Ikipe ya Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza w’Umwongereza Mark Harrison, nyuma y’imikino itatu ya Shampiyona y’u Rwanda ya 2026/27.
Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwemereye IGIHE ko bwamaze gutandukana n’uyu mutoza, gusa bwirinda kugira icyo butangaza ku mpamvu zatumye impande zombi zidakomezanya.
Harrison yari yageze muri Kiyovu Sports muri Kanama uyu mwaka, afite inshingano zo gufasha iyi kipe kuzahura umusaruro wayo no guhatanira imyanya myiza muri Shampiyona.
Gusa nyuma y’imikino itatu ya mbere, ubuyobozi bw’iyi kipe bwafashe umwanzuro wo gutandukana na we.
Hari amakuru avuga ko igenda ry’uyu mutoza rifitanye isano n’ibibazo by’amikoro byari bimaze iminsi bigaragara muri Kiyovu Sports.
Bivugwa ko uyu mutoza yari amaze iminsi asaba ubuyobozi gukemura ibibazo by’amikoro bimureba ubwe ndetse n’abakinnyi, mu rwego rwo kugira ngo ikipe ibashe gukora neza no kubona umusaruro ushimishije.
Harrison yasize Kiyovu Sports iri ku mwanya wa 11 ku rutonde rwa Shampiyona, aho ifite amanota atatu mu mikino itatu imaze gukina. Ni nyuma y’uko kandi yayihesheje FERWAFA Super Cup 2026 itsinze Police FC igitego 1-0 ku mukino wa nyuma.
Iyi kipe yatangiye Shampiyona itsindwa na Gorilla FC na Musanze FC, yabonye intsinzi ku mukino wa Bugesera FC mu gihe ku wa Gatandatu izakirwa na Marine FC kuri Stade Umuganda.




