• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»RNC : Batatu barimo Kayumba Nyamwasa, Frank Ntwali; na Kennedy Gihana Ubushinjacyaha bushobora gutanga impapuro zo kubata mu yombi

RNC : Batatu barimo Kayumba Nyamwasa, Frank Ntwali; na Kennedy Gihana Ubushinjacyaha bushobora gutanga impapuro zo kubata mu yombi

Editorial 05 Nov 2018 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwaba buri muri gahunda yo kohereza muri Afurika y’Epfo impapuro zisaba itabwa muri yombi rya Kayumba Nyamwasa akoherezwa mu Rwanda kugira ngo akurikiranweho ibijyanye n’ibikorwa by’iterabwoba by’umutwe wa RNC yashinze.

Amakuru yizewe avuga ko imyiteguro yo kohereza inyandiko zisaba Guverinoma ya Afurika y’Epfo guta muri yombi no kohereza mu Rwanda uyu mugabo uri ku ruhembe rw’umutwe w’iterabwoba wa RNC, igeze kure.

Ku wa 13 Nzeri 2013, itsinda ry’abagizi ba nabi ryinjiye mu gihugu ritera grenade ahantu hakundaga kuba hari abaturage basanzwe nko mu masoko n’ahategerwa imodoka.

Umugambi wabo wagezweho uko bikwiye kuko ku munsi ukurikiraho, bajugunye grenade ebyiri mu isoko rya Kicukiro, zihitana ubuzima bw’abantu babiri, izindi nzirakarengane 46 zirakomereka.

Urubanza rw’abafashwe bakekwaho ibyo bikorwa rwagaragaje ko umutwe w’iterabwoba wa RNC wari inyuma y’ibi bitero, aho umwe mu babishyize mu bikorwa, yavuze ko byari bigamije gutera ubwoba abaturage bari hafi kwitabira amatora y’abadepite muri uko kwezi.

Birasa n’aho igihe cy’aba bagizi ba nabi bateguye uyu mugambi kiri kugana ku musozo, ababuriye ababo muri ibi bikorwa bakaba bashobora kubona ubutabera bari bamaze imyaka bategereje.

Amakuru yizewe aturuka mu Bushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda, ni uko inyandiko igenewe Guverinoma ya Afurika y’Epfo aho benshi mu bakomeye muri uyu mugambi bari, iri hafi koherezwa.

Bivugwa kandi ko izindi nyandiko nk’izi zizoherezwa no mu bindi bihugu.

Abavugwa muri izo nyandiko barimo Kayumba Nyamwasa, Umuhuzabikorwa wa Mbere wa RNC; muramu we Frank Ntwali; na Kennedy Gihana ushinzwe igenabikorwa muri RNC.

Kennedy Gihana ushinzwe igenabikorwa muri RNC

Izi nyandiko zizoherezwa muri Afurika y’Epfo zigamije ko hagira igikorwa kuri aba bagabo bari muri uyu mutwe w’iterabwoba, birimo gusaba abayobozi ba Afurika y’Epfo kubata muri yombi bakoherezwa mu Rwanda kugira ngo bagezwe imbere y’ubutabera.

Zigaragaza uburyo kuba muri Afurika y’Epfo kwabo byatumye bakomeza umugambi wabo w’ibikorwa by’iterabwoba ku nzirakarengane z’abanyarwanda, hakaba nta kintu na kimwe cyakozwe mu kuburizamo ibikorwa byabo binyuranyije n’amategeko.

Frank Ntwali muramu wa Kayumba Nyamwasa

Umwe mu bantu bazi neza iby’izi nyandiko zisaba itabwa muri yombi ryabo, yagize ati “bamaze igihe kinini bihishe inyuma ya sitati y’ubuhunzi, ariko ibikorwa byabo by’iterabwoba bihabanye kure n’ibiteganywa n’iyo sitati”.

Uyu muntu utashatse ko amazina ye ajya mu itangazamakuru yabwiye ikinyamakuru Virunga Post dukesha iyi nkuru ati “Ubutabera butinze ni ukudatanga ubutabera, iki ni igihe cya nyacyo ku baburiye imiryango yabo muri biriya bikorwa ko babona ubutabera bakwiye.”

Muri izo nyandiko kandi ngo harimo ibimenyetso simusuga bigaragaza imikoranire y’aba bagabo na FDLR, umutwe ugizwe n’abakoze Jenoside, ukaba uri no ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba iri ku Isi nkuko byemejwe na Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Kayumba Nyamwasa, Umuhuzabikorwa wa Mbere wa RNC

Kayumba Nyamwasa uyobora RNC, yagize uruhare rukomeye mu guhuza iyo mitwe ibiri (RNC na FDLR) hagamijwe guhungabanya umutekano w’u Rwanda, binyuze mu bikorwa bihitana abasivile.

Ku wa 14 Mutarama 2011, Kayumba yakatiwe n’Urukiko rwa Gisirikare adahari, igihano cy’igifungo cy’imyaka 24 amaze guhamywa ibyaha birimo gushinga umutwe w’iterabwoba, kugerageza guhungabanya umutekano w’igihugu, kutubahiriza amategeko hamwe n’ibindi.

Izi nyandiko zigiye koherezwa muri Afurika y’Epfo zirimo ibyaha birimo gushinga umutwe utemewe witwaje intwaro, kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba ku mpamvu za politiki, uruhare mu bikorwa by’iterabwoba, gutera inkunga ibikorwa by’iterabwoba, umugambi n’uruhare mu gukora ibikorwa by’iterabwoba.

Mu bimenyetso biri muri iyo nyandiko, harimo ubuhamya bw’abagize RNC bohererejwe na Kayumba abasaba kugirana ubufatanye na FDLR.

Mu gihe cy’urubanza rwa Rukundo Patrick uzwi nka Jean Marie Vianney Ngabonziza wahamijwe ibyaha akaba ari gukora igihano muri gereza, yemeye ko Kayumba yamwohereje we n’abandi bagize RNC, kugira ngo bajye kuganira na FDLR uburyo bakwiyunga.

Ubundi buhamya ni ubw’abafashwe bagiye mu myitozo ya gisirikare i Minembwe muri Kivu y’Amajyepfo (RDC), bari boherejwe ku mabwiriza ya Kayumba Nyamwasa.

Ubwo babazwaga, aba bahishuye umugambi wa RNC wo kuba bari bajyanywe mu myitozo ya gisirikare, uko bafashijwe n’abayobozi bo hejuru bashinzwe ubuhuzabikorwa muri RNC (bamwe muri bo amazina yabo ari muri izi nyandiko zizoherezwa muri Afurika y’Epfo) n’uko bari bajyanywe muri RDC.

Kayumba agaragara muri dosiye ya grenade zatewe ku Kicukiro

Mu rubanza rwabaye mu 2013 rw’abagize uruhare mu bikorwa by’iterwa rya za grenade ku Kicukiro, Lt Joel Mutabazi na Corporal Joseph Nshimiyimana wari uzwi nka Camarade, bagaragaje ibimenyetso bikomeye bishinja Kayumba Nyamwasa na RNC ye.

Ubushinjacyaha bwashyikirije urukiko ubutumwa bwa WhatsApp, Skype na message zisanzwe za Kayumba na FDLR ndetse zigaragaza umugambi uhuriweho wo gutera grenade ku Kicukiro.

Tariki ya 5 Ugushyingo 2013, Nshimiyimana yemereye urukiko ko yari ahari mu gihe umugambi wo kugaba igitero Kicukiro wategurwaga (yanawugizemo uruhare) ndetse ko Kayumba Nyamwasa yahuje ikipe ya RNC n’umurwanyi wa FDLR witwa Col Jean Marie ari nawe bakoranye bategura igitero.

Kayumba akurikiranyweho kandi gutera inkunga ibikorwa by’iterabwoba. Muri iyo nama, yabemereye ko RNC izabashakira grenade 150 n’amadolari 50.000 yo kwifashisha mu gushaka abatera izo grenade mu bice bitandukanye byahuriragamo abantu mu gihugu.

Ikindi kandi ni uko ubushinjacyaha bwagaragaje ubutumwa bw’ibiganiro bya WhatsApp na Skype bigaragaza uruhare rwa Kayumba Nyamwasa na RNC.

Kayumba kandi yashakaga abantu akabafasha kubona ubumenyi mu gukoresha ibisasu byari kuzifashishwa mu gutera mu bice bimwe na bimwe by’Umujyi wa Kigali, bakangiza ibikorwaremezo byawo.

Abatanze ubuhamya bemeye ko bari barahawe inyandiko zigaragaza uko ibisasu bikorwa zagombaga kujya zifashishwa mu myitozo. Banerekanye kandi amafoto yaboherereje agaragaza amacupa ya acide ‘sulfurique’ n’ibipimo hamwe n’inyemezabwishyu zigaragaza ibikoresho bakeneye kugira ngo babe bakora ibisasu.

Amakuru yahawe Virunga Post duhesha iyi nkuru ni uko aba bagize RNC bungukiye cyane mu kudobya umubano w’u Rwanda na Afurika y’Epfo ku butegetsi bucyuye igihe byatumye batagezwa imbere y’ubutabera.

Gusa imbaraga ibihugu byombi byashyize mu kuzahura umubano zatumye abagize RNC bagira ubwoba ku buryo bamwe muri bo bashatse kujya kuba mu bindi bihugu.

Ibi bishobora kutagerwaho mu gihe izi nyandiko zisaba itabwa muri yombi ryabo zaba zoherejwe muri Afurika y’Epfo mu gihe cya vuba nk’uko amakuru abivuga.

2018-11-05
Editorial

IZINDI NKURU

Abarokotse Jenoside Yakorewe abatutsi baributsa “Idamange Yvonne” ko Leta yabarokoye ikabakura ku mwobo w’urupfu, ahubwo ariwe ukoresha iturufu ya Jenoside ngo abone VISA na Go fund me, Ubutabera buramutegereje

Abarokotse Jenoside Yakorewe abatutsi baributsa “Idamange Yvonne” ko Leta yabarokoye ikabakura ku mwobo w’urupfu, ahubwo ariwe ukoresha iturufu ya Jenoside ngo abone VISA na Go fund me, Ubutabera buramutegereje

Editorial 05 Feb 2021
JAMBO ASBL yimanike: Dore Perezida Kagame yavuze ko nta mugambi wo kohereza undi Ambasaderi mu Bubiligi nyuma yo kwanga kwakira Vincent Karega

JAMBO ASBL yimanike: Dore Perezida Kagame yavuze ko nta mugambi wo kohereza undi Ambasaderi mu Bubiligi nyuma yo kwanga kwakira Vincent Karega

Editorial 20 Sep 2023
RNC ikomeje kugira Ihuriro P5 ikimoteri ndetse n’ikusanyirizo ry’ibindi bigarasha

RNC ikomeje kugira Ihuriro P5 ikimoteri ndetse n’ikusanyirizo ry’ibindi bigarasha

Editorial 25 Nov 2019
Umuryango wa Gasana Eugène Richard, umuyoboke ukomeye w’umutwe w’iterabwoba, RNC, baramushishikariza kuva mu buyobe agasaba imbabazi u Rwanda n’Abanyarwanda

Umuryango wa Gasana Eugène Richard, umuyoboke ukomeye w’umutwe w’iterabwoba, RNC, baramushishikariza kuva mu buyobe agasaba imbabazi u Rwanda n’Abanyarwanda

Editorial 05 Dec 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Dr Ronny Jackson yatangaje ko Peresida Trump afite ubuzima buzira umuze.
POLITIKI

Dr Ronny Jackson yatangaje ko Peresida Trump afite ubuzima buzira umuze.

Editorial 17 Jan 2018
Ni iyihe mpamvu yari gutuma tubuza Katumbi kwinjira mu Rwanda?-Perezida Kagame
INKURU NYAMUKURU

Ni iyihe mpamvu yari gutuma tubuza Katumbi kwinjira mu Rwanda?-Perezida Kagame

Editorial 12 Jun 2018
Perezida Kagame yasabye Ingabo na Polisi guhora ziri maso
Mu Mahanga

Perezida Kagame yasabye Ingabo na Polisi guhora ziri maso

Editorial 28 Dec 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru