• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

  • Bya Nyirarureshwa Ibigarasha bikuru ngo birashaka ko Hakorwa iperereza ku irengero ry’Umuhanzi Kifua-wazi Ben Rutabana   |   07 Oct 2026

  • Umwambari wa FDLR Mbarushimana Urupfu rwe rusize icyuho ku butabera butageze ku Mwanzuro ukwiye   |   07 Oct 2026

  • CAVB yashimiye Perezida Kagame ku ruhare yagize mu iterambere rya Volleyball   |   06 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Iya 14 Gicurasi 1994: Inkotanyi zafashe Umujyi wa Nyamata

Iya 14 Gicurasi 1994: Inkotanyi zafashe Umujyi wa Nyamata

Ubwanditsi 14 May 2018 Mu Rwanda

Umunsi nk’uyu, Abatutsi bakomeje kwicwa hirya no hino mu gihugu ari ko Inkotanyi zirwanira kubohora igihugu; ku rundi ruhande guverinoma yakoraga jenoside yo yashishikarizaga abahutu ko umwanzi ukwiye kwicwa ari umututsi.

Nk’uko tubikesha Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside, kuri iyi tariki ni bwo Ingabo za FPR-Inkotanyi zabohoje Umujyi wa Nyamata zihagarika Jenoside mu Bugesera.

Ku rundi ruhande, Minisitiri w’Intebe, Jean Kambanda, yasuye Kaminuza Nkuru y’u Rwanda ashimira abayobozi bayo “akazi” bari bakoze ko kwica Abatutsi.

Muri iyi nama yari yateguwe n’Umuyobozi Mukuru wungirije Jean-Berchmas Nshimiyumuremyi, Kambanda yasabye ko muri buri Segiteri mu zari zigize Komine Ngoma urubyiruko 100 batozwa gukoresha intwaro.

Icyo gihe yanasabye abarimu ba kaminuza ndetse n’abaturage muri rusange kumenya no gutinyuka gukoresha imbunda, aho yabashishikariza ko bagomba kwicungira umutekano.

Muri iyi nama Kambanda yavuze ko nta bwicanyi bwigeze buba muri Butare na Kibungo ko ahubwo abaturage batewe bakirwanaho.

Uko Kambada yaburanishijwe

Ku wa 1 Gicurasi 1998, Kambanda yemeye icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, ICTR.

Kwemera kwe bikaba bwari ubwa mbere uregwa yemera ko yagize uruhare mu cyaha cya jenoside, mu cy’ubwumvikane bugamije gukora jenoside no mu byaha byibasiye inyokomuntu.

Ageze mu rukiko yasomewe ibyaha bitandatu yashinjwaga, hagendewe ku kuba nka Minisitiri w’Intebe kuva ku wa 8 Mata 1994 kugeza ku wa 17 Nyakanga 1994, yarayoboye inama z’Abaminisitiri hakavugwa ku bwicanyi bwakorerwaga Abatutsi ariko ntagire icyo abikoraho mu kubihagarika.

Kuri ibyo hakiyongeraho no guhamagarira rubanda ubwicanyi bukuraho ubwoko bw’Abatutsi.

Yanagize uruhare mu ikurwaho rya Perefe wa Butare, Jean-Baptiste Habyalimana, wari we wenyine wakomokaga mu Batutsi mu bayoboraga Perefegitura. Ibi byaje koroshya itangira ry’iyicwa ry’Abatutsi muri Butare.

Byongeye, hagati ya 8 Mata na 17 Nyakanga 1994 muri Butare na Gitarama, Jean Kambanda wakomokaga mu ishyaka rya MDR yakwirakwije imbunda mu baturage, zaje gukoreshwa mu kwica Abatutsi. Yashimangiraga ko imbunda itagomba kuba iy’umusirikare, buri wese agomba kumenya kuyikoresha.

Muri Mata 1994 yanagiye ategeka ko hashyirwaho za bariyeri, ari nazo zifashishijwe mu kugenzura indangamuntu, uwo basanze handitsemo ko ari Umututsi ntaharenge.

Hamwe n’ibindi byinshi byarondowe n’Umushinjacyaha, uyu mugabo wavukiye i Gishamvu, ntiyaruhije Urukiko rwa Arusha, abajijwe niba yemera cyangwa ahakana ibyo ashinjwa, yemeye ibyaha byose yaregwaga birimo icya Jenoside, ubugambanyi mu cyaha cya Jenoside, gushishikariza abaturage gukora Jenoside, kugira uruhare muri Jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu.

Urukiko rwa Arusha rwaje gukatira Kambanda Jean gufungwa burundu. Ubu afungiye muri gereza ya Koulikoro muri Mali, aho yoherejwe kurangiriza igihano.

2018-05-14
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Uko ubutegetsi mu Burundi bwanze kwitabira imishyikirano ya Arusha

Uko ubutegetsi mu Burundi bwanze kwitabira imishyikirano ya Arusha

Ubwanditsi 11 Jan 2016
KIGALI: Umukozi w’Imana Pastor Bosco Fire yaboneye umuti abakobwa babaswe no kubura urushako

KIGALI: Umukozi w’Imana Pastor Bosco Fire yaboneye umuti abakobwa babaswe no kubura urushako

Ubwanditsi 31 May 2018
Kagame yavuze ku mukobwa yagaruriye icyizere wabazaga ‘aho Imana yaraye ubwo Jenoside yabaga

Kagame yavuze ku mukobwa yagaruriye icyizere wabazaga ‘aho Imana yaraye ubwo Jenoside yabaga

Ubwanditsi 11 Sep 2017
Abakinnyi batatu muri bane baserukiye u Rwanda mu irushanwa mpuzamahanga rya Triathlon ryaberaga I Bangui muri Santrafrika begukanye imidali

Abakinnyi batatu muri bane baserukiye u Rwanda mu irushanwa mpuzamahanga rya Triathlon ryaberaga I Bangui muri Santrafrika begukanye imidali

Ubwanditsi 28 Mar 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Rayon Sports yerekanye Kalisa Rachid na Heritier Nzinga Luvumbu nk’abakinnyi bayo
Amakuru

Rayon Sports yerekanye Kalisa Rachid na Heritier Nzinga Luvumbu nk’abakinnyi bayo

Ubwanditsi 03 Aug 2023
Gushyira Mu Gaciro: ” Intwaro Ikomeye Muri Politike”
ITOHOZA

Gushyira Mu Gaciro: ” Intwaro Ikomeye Muri Politike”

Ubwanditsi 07 Feb 2018
Urukiko rwo muri Espagne rwakatiye Lionel Messi igifungo cy’amezi 21
ITOHOZA

Urukiko rwo muri Espagne rwakatiye Lionel Messi igifungo cy’amezi 21

Ubwanditsi 06 Jul 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru