi aho, nayo yahise ifatira iyo modoka i Nyamagana, aho yafataga indi mifuka.”

IP Kayigi yongeyeho ko nyuma yo gufatwa, uyu mushoferi yatangaje ko yari yumvikanye na agoronome w’umurenge ndetse na bariya bayobozi bavuzwe haruguru, ko yazana toni 7,5 z’ibishyimbo bisanzwe bakagurana bo bakamuha imbuto. Aha yarangije agira, ati:” Biragaragara ko ari amakosa guha imbuto umuntu udatuye aho iyo mbuto yagenewe gutangwa, kandi nta muturage uhabwa ibiro birenze 20 ariko we akaba yarapakiraga imodoka. Twatangiye iperereza ngo turebe ko nta ruswa yaba ibyihishe inyuma.”

Ingingo ya 325 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, ivuga ku ihanwa ry’icyaha cyo kurigisa cyangwa konona umutungo; ivuga ko umukozi wese urigisa umutungo, amafaranga, impapuro zivunjwa amafaranga, ibyemezo by’imari n’inyandiko bya Leta cyangwa bitari ibya Leta, cyangwa ibintu byimukanwa by’undi yabikijwe ku bw’umurimo ashinzwe; ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi (7) kugeza ku myaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’umutungo warigishijwe cyangwa wononwe

RNP

2016-03-25
Editorial

IZINDI NKURU

Murukiko rwa Gisilikare Brig.Gen. Rusagara yagaramye ibyo ashinjwa n’abatangabuhamya

Murukiko rwa Gisilikare Brig.Gen. Rusagara yagaramye ibyo ashinjwa n’abatangabuhamya

Editorial 09 Jan 2016
Uganda: Ibinyamakuru bikorera kuri internet bigiye gucana umubano n’igipolisi kubera ifungwa ry’abayobozi ba Redpepper

Uganda: Ibinyamakuru bikorera kuri internet bigiye gucana umubano n’igipolisi kubera ifungwa ry’abayobozi ba Redpepper

Editorial 25 Nov 2017
CNLG yashyize hanze Ibikorwa by’ingenzi bigaragaza itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi byaranze ukwezi kwa Gashyantare 1991-1994

CNLG yashyize hanze Ibikorwa by’ingenzi bigaragaza itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi byaranze ukwezi kwa Gashyantare 1991-1994

Editorial 07 Feb 2017
Polisi y’u Rwanda yaburijemo ubujura bwa Banki, bane babifatiwemo

Polisi y’u Rwanda yaburijemo ubujura bwa Banki, bane babifatiwemo

Editorial 08 Feb 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Mu mafoto 30: Irebere abayobozi bakuru b’igihugu bari mu myitozo ngororamubiri
IMIKINO

Mu mafoto 30: Irebere abayobozi bakuru b’igihugu bari mu myitozo ngororamubiri

Editorial 27 Feb 2018
Amavubi yahagurukanye abakinnyi 18 yerekeje muri Madagascar  gukina imikino ibiri ya gicuti
Amakuru

Amavubi yahagurukanye abakinnyi 18 yerekeje muri Madagascar gukina imikino ibiri ya gicuti

Editorial 18 Mar 2024
Kukwikoreza umutwaro wa Congo ni nko kukwikoreza umurambo w’impyisi
Amakuru

Kukwikoreza umutwaro wa Congo ni nko kukwikoreza umurambo w’impyisi

Editorial 02 Apr 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru