• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Urukiko rwanzuye ko Nyuma y’imyaka 18, iperereza kuri Agathe Kanziga rigiye gukomeza   |   06 May 2026

  • Umukinnyi mwiza wa w’umwaka wa BK PRO LEAGUE azegukana imodoka ya miliyoni 15 Frw, Uko ibihembo bizatangwa   |   06 May 2026

  • Perezida Kagame yashimye Arsenal FC yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League   |   05 May 2026

  • Al Ahly SC yegukanye CAVB Men’s Club Championship 2026, Police VC na REG zegukana imidali yo ku rwego rwa Afurika i Kigali   |   03 May 2026

  • POLICE VC yanditse amateka, ihurira na Al Ahly SC ku mukino wa nyuma wa CAVB Men’s Club Championship 2026   |   02 May 2026

  • Amakipe ya Police, APR, REG na Kepler VC ahagaririye u Rwanda muri shampiyona Nyafurika iri kubera I Kigali yageze muri 1/8 cy’iri rushanwa   |   28 Apr 2026

 
You are at :Home»IMIKINO»CHAN2016: Rutahizamu Sugira Eneste Amavubi ayagejeje 1/4

CHAN2016: Rutahizamu Sugira Eneste Amavubi ayagejeje 1/4

Ubwanditsi 20 Jan 2016 IMIKINO

Ibitego bya Sugira Ernest bifashije ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi gutsinda umukino wa kabiri wo mu itsinda rya mbere rya CHAN wayihuzaga na Gabon kuri stade Amahoro i Remera kuri uyu wa Gatatu, bwa mbere mu mateka y’u Rwanda, Amavubi agera muri 1/4 cya CHAN.

-1867.jpg

Rutahizamu Sugira Ernest

Umutoza w’Amavubi, Johnny McKinstry yari yakoze impinduka imwe ugereranyije n’ikipe yabanjemo ubwo batsindaga Cote d’Ivoire mu mukino ufungura iri rushanwa, aho Sugira Ernest yabanje mu mwanya wa Danny Usengimana.

Amavubi yatangiye umukino yotsa igitutu ikipe ya Gabon yagaragaza guhuzagurika ndetse abona korineli ya mbere ku munota wa mbere w’umukino ariko Iranzi Jean Claude ayiteye ntiyatanga umusaruro.

-1868.jpg

Ku munota wa 5, Ku ikosa Ambourouet yakoreye kuri Jacques Tuyisenge, Amavubi yabonye coup-franca yahanwe na Emery Bayisenge ariko umunyezamu wa Gabon ashyira umupira muri koruneli.

Nono yabonye amahirwe yo gufungura amazamu muri uyu mukino ku ruhande rwa Gabon ku munota wa14, ariko ananirwa kurenza umupira Bakame barebanaga amaso ku yandi mu ruhande rw’iburyo, umupira ujya muri koruneli yafashwe na Ndayishimiye Eric Bakame.

Iranzi Jean Claude yagerageje ishoti rya kure ku munota wa 20 w’umukino ariko umupira uca ku ruhande rw’izamu rya Bitseki, umunyezamu wa Gabon.
Ku munota wa 23, Engozo’o yakoreye ikosa kuri Jacques Tuyisenge, ryhanwe na Iranzi Jean Cluade watanze umupira hagati inyuma y’urubuga rw’aamhina rwa Gabon ariko ba myugariro b’ibisamagwe barahagoboka.

-1870.jpg

Ku ruhande rwa Gabon bakoze impinduka hakiri kare ubwo Ambourouet yasimburwaga naStevy Guevane Nzambe ku munota wa 23.

Sugira Ernest yahawe umupira muremure na Yannick Mukunzi, kubw’aamhirwe ya Gabon, Bitseki abasha kuwumutanga arawufata.

Gabon yabonye koruneli ya kabiri mu mukino ku munota wa 35, ariko ntiyagira icyo itanga.

Gabon yongeye kubona indi koruneli nyuma y’iminota ibiri Amavubi abyitwaramo neza maze Innocent Habyarimana wari uzamukanye umupira yihuta akorerwa ikosa na Obambou, ryahanwe na Bayisenge umupira uruhukira mu biganza by’umuzamu Bitseki.

Ku mupira yahawe na Ombolenga ku ruhande rw’ibiryo, Jacques Tuyisenge yabonye amahirwe imbere y’izamu rya Gabon ariko Sugira ananirwa gukozaho.

Amavubi yajkomeje gusatira maze mu rubuga rw’amahina ku kazi ka Jacques Tuyisenge Sugira Ernest afungura amazamu ku ruhande rw’Amavubi ku munota wa 42 w’umukino.

Gabon yabaye nk’ikangutse ishaka kwishyura ariko Nzambè ananirwa kubona incundura za Bakame mbere yuko bajya mu karuhuko.

Nyuma yiminota ibiri gusa, bavuye mu karuhuko, Sugira Ernest yatsinze igitego cya kabiri cy’Amavubi ku mupira yahawe na Nshuti Dominiques Savio wasimbuye Innocent Habyarimana igice cya kabiri kigitangira.

Gabon yatsinze igitego cya mbere muri uyu mukino ku munota wa 56 gitsinzwe na Aaron Salem Boupendza ku mupira yahawe na Nzambe.

-1871.jpg

Nyuma y’iminota ibiri gusa, Domonique Nshuti Savio yazamukanye umupira, akorerwa ikosa na Tschen Kabi wahawe ikarita ya kabiri y’umuhondo, agahita asohorwa mu kibuga nyuma yo kwerekwa ikarita itukura.

Nshuti Savio yacenze ba myugariro batatu ba Gabon inyuma y’urubuga rw’amahina ahereza Yannick Mukunzi wateye ishoti ryaciye hejuru y’izamu.

Amavubi yakomeje gusatira ahusha ubundi buryo bwa Sugira Ernest na Rwatubyaye Abdul.

-1872.jpg

Ku mupira wazamukanywe na Sugira Ernest ku ruhande rw’ibumoso yawuhinduye imbere y’izamu rya Gabon maze usanga Iranzi Jean Claude washose ugaca hejuru y’izamu ku munota wa 69 w’umukino.

Ku munota wa 74, Gabon yabonye amahirwe imbere y’izamu ry’Amavubi ariko ba myugariro b’u Rwanda barimo Omborenga Fitina babasha guhagarara neza.

Gabon yakomeje gukinira mu rubuga rw’Amavubi, abona koruneli itagize icyo itanga.
Ku munota wa 78, Savio yazengurutse Moundounga imbere y’izamu ariko ishoti yateye rifatwa neza na Bitseki.

Amavubi yakoze impinduka ya kabiri, Yannick Mukunzi aha umwanya Djihad Bizimana bakinana muri APR FC ku munota wa 79.

Ku munota wa 81, Gabon yabonye coup-franc yatewe maze Bakame arahagoboka mu gihe abenshi babonaga umupira wageze mu rushundura nyuma yo gukubita umutambiko w’izamu.

Nzambe yakoreye ikosa kuri Jacques Tuyisenge ariko Amavubi ntiyaribyaza umusaruro.

Amavubi yakomeje kwiharira umukino imbere y’izamu rya Gabon, ahusha uburyo bw’ishoti rya Sugira ryanyuze hejuru y’izamu ndetse n’umupira wa Yannick.

Mu minota y’inyongera, Gabon yabonye amahirwe yo kwishyura barebana n’izamu rya Bakame ariko umupira uca ku rundi ruhande rw’izamu.

Gabon yakomeje kotsa igitutu Amavubi ariko imipira bakayirenza.

FT: RWANDA 2-1 Gabon

Amavubi y’u Rwanda akaba ageze muri 1/4 cya CHAN ku nshuro ya mbere nyuma yo kuyikina bwa mbere mu 2011 ubwo yaberaga muri Sudani, akananirwa kurenga amatsinda ndetse akaba yaratashye nta mukino atsinze.

Uyu mukino ugiye gukurikirwa n’uhuza Cote d’ivoire na Maroc saa 18:00. Igihe amakipe yombi yanganya, byaha u Rwanda Amahirwe yo kuzamuka ayoboye itsinda nubwo hasigaye imikino y’umunsi wa gatatu muri iri tsinda rya mbere.
Abakinnyi babanjemo:

Rwanda: 1 Eric Ndayishimiye, 14 Celestin Ndayishimiye, 8 Emery Bayisenge, 13 Fitina Omborenga, 22 Abdul Rwatubyaye, 12 Jean Claude Iranzi, 5 Imran Nshimiyimana, 6 Yannick Mukunzi, 9 Jacques Tuyisenge, 16 Ernest Sugira, 17 Innocent Habyarimana.

Abasimbura: 2 Rusheshangoga, 3 Ngirinshuti, 4 Bizimana, 7 Kalisa, 10 Usengimana, 11 Nshuti, 15 Usengimana, 18 Kwizera, 19 Habimana, 20 Ngomirakiza, 21 Munezero, 23 Ndoli.

Umutoza: Johnny McKinstry

Gabon: 1 Bitseki, 2 Ambourouet, 21 Moundounga, 13 Obambou, 15 Ndinga, 6 Kabi, 14 Engozo’o, 7 Nono, 17 Boupendza, 12 Ondo, 11 Mandrault.
Abasimbura: 3 Mouelé, 4 Ness-Younga, 5 Pongui, 8 Ntsitsigui, 9 Atchabao, 10 Aworet, 16 Kantsouga, 18 Heyong, 19 Nzambè, 20 Yacouya, 22 Gnassa, 23 Nzambi.
Umutoza: Jorge Costa

Umukino ukurikiyeho nuwa Maroc na Cote d’Ivoire

M.Fils

2016-01-20
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ibitego bibiri bya Kagere byafashije Simba SC gutangira neza amatsinda ya CAF Champions League

Ibitego bibiri bya Kagere byafashije Simba SC gutangira neza amatsinda ya CAF Champions League

Ubwanditsi 13 Jan 2019
Ngwabije Bryan yavuze ku Rwanda, anasobanura iby’urugendo rwe mu ikipe y’igihugu Amavubi.

Ngwabije Bryan yavuze ku Rwanda, anasobanura iby’urugendo rwe mu ikipe y’igihugu Amavubi.

Ubwanditsi 12 Jun 2021
Mu mikino y’umunsi wa 8 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda, ukaba umunsi wa kabiri w’imikino ya Kamarampaka waranzwe no kunganya. 

Mu mikino y’umunsi wa 8 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda, ukaba umunsi wa kabiri w’imikino ya Kamarampaka waranzwe no kunganya. 

Ubwanditsi 27 May 2021
Champions League: Shakhtar yatunguye Roma, Manchester United irokokera muri Espagne

Champions League: Shakhtar yatunguye Roma, Manchester United irokokera muri Espagne

Ubwanditsi 22 Feb 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uko Kayumba yibye inka z’Abagogwe mu majyaruguru y’u Rwanda azijyana  Uganda mu bushyo bwitwa Banyankore kweterana hagati ya 1997-1998
INKURU NYAMUKURU

Uko Kayumba yibye inka z’Abagogwe mu majyaruguru y’u Rwanda azijyana  Uganda mu bushyo bwitwa Banyankore kweterana hagati ya 1997-1998

Ubwanditsi 04 Mar 2018
FERWACY yateguye isiganwa ry’amagare ryiswe “Kibugabuga Race” rizahagurukira mu mujyi wa Kigali rigasorezwa mu karere ka Bugesera
Uncategorized

FERWACY yateguye isiganwa ry’amagare ryiswe “Kibugabuga Race” rizahagurukira mu mujyi wa Kigali rigasorezwa mu karere ka Bugesera

Ubwanditsi 18 Dec 2021
INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA
KWAMAMAZA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Ubwanditsi 19 Dec 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru