• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»POLITIKI»Ibya abashaka kwiyamamariza Ubuperezida ni ‘ Agahomamunwa ‘

Ibya abashaka kwiyamamariza Ubuperezida ni ‘ Agahomamunwa ‘

Ubwanditsi 15 May 2017 POLITIKI

Uwatsinzwe amatora y’ubudepite muri 2013, ubu akaba ashaka kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika, kuri uyu wa mbere tariki 15/5/5016 yatumije abanyamakuru mu nama ariko ntiyaboneka kandi abanyamakuru bo bari bitabiriye ari benshi !

Mwenedata Gilbert w’imyaka 42 y’amavuko yari yatumije abanyamakuru benshi bishobotse mu nama bari batangarijwe yari kubera muri Sports View Hotel hano mu mujyi wa Kigali saa munani z’amanywa zuzuye, ariko abanyamakuru bategereje hafi isaha yose, bahava batabonye uwo mugabo wifuza kuba kandida Perezida nk’umukandida wigenga !

Bamwe muri abo banyamakuru baje guhamagara Mwenedata kuri telephone, ababwira yuko ikiri ku biro by’Akarere ka Gasabo aho ngo yari agitegereje icyemezo cyo gukoresha iyo nama yari igenewe abanyamakuru. Abo banyamakuru bahebye uwabatumiye bigendeye ariko bibaza ikibazo batashoboye kubonera igisubizo.

Watumira ute abantu mu nama, ukababwira isaha n’aho igomba gukorerwa utarabona icyangombwa kikwemerera kuyikoresha ?
-6606.jpg
Ikindi abanyamakuru bamenye n’uko Mwenedata yari yarangije kwishyurira icyumba iyo nama yari gukorerwamo muri Sports View. Na none gutanga amafaranga wishyurira ahantu utaramenya neza yuko hari icyo uzahakorera ntabwo bigaragaza imifatire myiza y’icyemezo ku muntu utekereza kuba yaba umukuru w’igihugu.

Umukuru w’igihugu agomba kuba umuntu ufata ibyemezo nyuma yo gushishoza bihagije, kandi akirinda buri kintu cyashobora gutuma amafaranga yangizwa !
Usibye Mwenedata, abandi bamaze kugaragaza yuko bifuza kuziyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu nk’abakandida bigenga mu matora zaba tariki 4/8/2017 ni Mpayimana Philippe na Rwigara Sima Diane, umaze iminsi ugaragazwa mu mafoto yambaye ubusa !

-6605.jpg

Mwenedata Gilbert ubwo yari kumwe n’umugore we Nikuze Providence mu 2013 mu bikorwa bye byo kwiyamamariza kuba umudepite

Mwenedata Gilbert yigeze kuba umukozi wa USAID ubu akaba n’umwe mu bayobozi b’Itorero ryitwa Eglise Apostolique pour le Réveil au Rwanda. Mu matora y’ubudepite 2013 Mwenedata yagerageje gukora kampanye nziza, dore yuko yari anafite amahirwe kuko ariwe wenyine wari umukandida wigenga, ariko mu matora abona amajwi angana na 0.4 %. Mu Rwanda kugira ngo umukandida wigenga atsindire kuba depite agomba kugira amajwi nibura angana na 5 %.

Mwenedata yavukiye mu Karere ka Bugesera akaba afite umugore n’abana batatu, akaba yararangije muri kaminuza nkuru y’u Rwanda.

Casmiry Kayumba

2017-05-15
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Dr. Sosthène Munyemana yahamijwe Jenoside n’Urukiko rwa Paris — Minisitiri Bizimana Jean Damascène ashimangira ko ari intsinzi y’ubutabera ku mabi ya Jenoside

Dr. Sosthène Munyemana yahamijwe Jenoside n’Urukiko rwa Paris — Minisitiri Bizimana Jean Damascène ashimangira ko ari intsinzi y’ubutabera ku mabi ya Jenoside

RUSHYASHYA 24 Oct 2025
Amatora: Emmanuel Macron na Marine Le Pen mu cyiciro cya kabiri cy’abahatanira kuyobora u Bufaransa

Amatora: Emmanuel Macron na Marine Le Pen mu cyiciro cya kabiri cy’abahatanira kuyobora u Bufaransa

Ubwanditsi 23 Apr 2017
Kagame yashimangiye ko kuba Habyarimana yari kuvaho wenyine ntacyo byagombaga kumara

Kagame yashimangiye ko kuba Habyarimana yari kuvaho wenyine ntacyo byagombaga kumara

RUSHYASHYA 08 Apr 2026
Itorwa rya Perezida mushya muri Somalia ryerekanye uko abadepite b’icyo gihugu biyemeje gukora

Itorwa rya Perezida mushya muri Somalia ryerekanye uko abadepite b’icyo gihugu biyemeje gukora

Ubwanditsi 09 Feb 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Gen Emmy Ruvusha niwe muyobozi mushya w’ingabo za RDF ziri muri Mozambique
Amakuru

Gen Emmy Ruvusha niwe muyobozi mushya w’ingabo za RDF ziri muri Mozambique

Ubwanditsi 21 Aug 2024
Si Minisitiri Musoni gusa hari n’ abandi bayobozi bavuzweho ubusambanyi
Mu Rwanda

Si Minisitiri Musoni gusa hari n’ abandi bayobozi bavuzweho ubusambanyi

Ubwanditsi 27 Mar 2018
U Rwanda rwamaganye  raporo ya Human Rights Watch igamije  Kwibasira u Rwanda ku mpamvu za Politiki
INKURU NYAMUKURU

U Rwanda rwamaganye raporo ya Human Rights Watch igamije Kwibasira u Rwanda ku mpamvu za Politiki

Ubwanditsi 28 Jan 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru