Mbere ya 2017, uwashakaga kuva i Lagos muri Nigeria ajya Bamako muri Mali, yabanzaga kunyura i Paris mu Bufaransa agafata indi ndege imuzana i Bamako kuko nta ngendo z’ako kanya za Lagos-Bamako zabagaho.
Urwo rugendo ubusanzwe rwakabaye rutwara amasaha ane n’igice, byarangiraga rutwaye amasaha 24 kubera ko ikirere cya Mali na Nigeria, bitari bifunguriranye ngo indege zibe zava hamwe zijya ahandi nta nkomyi.
Imikorere nk’iyo yo kudafungurirana inzira z’ikirere muri Afurika, iri mu bituma ingendo z’indege kuri uyu mugabane zihenda, ugasanga nko kuva i Johannesburg muri Afurika y’Epfo ujya mu Misiri bigutwara $600, nyamara kuva Johannesburg ujya Londres bigatwara $800 gusa.
Perezida Kagame yavuze ko imikorere nk’iyo yo kuba nyamwigendaho ku bihugu byanga gufungurirana ikirere ari ukureba hafi.
Kuri uyu wa Gatatu ubwo yafunguraga ku mugaragaro inama y’iminsi ibiri yiga ku iterambere ry’iby’indege muri Afurika, Aviation Africa Summit, yavuze ko Afurika ifite amahirwe menshi niramuka ishyize hamwe.
Yagize ati “Kwigira nyamwigendaho hagati yacu, ni ukureba hafi bigamije gutuma isoko ku mugabane wacu rihorana ibibazo, ridatunganye kandi rihenze ari nako bigabanyiriza amahirwe sosiyete nyafurika.”
Yavuze ko kuba ibihugu 16 muri Afurika n’u Rwanda rurimo bidakora ku Nyanja bitakiri urwitwazo rwo kudatera imbere, ahereye ku mahirwe ahari yo kwihuza kw’ibihugu bigafungurirana amarembo.
Umukuru w’igihugu yagarutse ku masezerano yo gufungurirana isoko mu by’ingendo z’indege ndetse n’amasezerano y’isoko rusange ku rujya n’uruza rw’abantu yose yasinywe umwaka ushize, avuga ko ari amahirwe akomeye yateza imbere Afurika ndetse na sosiyete z’indege za Afurika aramutse abyajwe umusaruro.
Ati “ Gukuraho imbogamizi zituma urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu rutagerwaho bizatuma abakenera serivizi za sosiyete z’indege biyongera mu myaka iri imbere. Ibimaze gukorwa nka pasiporo nyafurika no guharanira ko gusaba za viza bivaho ku banyafurika batembera muri Afurika, na byo ni ingirakamaro.”
Guhuza ikirere muri Afurika nibimara kugerwaho, Perezida Kagame avuga ko bizongera umubare w’indege zitwara abantu n’ibintu ku mugabane, binatange akazi ku bantu benshi.
Yashimangiye ko u Rwanda ruzakomeza gushora imari mu bikorwa remezo bijyanye no gutwara abantu n’ibintu mu ndege, ariko nako ruteza imbere RwandAir.
Mu 2018 abantu miliyoni 127 batwawe mu ndege bava cyangwa baza muri Afurika, byinjiza miliyari 30 z’amadolari . Icyakora 71 % by’abo bagenzi babaga basoreza ingendo zabo hanze ya Afurika , bituma 85 % by’amafaranga binjije ajya hanze ya Afurika, bivuze ko mu bagenzi banyuze muri Afurika uwo mwaka, 15 % by’amafaranga batanze niyo yahasigaye.
Umuyobozi w’Inama y’ubutegetsi y’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Ubwikorezi bw’Indege IATA akaba n’Umuyobozi wa sosiyete Qatar Airways, Akbar Al Baker, yavuze ko Afurika nidakoresha iki gihe ngo yorohereze sosiyete zayo zitwara abantu mu ndege, sosiyete zikomeye zizayitwara ayo mahirwe.
Yagize ati “Ni igihe ngo isoko ryo gutwara abantu mu ndege muri Afurika ryigaragaze ku ruhando mpuzamahanga, ribyaze umusaruro amahirwe yose rifite. Ni igihe cyo kwihuza n’ahandi ku Isi kandi kuri serivisi zihendutse”.
Yavuze ko kwifungirana kw’ibihugu bya Afurika byanga ko ikirere cyabyo gikoreshwa mu gutwara abantu n’ibintu, ntacyo bizageraho atari uguhora inyuma mu gihe abandi bari kubyaza amahirwe ukwihuza.
Inyigo iheruka y’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Ubwikorezi bw’Indege (IATA) yerekanye ko guhuza isoko rya Afurika byatuma ibyo bihugu byongera miliyari 1.3 z’amadolari ku musaruro mbumbe, bigahanga imirimo 155 000, hakazigamwa miliyoni 500 z’amadolari mu matike, kongera serivisi ku kigero cya 75%, kongera urwego rw’ubucuruzi no kugabanya igihe abagenzi bakoreshaga mu ngendo.
Byitezwe ko ayo masezerano azatuma ibiciro by’indege hagati y’ibihugu byo muri Afurika bigabanukaho 25%, mu gihe ubu byabarwaga ko hari aho uva mu gihugu kimwe ujya mu kindi cyo muri Afurika, ugasanga itike y’indege ihenze kurusha kuva muri icyo gihugu ujya ku wundi mugabane.
Src: IGIHE