• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Amakipe ya Police, APR, REG na Kepler VC ahagaririye u Rwanda muri shampiyona Nyafurika iri kubera I Kigali yageze muri 1/8 cy’iri rushanwa   |   28 Apr 2026

  • Rwanda Premier League yasinyanye na Banki ya Kigali amasezerano yo kwitirirwa shampiyona y’u Rwanda mu gihe cy’imyaka 5 n’igice, afite agaciro k’arenga miliyari Eshatu z’amafaranga y’u Rwanda   |   24 Apr 2026

  • FERWAFA yafatiye ibihano abagaragayeho match-fixing’mu ikipe y’Amagaju FC n’uwa Gorilla wasutse ibitamenyekanye mu kibuga   |   24 Apr 2026

  • Perezida Paul Kagame yitabiriye itangizwa rya Shampiyona Nyafurika yʼAmakipe yʼAbagabo muri Volleyball, yatangiye APR VC yitwara neza   |   22 Apr 2026

  • APR VC irakina na Black Rhinos VC mu mukino wo gufungura ku mugaragaro Shampiyona Nyafurika, CAVB Men’s Club Championship 2026   |   22 Apr 2026

  • U Rwanda rwatsinze Reta Zunze Ubumwe za Amerika ku kinyuranyo k’inota rimwe muri ICC Women’s Challenge   |   21 Apr 2026

 
You are at :Home»ITOHOZA»Ninde Diane Rutabana Akwiye Kuryoza Ibura Ry’umugabo We? RNC Na Kayumba CyangwaUganda Na Abel Kandiho?

Ninde Diane Rutabana Akwiye Kuryoza Ibura Ry’umugabo We? RNC Na Kayumba CyangwaUganda Na Abel Kandiho?

Ubwanditsi 21 Oct 2019 ITOHOZA

Iminsi 41 irirenze Benjamin Rutabana (Ben Rutabana) komiseri muri RNC ushinzwe kongera ubushobozi (Capacity development) aburiwe irengero ubwo yari ari muruzinduko rw’akazi mu gihugu cya Uganda ubusanzwe gisanzwe gifitanye umubano w’akadasohoka n’uyu mutwe w’iterabwoba wa RNC.

Igitangaje ariko, nuko ubwo umugore we, Diane Rutabana yandikaga ibaruwa asaba ubuyobozi bwa RNC bwari bwamwohereje mukazi kumubwira aho umugabo we ari, bwaruciye bukarumira, ndetse na Condo Gervain wagerageje kuvuga akamutera utwatsi avuga ko batazi aho ari kandi ko nta n’akazi bari bamwoherejemo.

Nkuko byagiye bitangazwa n’ibinyamakuru bitandukanye byo mukarere ku rugendo rwa Ben Rutabana, amakuru mashya  avuga ko ubwo Rutabana yageraga muri Uganda yakiriwe na Dr. Sam Ruvuma, umunyamuryango ukomeye muri RNC, n’abofisiye bo mu rwego rw’ubutasi rwa gisirikare muri Uganda, CMI. Gusa ku wa 8 Nzeri 2018, umuryango wa Rutabana uvuga ko utongeye kumenya irengero rye.

Nibyinshi umuntu wese yakwibaza ku ibura ry’uyu muyobozi muri RNC. Umugore we Diane Rutabana yemezako mbere yo guhaguruka I Burayi aza muri Uganda yamubwiye ko afitanye ikibazo na Frank Ntwali, uyu akaba ari muramu wa Kayumba Nyamwasa akaba ari na komiseri ushinzwe urubyiruko muri RNC, akaba mugihe Rutabana yazaga muri Uganda undi nawe yari ahari, amakuru yizewe akaba ahamya ko yari ahari kuva tariki ya 24 Kanama kugeza 10 Nzeri. Ibi ngo bikaba byari biteye impungenge Rutabana cyane cyane kumutekano we, nkuko yabibwiye umuryango we n’inshuti ze za bugufi mbere yo guhaguruka.

Kayumba Nyamwasa akomeje kwica amatwi.

Ibivugwa byose ku ibura ry’uyu muyobozi, bisa naho byatesheje umutwe abayobozi ba RNC n’abinzego z’ubutasi za Uganda kuko bigaruka k’uruhare rwabo mu ibura rye. Cyangwase ibaruwa ya Diane Rutabana ikaba idasobanura neza ukwiye kuryozwa ibura rya Ben Rutabana. Abanyarwanda baciye umugani ngo “Zitukwamo nkuru”, None kuki Kayumba Nyamwasa adafata umwanya ngo asobanurire Diane Rutabana n’umuryango we aho ari? Niba akiri no mukazi umuryango ukabimenya. Ikindi kandi Diane yifuza ko Kayumba asobanura, ni icyari cyazanye Frank Ntwali muri Uganda bigahurirana nuko na Ben agiyeyo kandi badacana uwaka, nkuko yasize abimubwiye.

Undi muntu ukwiye kubazwa iby’ibura rya Rutabana ni Uganda biciye munzego z’ubutasi zayo. Ntibyunvikana ukuntu Rutabana yageze Entebe akajya kwakirwa na bamwe mubagize inzego z’ubutasi za Gisirikare bakamujyana, none ubu bakaba baricecekeye kubijyanye n’ibura rye.

Amakuru yizewe ahamya ko Dr. Sam Ruvuma ariwe uzi neza aho  yaba ari kuko niwe wajyanye na CMI kumwakira ku kibuga cy’indege ndetse banatemberana ahantu henshi harimo  na Mbarara guhura na Bamwe mubayobozi ba RNC muri ako gace. Bityo rero Diane Rutabana akwiye gufata telephone agahamagara Dr. Sam Ruvuma akamubwira aho bamushyize.

Uyu Dr Ruvuma wakiriye Ben, asanzwe amenyereye Uganda ndetse akaba ari mubantu b’inararibonye mukwinjiza abayoboke n’abarwanyi muri RNC afatanyije na CMI, bityo rero yakabaye aba mubambere babazwa ibijyanye n’ibura rya Ben Rutabana.

Dr. Sam Ruvuma

Ibinyamakuru bitandukanye byasesenguye ko kimwe mu bintu Rutabana yaba ngo yarazize aruko yagiye yikoma Kayumba Nyamwasa kubera itonesha akoresha mubikorwa by’ishyaka aho Sande Mugisha na muramu we Frank Ntwali aribo bazaga imbere, mugihe Rutabana we yabonaga ari abana mu kazi.

Burya ngo “akajya gupfa ntikumva ihoni koko”, Rutabana ngo yaba yaraburiwe ko ashobora gufungwa aramutse agarutse Uganda akabihinyura, agakomeza kugendera ku cyizere cyo kuba yari amenyereye muri Uganda, kandi yafatwaga neza na Guverinoma y’icyo gihugu kimwe n’inzego z’umutekano zacyo, yibwira ko ibintu birakomeza kuba nk’ibisanzwe.

Nta gushidikanya  rero ko ubuyobozi bwa RNC burangajwe imbere na Jerome Nayigiziki ndestse na Kayumba Nyamwasa bazi neza aho Ben Rutabana aherereye, hashingiwe: kuburyo asanzwe aza Uganda, ubuhamya bw’umugore we bwemeza ko abayobi ba RNC bari bamutumye mukazi nubwo Gervain Condo akomeje kujijisha ariko akanivuguruza avuga ko atazi aho ari kandi nanone akemeza ko ngo bamubonye mukarere. Uburyo Yakiriwe kandi na bamwe mubagize  RNC barimo Sam Ruvuma n’abakozi ba CMI ku kibuga cy’indege n’i Mbarara, bigaragaza ko Uganda ubwayo izi aho ari.

2019-10-21
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

U Bufaransa: CPCR yifuje ko Barahira na Ngenzi bongera guhanishwa gufungwa burundu

U Bufaransa: CPCR yifuje ko Barahira na Ngenzi bongera guhanishwa gufungwa burundu

Ubwanditsi 02 May 2018
Kayumba Nyamwasa munzira zo gusaba Uburyamo  kwa Agatha Kanziga. Ese mama azabumuha ?

Kayumba Nyamwasa munzira zo gusaba Uburyamo kwa Agatha Kanziga. Ese mama azabumuha ?

Ubwanditsi 06 Jun 2017
Inzego z’ubutabera mu Bufaransa zatangiye gukora iperereza kuri Ruharwa Lt Col Nzapfakumunsi wishe Abatutsi I Nyange

Inzego z’ubutabera mu Bufaransa zatangiye gukora iperereza kuri Ruharwa Lt Col Nzapfakumunsi wishe Abatutsi I Nyange

Ubwanditsi 25 Jan 2024
Agashya : Abakandida muri Guverinoma ya Nahimana bari kumukwepa

Agashya : Abakandida muri Guverinoma ya Nahimana bari kumukwepa

Ubwanditsi 24 Jan 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

MTN na Jumia batangije umukoro “MTN Entrepreneurship Challenge” mu guteza imbere Afrika
UBUKUNGU

MTN na Jumia batangije umukoro “MTN Entrepreneurship Challenge” mu guteza imbere Afrika

Ubwanditsi 26 Feb 2016
AS Kigali yiyongereye kuri APR FC ku makipe ahatanira igikombe cya shampiyona, ni nyuma yo gutsinda Police FC 2-0, Mukura VS yongera gutsindirwa mu rugo.
Amakuru

AS Kigali yiyongereye kuri APR FC ku makipe ahatanira igikombe cya shampiyona, ni nyuma yo gutsinda Police FC 2-0, Mukura VS yongera gutsindirwa mu rugo.

Ubwanditsi 14 May 2021
Gukura no Kubaho kwanjye byose bishingiye ku cyerekezo cya Nyakubahwa Perezida Paul Kagame – Knowless
Amakuru

Gukura no Kubaho kwanjye byose bishingiye ku cyerekezo cya Nyakubahwa Perezida Paul Kagame – Knowless

Ubwanditsi 08 May 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru