• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Nyuma ya Perezida Mugabe, Perezida Sirleaf wa Liberia yageze mu Rwanda

Nyuma ya Perezida Mugabe, Perezida Sirleaf wa Liberia yageze mu Rwanda

Editorial 15 Jul 2016 Mu Mahanga

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki 15 Nyakanga 2016, Perezida Ellen Johnson Sirleaf uyobora igihugu cya Liberia yageze i Kigali aho aje kwitabira inama ya 27 y’Umuryango wa Afurika yunze ubumwe iteraniye hano mu Rwanda kuva ku cyumweru gishize.

Ellen Johnson Abaye umukuru w’igihugu cya Afurika wa kabiri ugeze mu Rwanda yitabiriye iyi nama nyuma ya Robert Mugabe uyobora Zimbabwe waraye ugeze i Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa kane.

Akigera ku kibuga cy’indege I Kanombe, Helen Johnson yakiriwe na Amb Velentine Rugwabiza Minisitiri ushinzwe imirimo y’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba wari unahagarariye u Rwanda.

Ellen Johnson Sirleaf w’imyaka 77 y’amavuko, yatorewe kuyobora igihugu cya Liberia kuva muri Mutarama 2006.

Uyu mugore ni nawe wabaye umugore wa mbere uyoboye igihugu cyo kuri uyu mugabane ndetse akaba yaranahawe igihembo cy’amahoro kitiriwe Nobel mu 2011 kubera guharanira uburenganzira bw’umugore.

Biteganyijwe ko iyi nama izitabirwa n’abaperezida 35 bo kuri uyu mugabane barimo na Perezida Omar Al Bashir wa Sudani byemejwe ko atazafatirwa mu Rwanda bitewe n’ibyaha bya Jenoside yakorewe abaturage bo mu ntara ya Darfur ashinjwa.

Biteganyijwe kandi ko ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu, ari bwo hari buze umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye Ban Ki-Moon, nawe uje kwifatanya n’uyu mugabane muri iyi nama.

-3288.jpg

Perezida Ellen Johnson Sirleaf uyobora igihugu cya Liberia

Guhera tariki 17 kugeza ku wa 18 Nyakanga 2016, ni bwo hateganyijwe inama yaguye ya AU izitabirwa n’abakuru b’ibihugu na za guverinoma, abahoze ari abaperezida, ba ambasaderi muri AU, ba Minisitiri b’ububanyi n’amahanga, abayobozi ba Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe n’imiryango igamije ubukungu mu turere tunyuranye twa Afurika.

2016-07-15
Editorial

IZINDI NKURU

Uko Umuhango wo guherekeza mu cyubahiro  Senateri Jean de Dieu Mucyo wagenze

Uko Umuhango wo guherekeza mu cyubahiro Senateri Jean de Dieu Mucyo wagenze

Editorial 07 Oct 2016
Dr. Sosthène Munyemana yahamijwe Jenoside n’Urukiko rwa Paris — Minisitiri Bizimana Jean Damascène ashimangira ko ari intsinzi y’ubutabera ku mabi ya Jenoside

Dr. Sosthène Munyemana yahamijwe Jenoside n’Urukiko rwa Paris — Minisitiri Bizimana Jean Damascène ashimangira ko ari intsinzi y’ubutabera ku mabi ya Jenoside

Administrator 24 Oct 2025
Umuyobozi yatawe muri yombi akekwaho kwaka ruswa no guhishira abacuruza kanyanga

Umuyobozi yatawe muri yombi akekwaho kwaka ruswa no guhishira abacuruza kanyanga

Editorial 07 Oct 2016
Perezida Kagame yashimiye Donald John Trump watorewe kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Perezida Kagame yashimiye Donald John Trump watorewe kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Editorial 09 Nov 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Imyaka 21 y’Ubwicanyi bwa Gatumba: Ubutabera Bwaratinze, CNDD-FDD Ikomeje Kubangamira Kwibuka
Amakuru

Imyaka 21 y’Ubwicanyi bwa Gatumba: Ubutabera Bwaratinze, CNDD-FDD Ikomeje Kubangamira Kwibuka

Editorial 13 Aug 2025
Liverpool yanyagiye AS Roma ikandagiza ikirenge ku mukino wa nyuma wa Champions League (Amafoto)
IMIKINO

Liverpool yanyagiye AS Roma ikandagiza ikirenge ku mukino wa nyuma wa Champions League (Amafoto)

Editorial 25 Apr 2018
Congo-Kinshasa ishobora kwifashisha abayobozi ba FDLR yafashe mu gusaba Gen Nkunda
INKURU NYAMUKURU

Congo-Kinshasa ishobora kwifashisha abayobozi ba FDLR yafashe mu gusaba Gen Nkunda

Editorial 24 Dec 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru