• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ingabo za Afurika y’Epfo Zavanye Ipfunwe muri Congo mu Gikorwa cya SAMIDRC   |   12 May 2025

  • Amakipe ya Police WVC na APR VC yegukanye igikombe cya shampiyona y’u Rwanda muri Volleyball 2024-2025   |   12 May 2025

  • Bayaherewe mu Rwambariro, Rayon Sports yakiriye amafaranga nyuma yo gushimangira umwanya wa mbere   |   09 May 2025

  • Gukura no Kubaho kwanjye byose bishingiye ku cyerekezo cya Nyakubahwa Perezida Paul Kagame – Knowless   |   08 May 2025

  • Ntacyasaza Turahirwa Moses cyatuma Urumogi Rumushora mu Kiguri cy’Urwango   |   06 May 2025

  • Eric Bagiruwusa yashinze YouTube Channel ishinzwe ubuvugizi mu gushishikariza gusubirishamo imanza z’abajenosideri n’abarwanya ubutegetsi   |   05 May 2025

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Ikinyoma : Judi Rever, Yongeye Gukora U Rwanda Mu Jisho Abeshya Ko Rwashatse Kwica Museveni.

Ikinyoma : Judi Rever, Yongeye Gukora U Rwanda Mu Jisho Abeshya Ko Rwashatse Kwica Museveni.

Editorial 31 Jul 2018 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Judi Rever ni muntu ki?

Uyu mugore atuye Montreal ariko akaba yarize muri Ryeson University( Toronto) aho yakuye impamyabushobozi mw’itangazamakuru.Judi R.yakoreye cyane cyane RFI na Agence France- Presse na le monde Diplomatique.

Mu myaka ya 1997-1999 nibwo yatangiye kujya kubonana n’abajenosideri bahungiye mu mashyamba ya Congo, ndetse acudika cyane na Col. Numbi. Nibwo yatangiye gusebya u Rwanda.

Atashye muri Canada, atangira campagne yo kuvugira RNC [ibigarasha] ahereye  Afrika y’Epfo [South Africa], aho yanditse mu kinyamateka cyitwa  Globe and Mail, afatanije n’uwitwa Geoffrey York. Ariko kubera ko yasubiye Toronto nibwo acuditse na Himbara David, bageza naho bazungurukana i Bulayi batanga ibiganiro muri FDU-Inkingi, dore ko bamugororeye igikombe cyiswe Prix Victoire umuhoza.

Imigambi rero y’uyu mugore niyihe? Ari kumwe na Charles Onana, Filip Reytchens, Christopher Black, bafite umugambi mubisha wo kumvisha isi yose ko habayeho Jenoside EBYIRI.Ubari inyuma ni ba nde? Ni HRW, ni Rusesabagina,ndetse na babandi bitwa P5 bahuriye mu ngirwa mashyaka arimo RNC, Amahoro PPDI- Imanzi, FDU etc.. Ubu uyu mugore yahimbye ikinyoma cya semuhanuka avuga ko leta y’u Rwanda imuhiga bukware ngo imwice.

Ndabibitsa ko uyu Christopher Black afite umuhungu ugendana na Portia umukobwa wa Col. P. Karegeya akaba ari nawe ukora coordination[ guhuza ibikorwa ] yibyo binyoma byose bavuga ku Rwanda.

Ese amafaranga aturuka he? Aturuka mu bambari  ba RNC [ibigarasha], birimo Murayi( umukwe wa Kabuga,) Nataki( Laredo)  Rwasamihigo Louis( Danemark) uyu akaba ari umucikacumu ukize cyane ariko ukoreshwa na RNC n’abahezanguni kuvuga ko habaye double genocide. Ubu uyu Judi Rever yahawe uruvugiro mu kitwa COI bamwita expert for Rwandan Refugees( impuguke mu byerekeye impunzi z’Abanyarwanda.

Mu kwezi  kwa Werurwe 2018, hasakaye amakuru y’igitabo cyanditswe n’ uyu munyamakuru Judi Rever, usanzwe uzwi nk’umufana wa RNC. Uwo ari we wese uzi uyu Judi Rever n’imikorere ye ntashidikanya ku mikorere ye n’uko akorana kandi n’abafite uruhare muriJenoside,yakorewe abatutsi 1994.

Iki gitabo  cyiswe “In Praise of Blood” cy’uyu munyamakuru yagisohoye  nk’inyiturano kuba Jenosideri kuko hashize imyaka itatu ahawe igihembo cyiswe “Prix Victoire Ingabire Umuhoza pour la Démocratie et la Paix”.twababwiye haruguru.

Ntibitangaje rero kuba muri iyi minsi Judi Rever yongeye gukora u Rwanda mu jisho asohora inkuru y’ikinyoma mu kinyamakuru  cyo mu bufaransa cyitwa “La Lettre de l’Océan Indien” avuga ko cyashoboye kubona ko Perezida Museveni wa Uganda yasubitse urugendo yagombaga kugirira mu Burundi nyuma y’aho DGSE (Direction Générale de la Sécurité Extérieure) inzego z’iperereza zo hanze z’u Bufaransa zamenyesheje Perezida Museveni ko indege ye ishobora guhanurwa!

Judi Rever avuga ko u Bufaransa bwamenyesheje Perezida Museveni ko inyeshyamba zifashwa n’u Rwanda zashoboye kubona amakuru ku buryo indege ya Perezida Museveni izava muri Uganda yerekeza i Burundi (Plan de Vol) zikaba zari zifite gahunda yo guhanura indege ye zikoresheje ibisasu bya Missiles! Iki ni ikinyoma cyambaye ubusa kuko inama ya Comesa Perezida Museveni yagombaga kujyamo I Bujumbura yasubitswe kuko u Burundi butari bwujuje ibisabwa.

Umunyamakuru Judi Rever

Urugero ni ibaruwa yandikiwe Minisitiri w’u Burundi ushinzwe ubucuruzi kuya 20 Mukakaro 2017, Sindiso Ngwenya, umunyamabanga mukuru w’ishyirahamwe COMESA yamumenyesheje ko iyo nama itazabera mu Burundi nk’uko byari byemejwe, kubera ibikenewe byose bidakwiye kugira Uburundi bwakire abakuru b’ibihugu bigize iryo shyirahamwe, hamwe n’abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bibyo bihugu byose uko ari 20.

Mubyo Uburundi budafite, umunyamabanga mukuru wa COMESA avuga nk’amahoteri adahagije yo kwakira abo bakuru b’ibihugu, umutekano, amazu (Salles) yo kwakira abo bashyitsi , urugero: (Débit) rwa “Internet” ikenewe muri ayo manama rudahagije, hamwe n’amamodoka yo gutwara abo bategetsi idakwiye.

Muri iyo baruwa , umunyamabanga mukuru wa COMESA yamenyesheje ko iyo nama izabera ku kicaro cy’iryo shyirahamwe i Lusaka muri Zambiya.

Ahari umwotsi ntihabura umuriro. Ntawabura gukeka amababa RNC, Uburundi, Uganda n’ uBufaransa kuko  Judi Rever, yakoreye ibitangazamakuru by’Abafaransa bikomeye birimo Agence France Presse (AFP), Radio France Internationale na Le Monde Diplomatique.

2018-07-31
Editorial

IZINDI NKURU

Ibitero byo mu Kinigi : mu rwego rwo kujijisha iperereza, PDP-Imanzi yakurikiye ingabire kuva muri P5

Ibitero byo mu Kinigi : mu rwego rwo kujijisha iperereza, PDP-Imanzi yakurikiye ingabire kuva muri P5

Editorial 16 Nov 2019
Ikinyoma cyahimbwe na Andrew Mwenda ku nama yahuje Byanyima na Perezida Kagame

Ikinyoma cyahimbwe na Andrew Mwenda ku nama yahuje Byanyima na Perezida Kagame

Editorial 19 Mar 2020
Ruharwa Capt Sagahutu arahamagarira urubyiruko gusanga FDLR no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi kandi atunzwe na UN

Ruharwa Capt Sagahutu arahamagarira urubyiruko gusanga FDLR no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi kandi atunzwe na UN

Editorial 07 Aug 2024
Umunya-Uganda yarashwe ashaka kwinjiza ibiyobyabwenge mu Rwanda

Umunya-Uganda yarashwe ashaka kwinjiza ibiyobyabwenge mu Rwanda

Editorial 21 Jan 2020

prev
next

15 Ibitekerezo

  1. kubaho
    July 31, 20181:44 pm -

    Abafansa bafitiye u Rwanda ishyari !!!bashinjije U Rwanda (Kagame) ngo rwahanuye indege ya Habyarimana none ngo bari bagiye guhanura iya museveni?kuki abafaransa bakomeje kwangisha abaturage ubuyobozi buriho?ese ubufaransa ntitwabujyana munkiko?abafaransa banga u Rwanda nagirango mbabwire ko hari umurongo ntarengwa ntacyo mwatwara u Rwanda(Kagame)

    Subiza
  2. Jmr
    July 31, 20186:15 pm -

    Ibi byose ntacyo bizatwara u Rwanda ahubwo bidutera kwiyubaka. Banyarwanda mujye murwana ishyaka ku Rwatubyaye

    Subiza
  3. Teteli Josée
    August 1, 201812:23 pm -

    Ese uyu mugore ko numva afite amateka nka za Nterahamwe, we arashya yarira iki? Ijajwa zibaho koko.

    Subiza
  4. Butera Josée
    August 1, 201812:33 pm -

    Ariko ibi bintu ko biteye umujinya? Ese ko numva ari n’indaya y’Abanyekongo haricyo ashigaje?
    Kagame n’umugabo wiyubashye, w’igikundiro, umukozi uzwi n’isi yose kuko aho yakuye igihugu n’Abanyarwanda byatumye ijuru n’isi bifatanya kumuha umugisha. Ngo ntawuvuma uwo Imana yahezagiye, kirazira.

    Subiza
    • Sunday
      October 25, 201810:01 am -

      Ninde utazi ko umwicanyi kagame atari ikibazo kyakarere? Nigihe gito avunja rikava mukuguru. Kagame ahambire utwangushe ibye byarangiye. Ngo ibuye ryamenyekanye…….. Eshaha niyo Egyi.

      Subiza
  5. Marius Nkwaya
    August 1, 201812:35 pm -

    Iyo mbwebwekazi yitonde kuko aho iri turahazi.
    Azasobanure neza ubwo bwicanyi bwa Kagame aho yabubonye.

    Subiza
  6. Gitera Noble
    August 1, 201812:41 pm -

    Ababa Montreal nyabuna muzashake ako ka Valeria Bemeriki mukajwigize. Nabonye Abanyarwanda dusigaye twitonda koko. Mwe muriho murasoma ibyo jyewe nsoma ?

    Subiza
  7. Marius Nkwaya
    August 1, 20181:16 pm -

    Iyo mbwebwekazi yitonde kuko aho iri turahazi.
    Azasobanure neza ubwo bwicanyi bwa Kagame aho yabubonye maze aburyozwe yo kagwa kw’isi

    Subiza
  8. Manzi Norbert
    August 1, 20181:21 pm -

    Yakabanye na Himbara umunyarumogi mukuru.
    Bagomba kuba basangira ako gatabi kugirango babone ibyo bandika. Bitwaye iki se H. E. ? Ko ashagawe n’amahanga kariya kagore kibwira ko kazahindura iki?

    Subiza
  9. Mutezintare Jean- Michel
    August 1, 20181:28 pm -

    Nasomyeariko mbona network irimo Nyagakobwa na Nyakabwana ntawayitindaho.
    Pres. wacu P. K. aherutse iwabo wa kariya gakobwa, yakirwa neza, bamutambutsa kuri red carpet ako gashishwa kabona. Maze Intore y’Umugara muremure ahaserukana ishema.
    Ariko rero nanone ntawakareka ngo kisihinge kanduza Mzee wacu ayo maraso y’izo mpyisi.

    Subiza
  10. Marie- Grace Umurerwa
    August 1, 20181:52 pm -

    Ubuterahamwe nink’idini.Judi Rever yarabwirijwe bihagije kugera naho yirukanka ajya SA gushaka ya majwi Robert Higiro yirirwa azunguza muri Amerika ngo abone ubuhungiro. Uyu muzunguzayi wa za tapes na nubu aracyategereje ko bamuha igisubizo. Hagataho yajyanye na drug dealer Himbara muri congres ya Amerika murabyibuka ngo batumwe na Rujugiro kujya gusebya Mwenyewe .PK
    Ariko baterwa utwasi dupfunyitse neza, bagaruka bimyiza imoso. Aho tuvuviye aha umuzunguzayi wa za tapes zacyuye igihe( périmés) ubu abarizwa muri factory ikora packaging z’ inkoko.
    Judi Rever we yabonye ikiraka cyo kuvugira izo nterasi. Ngabo abanzi dufite.

    Subiza
  11. Manzi Norbert
    August 2, 201810:49 am -

    Yakabanye na Himbara umunyarumogi mukuru.
    Bagomba kuba basangira ako gatabi kugirango babone ibyo bandika. Bitwaye iki se H. E. ? Ko ashagawe n’amahanga kariya kagore kibwira ko kazahindura iki? Ntawuzadutesha umutwe iyo ava akagera ibyo babimenye.

    Subiza
  12. Shimon
    August 2, 20181:59 pm -

    Ubufransa bufitiye urwanda ishyari!!?? Haha

    Subiza
  13. shelly
    August 8, 20189:39 am -

    Ariko koko uRwanda rufitiwe ishyari kweli!
    ngabo
    _barundi baratwanga,
    _bana congo sinakubwira
    _Tanzania yo ngo dushyikirane n’umwanzi
    _Uganda twahunahunnye mo ikadufasha no kwiyizira aha noneho nayo yabaye umwanzi!
    Harahagazwe!!!!!!
    VIVE RUSHYASHYA,
    VIVE VIVE!!!!!!!
    Hhhhhhhhhhhhhhhhhbbhh!!!!!!

    Subiza
    • Sunday
      October 25, 201810:05 am -

      Kagame nikyo kibazo mukarere. Ivunja bararihandura

      Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024
Mu rwego rwo guhangana n’inzara yugarije Abarundi, Perezida Ndayishimiye yageneye ikilo cy’inyama buri mukozi wo mu biro bye.

Mu rwego rwo guhangana n’inzara yugarije Abarundi, Perezida Ndayishimiye yageneye ikilo cy’inyama buri mukozi wo mu biro bye.

18 Jun 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru