• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe

Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe

RUSHYASHYA 27 Oct 2026 Amakuru, IMIKINO, Mu Mahanga, Mu Rwanda

Umukinnyi w’Ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza, Bukayo Saka, yakoze ku mitima ya benshi ubwo yakiraga igihembo cya Sócrates Award 2026, agasoma ubutumwa bwa Biringiro, umwana w’Umunyarwanda w’imyaka 14 wafashijwe kongera kubona neza nyuma y’igihe yari amaze afite ikibazo cy’uburwayi bw’amaso.

Sócrates Award ni igihembo gitangwa mu birori bya Ballon d’Or, kigenewe umukinnyi wa ruhago wakoze ibikorwa by’indashyikirwa bigira uruhare mu guteza imbere imibereho y’abandi no gufasha sosiyete.

Ubwo Saka yahabwaga iki gihembo, yahisemo ko mu mwanya we utibanda ku byo yakoze gusa, ahubwo awukoresha mu kumvikanisha ijwi ry’umwe mu bana ibikorwa bye byafashije.

Yagarutse ku nkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda, watangiye kugira ikibazo cyo kutabona neza afite imyaka 12.

Ubutumwa bwa Byiringiro w’imyaka 14 bwagarutse ku ngorane yahuye na zo mu myigire no mu buzima bwa buri munsi, ndetse n’icyizere yagize nyuma yo kuvurwa.

Byiringiro yatangiye guhuma afite imyaka 12 ndetse mu cyaro iwabo mu Rwanda hakaba nta mashanyarazi yahabaga, ubuzima bubakomereye.

Byiringiro yagaragaje ko ikibazo cy’amaso cyamubuzaga gukurikira neza amasomo no gukina na bagenzi be, nubwo yifuzaga kubaho nk’abandi bana.

Ati “Ndi ku ishuri ntabwo nabashaga gusoma ku kibaho ibyo mwarimu yandikaga, nkanagorwa no gukina na bagenzi banjye, kandi nashakaga gukina nk’undi mwana wese.”

Uyu mwana yashimiye BigShoe yamufashije kubona ubuvuzi yari akeneye, asobanura ko bwatumye yongera kubona neza no kugira ituze.

Ati “Ndashimira BigShoe yampaye ubuvuzi bw’amaso nari nkeneye. Uyu munsi nasoma ku kibaho n’iyo naba ndi hanze y’ishuri. Igikomeye ni uko ntagihangayitse numva ko ndi njyenyine, ubu mbayeho nk’undi mwana wese.”

Nyuma yo kuvurwa, Byiringiro yongeye kugira icyizere cyo kuzagera ku nzozi ze zo kuba umwarimu w’Icyongereza.

Ati “Nagize icyizere cy’ejo hazaza, numva nzagera ku nzozi zanjye. Umunsi umwe nzaba umwarimu w’Icyogereza. Ntekereza ko mwe muri hano mwageze ku nzozi zanyu mwari mufite mu buto, ubu nanjye nzagera ku zanjye. Imana ibahe umugisha n’ibyiringiro.”

Mu butumwa bwe, Bukayo Saka yagereranyije izo nzozi n’iz’abari bitabiriye ibirori bya Ballon d’Or bari bafite bakiri bato, agaragaza ko na we yumva ashobora kuzagera ku byo yifuza.

Ibi byabaye Mu ijoro ryo ku wa Mbere, tariki ya 26 Ukwakira 2026, ni bwo muri London Palladium Theatre, mu Mujyi wa London mu Bwongereza habereye uyu muhango wari ubaye ku nshuro ya 70 mu mateka.

Aha niho Rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza na Bayern Munich yo mu Budage, Harry Kane, yegukanye igihembo cya Ballon d’Or 2026, ahigitse abarimo Kylian Mbappé utabonye igihembo na kimwe na Lamine Yamal watwaye icy’umukinnyi mwiza ukiri muto ku nshuro ya gatatu.

Wayobowe n’umunyabigwi mu mupira w’amaguru, Thierry Henry, wabaye nimero ya kabiri kuri iki gihembo mu 2003, ubwo cyatwarwaga na Pavel Nedvěd. Yafatanyije n’umunyamakuru w’Umwongereza, Kate Scott.

Nyuma y’uko umuririmbyi, Jorja Smith, asusurukije abari mu muhango, Lamine Yamal ukinira FC Barcelone yegukanye Igihembo cya ‘Kopa Trophy’ gihabwa umukinnyi mwiza mu batarengeje imyaka 21.

Ni igihembo yegukanye ku nshuro ya gatatu yikurikiranya nyuma ya 2024 na 2025, avuga ko cyari gikwiriye mugenzi we Pau Cubarsí. Mu bagore iki gihembo cyegukanwe na Victoria López Serrano Felix na we ukinira FC Barcelone y’Abagore wagitwaye bwa kabiri.

Igihembo gikuru cyatanzwe kuri uyu munsi ni Ballon d’Or, yahawe Harry Edward Kane w’imyaka 33. Yakurikiwe na Kylian Mbappé wa kabiri, naho Lamine Yamal aba uwa gatatu.

Yabaye umukinnyi w’Umwongereza wa gatanu uyitwaye nyuma ya Stanley Matthews, Bobby Charlton, Kevin Keegan na Michael Owen. Mu marushanwa yose yakinnye mu mwaka w’imikino wa 2025/26, yatsinze ibitego 73.

Umukinnyi watwaye Ballon d’Or mu Bagore ni Alexia Putellas ukinira London City Lionesses ndetse n’Ikipe y’Igihugu ya Espagne y’Abagore. Ni igihembo atwaye ku nshuro ya gatatu, nyuma y’icya 2021 na 2022.

Umutoza mwiza w’umwaka yabaye Luis de la Fuente utoza Ikipe y’Igihugu ya Espagne, akaba yaregukanye Igikombe cy’Isi cya 2026, ndetse Pere Romeu utoza FC Barcelone y’Abagore agihabwa mu bagore.

Umunyezamu wa Athletic Bilbao n’Ikipe y’Igihugu ya Espagne, Unai Simón, yegukanye Igihembo cya Yashin Trophy nk’Umunyezamu Mwiza. Mu bagore cyatwawe na Cata Coll ukinira FC Barcelone y’Abagore na Espagne y’Abagore.

2026-10-27
RUSHYASHYA

IZINDI NKURU

Zabyaye amahari hagati ya Rayon Sports na Ferwafa kubera umukinnyi wo muri Brésil

Zabyaye amahari hagati ya Rayon Sports na Ferwafa kubera umukinnyi wo muri Brésil

Ubwanditsi 12 Dec 2018
Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo bari muri  gahunda yiswe”u Rwanda rwagutwaye iki?” igamije kuvana urwikekwe hagati y’Abanyekongo n’ Abanyarwanda

Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo bari muri  gahunda yiswe”u Rwanda rwagutwaye iki?” igamije kuvana urwikekwe hagati y’Abanyekongo n’ Abanyarwanda

Ubwanditsi 19 Mar 2021
Abakinnyi 39 b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’Abagore bari munsi y’imyaka 20, yatangiye umwiherero mu rwego rwo guhatanira itike y’igikombe cy’isi cya 2022

Abakinnyi 39 b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’Abagore bari munsi y’imyaka 20, yatangiye umwiherero mu rwego rwo guhatanira itike y’igikombe cy’isi cya 2022

Ubwanditsi 10 Aug 2021
Polisi y’u Rwanda yaburijemo ubujura bw’ikoranabuhanga bw’amadolari ibihumbi 700

Polisi y’u Rwanda yaburijemo ubujura bw’ikoranabuhanga bw’amadolari ibihumbi 700

Ubwanditsi 23 Jan 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

RDC: Abantu batandatu bamaze kwicirwa mu bikorwa byo kwiyamamaza mu minsi itatu
POLITIKI

RDC: Abantu batandatu bamaze kwicirwa mu bikorwa byo kwiyamamaza mu minsi itatu

Ubwanditsi 14 Dec 2018
Minisitiri w’intebe wa Congo yagaragaje akavuyo mu miyoborere y’igihugu cye ubwo yashinjaga u Rwanda kuyibuza kurwanya ihindagurika ry’ikirere
Amakuru

Minisitiri w’intebe wa Congo yagaragaje akavuyo mu miyoborere y’igihugu cye ubwo yashinjaga u Rwanda kuyibuza kurwanya ihindagurika ry’ikirere

Ubwanditsi 14 Nov 2024
Ibaruwa ifunguye yandikiwe Ingabire Victoire
Amakuru

Ibaruwa ifunguye yandikiwe Ingabire Victoire

Ubwanditsi 08 Jul 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru