• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara   |   27 Jun 2026

  • Ruharwa Ntabakuze azaguma muri gereza: IRMCT yatesheje agaciro ubusabe bwe bwo gufungurwa mbere y’igihe   |   27 Jun 2026

  • Umuhanzi Muyango Jean Marie agiye kuzenguruka u Rwanda mu bitaramo byo kwizihiza #Kwibohora32   |   26 Jun 2026

  • P5 ya Kayumba Nyamwasa yongeye kugaragara ku rugamba rwa Minembwe: Ihuriro AFC/M23 rivuga ko yifatanyije na FARDC, FDLR n’ingabo z’u Burundi   |   26 Jun 2026

  • Afhamia Lotfi wahoze atoza Rayon Sports na Mukura yasinye muri Gicumbi FC, ahabwa inshingano zo kugeza iyi kipe mu myana 6 ya mbere   |   25 Jun 2026

  • AMAFOTO – APR FC yatangaje Uwiyaremye Fidali wakiniraga Intare FC nk’umukinnyi wayo mushya wiyongera kuri Rubuguza Jean Pierre wakiniraga Gicumbi FC   |   24 Jun 2026

 
You are at :Home»HIRYA NO HINO»Israel: Abimukira bava muri Eritrea bateguye imyigaragambyo ikomeye imbere ya Ambasade y’u Rwanda

Israel: Abimukira bava muri Eritrea bateguye imyigaragambyo ikomeye imbere ya Ambasade y’u Rwanda

Ubwanditsi 22 Jan 2018 HIRYA NO HINO

Amakuru aturuka mu gihugu cya Israel aravuga ko abayobozi batangiye kubwira abasaba ubuhungiro muri iki gihugu bafungiye mu kigo kizwi nka Holot ko bagomba kuhava bakajya mu Rwanda bitaba ibyo bakazajyanwa muri gereza ya Saharonim bazafungirwa ubuziraherezo, aho aba bimukira kuri uyu wa Mbere bateguye imyigaragambyo imbere ya Ambasade y’u Rwanda bamagana koherezwa mu Rwanda.

Ko nta masezerano u Rwanda rufitanye na Israel kuki ikomeje guhatira abimukira kujya mu Rwanda?

Mu minsi ishize nibwo u Rwanda rwatangaje ku mugaragaro ko nta masezerano rufitanye na Israel yo kwakira aba bimukira bo muri Afurika biganjemo Abanya-Sudani n’Abanya-Eritrea nk’uko byatangajwe n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe.

Nubwo bimeze gutyo, hari amakuru ataremezwa neza avuga ko haba hari n’abimukira muri aba bamaze no kugera mu Rwanda ariko ubuzima bukabananira bakongera bakahava.

Umwe mu bimukira witwa Molugeta w’imyaka 23 ukomoka muri Eritrea, ari mu ba mbere bakoze interview akabwirwa ko agomba koherezwa mu Rwanda.

Mu kiganiro cy’iminota 15 cyafashwe amashusho uko cyakabaye nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru, Haaretz cyo muri Israel dukesha iyi nkuru, Molugeta avuga ko umwe mu babazaga ibibazo mbere yo koherezwa, Umunya-Israel ukomoka muri Ethiopia, yamubajije ibibazo mu rurimi rw’Igi-Tigrinya, akamubwira ko bagiye kumwohereza mu Rwanda yakanga kujyayo bakazamwohereza muri Gereza ya Saharonim.

Mu gusubiza ngo yamubwiye ko adashobora kujya muri iyo gereza kandi atajya no mu Rwanda yaje gusaba ubuhungiro mbere bakamwemerera ariko ubu bakaba bari kumwihinduka.

Molugeta yakomeje avuga ko mu Rwanda hatameze neza hari inshuti ze zahageze ariko buri umwe akongera akahava avuga ko hatababereye.

Uyu akomeza avuga ko yasabwe gushyira umukono ku nyandiko iri mu rurimi rw’Igiheburayo atazi uko bagisoma, ariko bakaba baramubwiye ko ari icyemeza ko yanze kuva muri Israel, yanga kuyisinya.

Iyi nkuru ivuga ko Molugeta yahunze muri Eritrea kwinjizwa mu gisirikare ku ngufu agahungira muri Israel mu myaka 6 ishize agasaba ubuhungiro yaje kwimwa mu mezi atandatu ashize.

Ati: “Ndategereje. Ntibampatira kujya Saharonim nzagenda.. nzaguma hano muri gereza, nakora iki?”. Yongeyeho ko na bagenzi be biteguye kujya muri gereza nibabura andi mahitamo.

Iyi nkuru irakomeza ivuga ko abimukira basabaga ubuhungiro muri Israel boherejwe mu Rwanda na Uganda mu myaka ishize bavuga ko ibi bihugu bitabahaga uburenganzira bw’ibanze ngo binabarinde bigatuma bahava.

Nk’uko inkuru ya Haaretz yo mu mezi abiri ashize yavugaga, bamwe mu bimukira bava muri Eritrea na Sudani bavuye muri Israel bajya mu Rwanda babashije kongera kuhava bakerekeza mu Budage no mu Buholandi, aho bavuze ko batari kuguma mu Rwanda. Bamwe ngo barafungwaga ndetse bakanakangishwa gusubizwa mu bihugu bahunze.

Kuri uyu wa Gatanu ushize, itariki 19 Mutarama, ngo umwe mu bayobozi yagiranye ikiganiro n’abimukira bafungiye Holot ababwira ko bagomba kumenyesha ubuyobozi mu gihe kitarenze ukwezi niba bateganya kuva muri Israel bitaba ibyo bakazajyanwa muri Gereza ya Saharonim ngo bazabamo kugeza mu gihe kitazwi.

Uyu ngo akaba yarababwiye ko bashobora koherezwa mu Rwanda ariko mu nyandiko bahawe, ngo hakaba ntahagaragara izina ry’u Rwanda. Kugeza ubu Abanya-Eritrea 20 muri 886 bacumbikiwe muri Holot bakaba bamaze gukora interview.

Aba baturage babajijwe bakaba barahawe inyandiko y’amapaji abiri yanditse mu Giheburayo ifite umutwe mu Cyongereza ugira uti: “Information sheet for infiltrators leaving for a safe third country .” ugenekereje mu Kinyarwanda ni nko kuvuga “Urupapuro rw’amakuru y’abacengezi bimukira mu gihugu gitekanye mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere”.

Iyi nyandiko ikaba ibwira abimukira ko Leta ya Israel yamaze gutegura ibishoboka byose bizabafasha kuva muri Israel bakajya mu gihugu kiri mu nzira y’amajyambere kizabakira kikabaha ibyangombwa byo gutura ndetse kikabemerera kuhakorera kandi ntibazasubizwe aho bahunze.

Iyi nyandiko ngo inababwira ko icyo gihugu kizabakira cyateye imbere cyane mu myaka ishize ndetse cyakiriye ibihumbi by’abaturage bacyo baturuka mu bindi bihugu byo muri Afurika. Bati: “Iki gihugu gifite guverinoma ihamye igira uruhare mu iterambere mu nzego zitandukanye nk’uburezi, ubuvuzi n’ibikorwaremezo”.

Iyo nyandiko ikomeza ivuga ko Israel izirengera ibijyanye n’ibyangombwa by’ingendo ndetse izishyura amatike y’indege kandi abayobozi bazabafasha kugeza bahagurutse muri Israel kandi bakazajya bahabwa amadorali 3,500 bakigera ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Ben-Gurion bagiye kugenda.

Bakomeza babwirwa ko nibagera muri icyo gihugu hazaba hari itsinda rizabakira ku kibuga cy’indege bakazajyanwa muri hotel yateguwe bazakoreramo inama bazabwirirwamo aho berekeza ndetse bakamenyana n’abayobozi b’igihugu boherejwemo.

Iyi nyandiko ivuga byinshi aba bimukira nibagera mu gihugu bazoherezwamo bazahabwa bizabafasha gutangira ubuzima bushya, ariko igasoza ibabwira ko nibanga kuva muri Israel ku bushake hazakurikiraho kubafunga no kubohereza aho baturutse ku ngufu kandi ngo icyo gihe ya mafaranga (3,500$)bari kuzahabwa ntayo bazaba bakibonye.

Inyandiko ikaba isoza yifuriza aba bimukira amahirwe.

Kubera ibi byose, abimukira bakomoka muri Eritrea bakaba bateguye kuri uyu wa Mbere, itariki 22 Mutarama 2018, gukorera imyigaragambyo imbere ya Ambasade y’u Rwanda i Ter Aviv mu gace ka Herzliya bamagana uku koherezwa mu Rwanda gukomeje kuvugwa muri Israel nyamara u Rwanda rwo rubihakana.

Abigaragambyaga imbere ya Ambasade y’u Rwanda

Bikaba bivugwa ko mu nama y’abaminisitiri kuri iki Cyumweru, Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu yasubije ibaruwa y’abantu 470 bo muri za kaminuza bamagana uku kwirukana abimukira muri Israel.

Netanyahu akaba yagize ati: “Ntituri kurwanya impunzi, turi kurwanya abimukira batemewe n’amategeko baza gukora hano. Israel izakomeza kuba nk’ubuhungiro ku mpunzi za nyazo ariko ikureho abacengezi batemewe n’amategeko.”

Mu gihugu cya Israel habarizwa abimukira bakomoka muri Sudani no muri Eritrea babarirwa mu 35,000 n’abana 5,000 b’abasaba ubuhungiro. Benshi muri bo bafite ibyangombwa by’agateganyo byo gutura baba bagomba kuvugurura buri amezi abiri.

 

 

 

 

2018-01-22
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

AMAGAMBO 10 DUKWIYE KUBWIRA ABAKUNZI BACU BURI MUNSI

AMAGAMBO 10 DUKWIYE KUBWIRA ABAKUNZI BACU BURI MUNSI

Ubwanditsi 29 Jun 2016
Ni iki cyanditse mu ibaruwa Perezida Museveni yahaye Sam Kutesa ngo ashyikirize  Kagame.

Ni iki cyanditse mu ibaruwa Perezida Museveni yahaye Sam Kutesa ngo ashyikirize Kagame.

Ubwanditsi 08 Jul 2019
Leta  iraburira  abanyarwanda ku bushukanyi bw’abiyita abahanuzi mu madini n’amatorero

Leta iraburira abanyarwanda ku bushukanyi bw’abiyita abahanuzi mu madini n’amatorero

Ubwanditsi 26 Sep 2018
Abanduye Coronavirus mu Rwanda biyongereyeho babiri bagera kuri 84

Abanduye Coronavirus mu Rwanda biyongereyeho babiri bagera kuri 84

Ubwanditsi 03 Apr 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umwe mu bayobozi bakuru ba FDLR, General Nsengiyumva Secyugu Gabral yishwe na FARDC nyuma y’iminsi itatu gusa ahawe inshingano nshya muri uwo mutwe
Amakuru

Umwe mu bayobozi bakuru ba FDLR, General Nsengiyumva Secyugu Gabral yishwe na FARDC nyuma y’iminsi itatu gusa ahawe inshingano nshya muri uwo mutwe

Ubwanditsi 25 Oct 2020
Mu mukino uhuza abakinnyi b’intoranywa muri leta z’Unze Ubumwe za Amerika uzwi nka NBA All Stars2021, ikipe yariyobowe na LeBron James yatsinze iya Kevin Durant
Amakuru

Mu mukino uhuza abakinnyi b’intoranywa muri leta z’Unze Ubumwe za Amerika uzwi nka NBA All Stars2021, ikipe yariyobowe na LeBron James yatsinze iya Kevin Durant

Ubwanditsi 08 Mar 2021
Umunyamabanga wa APR FC wagize ibyago agarutse i Kigali igitaraganya
IMIKINO

Umunyamabanga wa APR FC wagize ibyago agarutse i Kigali igitaraganya

Ubwanditsi 06 Mar 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru