Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rukorera mu Buhorandi (ICC) rwahaye Uburenganzira Umushinjacyaha mukuru wa ICC, umudamu ukomoka muri Afurika Fatou Bensouda gukurikirana ibyaha by’ubwicanyi mu Burundi
Urukiko rwari rwemeje gutangira iperereza ku italiki ya 25 Ukwakira, iminsi ibiri nyuma yaho Leta y’u Burundi ifatiye icyemezo cyo kwikura mu masezerano ashyiraho urukiko mpuzamahanga mpanabyaha, hari ku italiki ya 27/10/2017.
Abacamanza muri uru rukiko bafashe icyemezo cyo gukora iperereza nyuma yaho basanze hari impamvu zifatika zashingirwaho bakomeza gukora iperereza ku byaha ku byaha byibasira inyokomuntu.
Imibare bafite igaragaza ko abasaga 1200 bamaze kwicwa mu mvururu zo mu Burundi zatangiye muri Mata 2015 ubwo Perezida Nkurunziza yatangazaga kwiyamamariza manda ya gatatu.
Armel NIYONGERE, umwe mu barundi baharanira uburenganzira bwa muntu mu Burundi, akaba n’umwe mu baburanira ababuze ababo mu mvururu zabaye mu Burundi, avuga ko iyo ari intsinzi ikomeye ku miryango yakozweko n’ubugizi bwa nabi mu Burundi.
Ubwanditsi