Iyo urebye uko Amateka na Politiki hamwe n’imiterere by’iyi si dutuyemo biteye, bihita bitwereka uko ibihe biha ibindi, aho kandi ntiwarenza ingohe ibihe bikomeye u Rwanda rwanyuzemo mu myaka myinshi ishize.
Ushobora no kutareba u Rwanda nk’igihugu gusa cyonyine kuko nkuko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda yigeze kubitangatangaza mu kiganiro Hard Talk kuli BBC.
Kuri micro y’umunyamakuru w’intyoza akaba n’umwe mu banyamakuru batitiza ibikomerezwa byinshi kw’Isi, Madame Zainab Badawi, Perezida Paul Kagame yagerageje kumvisha uyu munyamakuru ko u Rwanda atari akarwa ubwako cyangwa akabumbe kibera ukwako.
Chairman wa FPR-Inkotanyi, Perezida Paul Kagame
Ibi kandi Perezida Paul Kagame yabigarutseho mu kiganiro n’itangazamakuru igihe Perezida Patrice Talon wa Benin yasozaga uruzinduko mu Rwanda aho hashimangirwaga ko nta mwihariko mubi u Rwanda nk’igihugu kishangije utasanga ahandi ngo bitume umwe wese yiha kurujora uko yiboneye kwose asize iwabo bicika akaza kubonerana igihugu cy’u Rwanda .
Politiki ya Mpatsibihugu ntizapfa icitse kereka aha Nyagasani!
Ntibyumvikana ukuntu ibihugu by’ibihanganjye bigenda bikarasa ibitaro muri Afghanistan cyangwa Syria , indege zitagira abaderevu zabo zikirirwa zitikiza imbaga hanyuma kera kabaye ukumva ngo u Rwanda ntiruha uburenganzira uyu cyangwa uriya.
Ubona ngo bamwe bashake kuba abarimu b’u Rwanda kandi aribo baruhekuye koko? Ubu koko mubona ibihugu nka France bihabwa intebe ngo birakora amaperereza y’uwarashe indege Falcon 50 yari itwaye ba Perezida Cyprian Ntaryamira w’u Burundi na Yuvenali Habyarimana atari amahano koko ?
None se njye ngaya na Leta ibaha uburenganzira bwo kwirirwa batakaza umwanya bakirirwa baza gukora ubusa nkaho Ubufaransa cyangwa CIA [ bya biro by’Ubutasi bya Amerika ] batazi ukuri ku byabaye .
Ese kuki agasanduku kirabura k’indege [ The Black Box – La Boîte Noire ] gahora gahishwe muri Perezidansi y’Ubufaransa, kadashyirwa ahagaragara ngo kifashishwe muri aya maperereza?
Tubibutse ko aka gasanduku kaba karimo amakuru abari batwaye indege basangiraga n’abantu bari hasi bayoboraga indege ndetse n’ibiganiro bwite abapilote bavuganaga ubwo indege
Yari imaze kugaragaza ko yinjiye mu kaga ko kuraswa .
Ibi rero bigatuma igihugu iki cyangwa kiriya kigira karahabutaka mu gushaka kwigarurira ibindi kirusha imbaraga zaba iz’amafaranga n’ibindi .
Hamwe kiza kikica abenegihugu b’ikindi gihugu hanyuma kigashaka no kwigira nyoni nyinshi ngw’aha cyazana ubutabera aho cyashenye !
N’ubwo ruri hose ariko FPR Inkotanyi yeretse amahanga ko atari yo Mana
Iyo ufashe ibihugu byagiye bisenyuka bisenywe n’amahanga akomeye uhita ubona ko u Rwanda n’umuryango wa FPR Inkotanyi bakoze ibyo benshi bakwita ibitangaza!
Dufate nk’urugero, Amerika ikimara kubohoza Uburayi bwari bwamaze kwigarurirwa n’Abadage bari bayobowe na Adolf Hitler n’ishyaka rye ry’aba Nazi .
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zahise zishyiraho umugambi karundura witiriwe Marshall [ Plan Marshall ] wo gusana no kubaka Uburayi bundi bushya .
Ibihugu byitwa ko bikomeye nka Israel byatakaje abantu mu ntambara z’isi aho Abayahudi barimbaguwe n’Aba Nazi burya usanga hari ingengo y’imari ibihugu nk’Ubudagi cyangwa Ubwongereza bategetswe kwishyura Israel kubera uburangare bagize jenoside yakorewe Abayahudi ikaba barebera.
Ahandi naho ninko mu bihugu nka Afghanistan na Irak usanga ba Mpatsibihugu baragiye bakarimbura igihumeka cyose ariko ugasanga na n’ubu baracyapfundikanya ariko u Rwanda na FPR Inkotanyi bagahanyanyaza igihugu kikiyubaka kikanga kigatera imbere !
Byarashobokaga kandi byari bikwiye ko u Rwanda:
Rukorerwa Plan [ isa n’iya Marshall ] hagashyirwaho ingamba zihariye zo kubaka u Rwanda kandi bigakorwa na Loni
U Rwanda kandi rwashoboraga guhabwa impozamarira y’uko jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yakozwe amahanga arebera ndetse kugeza ubwo Loni itanga uburenganzira bwo kuzana ingabo zo gukingira ikibaba abasize baruhekuye muri Operasiyo yiswe Turquoise yari iyobowe n’Abafaransa ari nabo bari baratoje Interahamwe n’Impuzamugambi zoretse igihugu.
U Rwanda kandi rwashoboraga no kuba akaduruvayo katigeze kabaho ku rugero ruruta kure Somalia , Syria , Yemen , Libya , Afghanistan , Burundi n’ahandi .
Byari uburenganzira bwarwo kwigira Leta itabaho kandi [ Chaotic State ]…
Ibi mbivugiye ko aba bose mvuze haruguru ntawarurushije [ u Rwanda ] kugusha ishyano haba mu rwego rw’umubare w’abahitanywe n’amahano yabereye muri ibi bihugu tubariyemo n’ubukana ibyabayeyo byari bifite nta wabigereranya n’ibyabaye i Rwanda .
FPR Inkotanyi yakoresheje ubuhanga busumba ubuhangange bw’Abanyaburayi
Dufashe nk’urugero rw’urwego rw’Ubutabera , Ubumwe n’Ubwiyunge usanga ko udukoryo twose FPR Inkotanyi yakoresheje nta n’umwe muRi abo wari gupfa kudutahura .
Abarahiye kuba abanyamuryango ba FPR Inkotanyi
Abanyamuryango ba FPR, boroza bagenzi babo
Hari uwagirango hari Imana yavuviraga mu mutwe w’Umuryango wa FPR Inkotanyi kuba harabayeho guhaguruka no guhagarara ku ngamba zikaze kandi zubaka sosiyeti Nyarwanda zigafatwa nta kujenjeka ari nabyo bitumye na nubu benshi bareba bakayoberwa ibanga ryakoreshejwe.
Abibuka ubwo i Gako ya Bugesera haberaga ibirori byo guhuza imitwe y’ingabo zari zimaze imyaka 4 zirwana, muribuka akarasisi k’abari abasirikare b’u Rwanda [ Ex-FAR ] bahacekeye .
Aba basirikare bari bagize batayo ya 67 [ 67th Bn ] babaye nk’abafunguye icyerekezo gishya cy’imyumvire ya bamwe bumvaga ibi bitakunda cyangwa ngo bishoboke aho hari abibazaga ko bitakunda!
Nyamara ab’imitima n’ubwenge bureba kure bahise biruhutsa bati :”Ariko izi Nkotanyi [ RPF ] zije zikifatanya n’abo barasanaga ubanza ibyazo ari bishyashya mureke tubitege amaso”.
Imiti isharira kandi yaravuguswe yaba iyavugutiwe mu nama zaberaga muri Village Urugwiro z’uko igihugu kigomba kuyoborwa n’ibindi .
Imwe muri iyo miti ikaze twavugamo nk’inkiko Gacaca bivugwa ko zakoze akazi inkiko zisanzwe z’inzobere zashoboraga guca mu myaka isaga 100 hakurikijwe procedures zikoreshwa mu bucamanza busanzwe bwa kijyambere.
Inkoko Gacaca
Izi Gacaca zayobeye amahanga, kandi na n’ubu nizo nkiko zagerageje gutanga umusanzu w’ubwiyunge mu gihugu aho amakuru yavuyemo yabashije gutuma hari byinshi bitari bizwi byamenyekanye harimo n’uko habayeho gusaba imbabazi kw’abakoze jenoside bo mu byiciro bijyanye n’itegeko rya Gacaca hamwe no gutanga imbabazi kw’ababaga bazisabwe bakabyemera.
Ibyananiye ba Mpatsibihugu FPR Inkotanyi yarabikoze
Buriya mwumva induru n’intugunda iyo muri bya bihugu twavuze haruguru byabaye akabarore ku mutekano n’akavuyo ntimukibwire ko arindi mpamvu.
Ndabarahiye impamvu nyamukuru ni ukwanga babibwirijwe cyangwa babyibwirije gusangira uduke n’utwinshi nk’abanyagihugu basangiye gupfa no gukira.
Iyo Abanya Iraki baza kuvanga ingabo imitwe amagana ihambaye ntihinduke impehe, bakabikora nk’uko FPR Inkotanyi yabikoze mukeka ko hari induru iba iri muri Iraki?
Iyo Abanya Afghanistan bicara bagasasa inzobe ari aba Taliban’s n’abandi bari muri Leta mwibwira ko ubu bataba batekanye , kandi se ubu ntibaba barunze ubumwe badategereje guhabwa amategeko na Washington?
Somalia mureba na n’ubu iyo witegereje usanga atari Leta ahanini ihanganye na Al-Shebabs ahubwo ari Abanyaburayi baha ibitekerezo Leta byo kudashaka gusangira ibyiza baba basangiye nk’abenegihugu.
Ntihagire ugirango ndashaka gushyigikira abakora iterabwoba ariko kimwe mubyo abantu bagomba kumenya ni uko igihugu gisangiwe na bose ari yo nkingi ya mwamba iruta izindi.
Iyo baza kwigira iterambere ku Rwanda, ntibakwiye kugarukira kuri Convention Centre nk’ibikorwaremezo gusa nibindi bajye babanza banamenye ko u Rwanda rwavuye kure harenze inzu nibindi biboneka n’amaso.
Paul Kagame yabaye umwubatsi wa rya buye rikomeza imfuruka benshi bayobewe uko ribaje
Ntitwavuga ibyo kubaka igihigu no kugikura ahaga ngo twe kuvuga umukuru w’igihugu cyacu navuga ko Imana yamuduhayeho impano isumba izindi.
Ariko Abanyarwanda bajya bamenya ko Umunyarwanda agerwaho n’ibiva kuri Peteroli tudahangayitse kurusha abayicukura kandi tutanakora ku nyanja!
Ikoranabuhanga, Mituweli Abanyamerika bagezeho biyushye akuya u Rwanda rurayinanara kubera Perezida Paul Kagame.
Ubu Umunyarwanda arahumeka ituze kubera Paul Kagame . Abagore bahawe ijambo kugeza n’aho ubu buri Munyafurika ashobora kuza mu Rwanda agahabwa Visa akigera ku mupaka kubera Paul Kagame.
Sinarondora byinshi kui iyi Ntore izirusha intambwe sinabirangiza ariko na none nta n’uwareka gutunga urutoki abantu bahora bashaka gusubiza inyuma ibyagenzweho.
Abavangira FPR-Inkotanyi bigize ba “UZICONDICOGAMWA”
N’ubwo mu nyandiko yanjye ntashaka kuba nk’umuvugizi w’uyu cyangwa uriya ariko hari ubwo nitegereza ngasanga abavangira Paul Kagame bamaze kuba uruhuri.
Birababaza kubona umuturage abona zimwe muri Jeeps Aval, izi zahawe ba Gitifu agakinagira ariko yabona imirongo ya za modoka ziherekeza Perezida Paul Kagame akaza kuzireba anezerewe ndetse hakaba naho kenshi ava [ Perezida Kagame Paul ] mu modoka agasuhuza abantu bakaganira bigaragara ko bishimye cyane.
Perezida Kagame i Musanze
Bamwe bashaka kwitwara nka ba Konseye ba kera bahozeho kuri Leta ishize abaturage babonaga bakiruka ngo araje noneho ntitumukira.
Hari n’aba Meya wagirango ni ba Burugumesitiri ba kera abaturage barababona bakiruka boshye kera rubanda rubonye imodoka zatwaraga Burugumesitiri bitaga “Ruhumbangegera” .
Wakoma cyangwa wabaza ikibazo bakakwereka ko hari aho bakunyuza bakakurangiza bakakwiyunyuguza mu buryo bw’uburyarya buhanitse.
Barangwa n’uturimi 2 ubundi bagacekamo udupira tw’Umuryango n’Utugofero twa FPR -Inkotanyi ntiwareba. Bamwe baherera mu kwigana imbwirwaruhame z’abategetsi mu kibonezamvugo gisesuye utanababaza insiguro zacyo habe na cwa .
Ba meya bamwe na bamwe nkatwe Abanyamakuru kubaka amakuru kandi itegeko ritwemerera gusaba no guhabwa amakuru rirahari [Access to information Law ] ariko barakubyimbana bakagucira amarenga ko abo ukinisha waka amakuru utabazi!
Nta mugayo ntibatorwa ubundi bakwitoreza he he kubaha abo bayobora ko uburyo batorwamo nabwo bukwiye guhinduka kandi FPR-Inkotanyi ibishatse yabikora n’ibindi yarabikoze maze nkabareba bamwe mugaseba.
Koko kubona Gitifu afatirwa mu kurigisa Gahunda ya Girinka, VUP muranyunyuza rubanda mugakora imihanda idashinga amafaranga yagenewe rubanda bamwe bagashyira mu ikoti .
Muratatira igihango mwagiranye na FPR Inkotanyi
N’ubwo wenda hatabuze n’uwavuga ati: “Ndarengana sinyirimo [ byashoboka ] ariko nutayirimo ntahari ngo avange.
Umunyamabanga Mukuru wa FPR-Inkotanyi munama n’abanyamuryango
Izahoze ari ingabo za FPR-Inkotanyi Ku Wa 8 Werurwe 1993 zamanutse Ruhengeri zigana Kigali zigeze Shyorongi ziti “Igihe si Iki “!
Iyo FPR-Inkotanyi iza kuba ifite inyota y’ubutegetsi nkiyo njya mbonana ibisahiranda biyivangira yashoboraga gufata Kigali cyangwa ikabura byose harimo no kuba yari guhinyuka ikagaragara nk’ishaka ubutegetsi cyane ikabubura.
Ese ubwo iyo uri umuyobozi ugashaka gukira bugubugu kandi uhembwa neza ugenda mu modoka nziza Leta igufasha kwishyura, ukishyurirwa icumbi.
Ujya wibuka ko abasore n’inkumi babohoje u Rwanda bari barigomwe utwabo bakarwana badahembwa bashonje bafite inyota mu mvura y’amahindu n’izuba ry’igikatu?
Nyamara bamwe mubacaho bari ku burinzi bw’abakire cyangwa kuri za SACCO bitihe se yaba anagusabye Lifuti ugacana amatara nka ba nyamwanga iyobiva .
Minisitiri Kaboneka Francis
Ariko bayobozi nako bategetsi iyo mubona Minisitiri Kaboneka yirirwana n’abaturage, yewe mwibuke ko na Perezidansi y’u Rwanda igira gahunda yo gusura abaturage [ The Presidential Outreach Program ] ariko umuntu akaba Gavana cyangwa Meya ukaba utamubaza gahunda ihamye ihoraho yo gusura abaturage ku misozi yabo .
Ese The Provincial Outreach bitihe Se The Sector Executive Secretary outreach ibayeho mwaba iki ? Meya abaye agira gahunda izwi nko gusura rubanda mwumva cyagihe Nyakubahwa Perezida Wa Repubulika aza gusura rubanda nibura atajya akemura ibyananiranye ?
Yego hari abakora neza.
Ariko umuhwituzi abahwiture kuko ntabwo abazashaka kwishushanya n’abasuzugura itangazamakuru rizaborohera, ndavuga nka babandi numvise ba Kamonyi birukankanye umunyamakuru na DASSO cyangwa bamwe ba Nyaruguru basuzugura Umugenzuzi w’imari ya Leta na Komisiyo y’Abadepite ishinzwe gucunga ibya rubanda bakayisuzugura.
Icyo FPR Inkotanyi yarwaniraga na nubu ntiratezuka
Yezu yaciriye umugani abantu avuga ko umurobyi yagiye kuroba agatera indobani hakaza amafi n’ibisamafi [ Pseudo-Poisson ] .
Gusa abashaka kugenda bakebaguzwa ntibizaborohera.
Mu gihe FPR-Inkotanyi Na RPA bari kurugamba bagiraga indirimbo y’igiswahili igira iti :
“Jisho la Chama , Chama Chetu Cha RPF hauna pa kujificha ” ngo ” Ijisho rya Cyama icyama cyacu cya FPR ntaho wabona uryihisha “!
Ubutaha tuzajya tuvuga abagenda bagoreka ubutumwa nyamukuru aribwo burimo :
Guca ruswa n’akarengane, Gucyura impunzi, Kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside n’andi mahame akomeye y’umuryango ugenderaho ndemeza ko ushobora kuzabagoragoza abadashobotse bakerekwa imiryango hato tutazamera nk’abashaje kubera abavangavanga.
Ubundi iyo FPR-Inkotanyi bavugaga bati uru Rwanda tuzarwubaka isi itangare hari abibwiraga ko byari nk’ubuhanuzi bw’ibinyoma ariko magingo aya uwaba ashidikanya yaba atagira amaso n’umutima .
Perezida Kagame n’abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi
Kimwe cyo nta cyo FPR-Inkotanyi yapanze itazasohoza igishatse kandi icyari gikomeye cyararangiye , kwari ugusana no kubaka sosiyeti Nyarwanda ibindi biroroshye n’ubwo inzira ikiri ndende .
Nitugaruka ubutaha tuzaha ijambo abasomyi ba Bwiza.com nabo batubwire iribari ku mutima twese nk’abitsamuye tuzamure igihugu cyacu kandi turebere hamwe ibitagenda tukabinenga ariko ibyo dushima nabyo tukabyatura tushize amanga .
Icyampa u Rwanda rugakomeza rukaba u Rwanda kandi si inzozi ahubwo n’ihame.
Kera habayeho Imitwe ya politiki na gisirikare muri Afurika mu bihe RPF Inkotanyi nayo yarwanaga inkundura.
Za UNITA zahozeho muli Angola Na Jonas Savimbi .
Caporal Fodey Sanko ni umutwe wo muri Sierra Leonne barihe !
Charles Taylor ari hehe wayogoje Liberia ?
Mubanze murebe urwo SPLM/SPLA ipfuye muri Sudan y’Epfo !
FPR Inkotanyi niryo shayaka cyangwa umutwe wanyuze mu ntambara ubu utaracitsemo ibice ngo haze za FPR 2 , FPR 5 nibindi bidashinga.
Iki ni igitego gihambaye.
Burundi uzumva ngo CNDD ya Hussein Rajab, iya Petero na kanaka . Ariko Umuryango wa FPR Inkotanyi na nubu uracyari muryerye nk’uwashinzwe ejo hashize.
Si uko isi yawukunze n’abagiye bawuvamo bagendaga basebanya ntawarose yiyita FPR numero iyi cyangwa iriya .
Ubona ngo Na RNC ubu yacitsemo 2 itaranarenga umutaru bamwe bati turi RNC Kayumba abandi bati turi kwa Tewojeni Rudasingwa nkaho bari kwita amazina idini cyangwa Paruwasi kanaka !
Nandi mashyaka yarwanaga hirya no hino tutarondora ariko ubu barazimye kubera kudashyira hamwe ariko Umuryango wa FPR-Inkotanyi warakoze kudatezuka kugeza none ukiri Ku ntego kandi zimwe warazesheje gitwari ahasigaye ni ugukosora abawuvangira kandi urabazi
Ntituzahwema gushima Umuryango Wa FPR Inkotanyi ariko ikaramu izakubita ibangura abagenda biguru ntege bajijisha kandi ari ba gica bubika imitwe iyo bageze mu nshingano bakabaye bahaguruka bakēma.
Source : Bwiza.com