• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rayon Sports, Gor Mahia, Jamus na Al Hilal zageze muri ½ cy’Imikino ya CECAFA Kagame Cup 2026   |   02 Aug 2026

  • Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana   |   01 Aug 2026

  • APR FC, Rayon Sports, Police FC na Kiyovu SC zizakina FERWAFA Super Cup 2026 yari isanzwe ikinwa n’amakipe abiri   |   01 Aug 2026

  • Rutahizamu Byiringiro Lague agiye kwerekeza muri Afurika y’Epfo aho yitegura gutangira akazi mu ikipe ya Durban City FC   |   31 Jul 2026

  • Senateri Mukabalisa Donatille yitabye Imana azize Uburwayi   |   30 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’u Rwanda batrengeje imyaka 18 begukanye igikombe cya Zone V   |   29 Jul 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Kigali: Perezida Kagame yakiriye Li Yong uyobora iterambere ry’inganda muri UN

Kigali: Perezida Kagame yakiriye Li Yong uyobora iterambere ry’inganda muri UN

Ubwanditsi 07 Feb 2016 Mu Mahanga

Kuri uyu wa kane tariki ya 4 Gashyantare 2016, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye Li Yong umuyobozi mukuru wa United Nations Industrial Development Organization (UNIDO), watangaje ko yaje mu Rwanda azi neza ko ari igihugu kimaze gutera intambwe mu bigendanye no guha umurongo mwiza iterambere ry’inganda.

Li Yong yatangaje ko yishimiye ibiganiro yagiranye na Perezida Kagame, anamwizeza ko bafite ingamba nshya zigamije guteza imbere inganda cyane cyane muri Afurika, ariyo mpamvu we n’intumwa ayoboye bari kugenderera ibihugu bimwe na bimwe mu kugira ngo bige uko izo ngamba bazishyira mu ngiro.

Li Yong wahoze ari Visi Minisitiri w’imari w’Ubushinwa ubu uyobora iri shami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe iterambere ry’inganda (UNIDO), yabwiye abanyamakuru ko UNIDO izakomeza gufasha iterambere ry’inganda mu Rwanda baciye muri gahunda isanzweho yo gufasha inganda muri Africa.

Li Yong yavuze ko UNIDO izafasha u Rwanda mu buryo bw’amafaranga azakenerwa mu bikorwa byo guteza imbere inganda mu gihugu, cyane cyane ngo inganda bigaragara ko zizajya zifasha abaturage no kubafasha kwikorera inganda zabo nabo bakagerwaho n’iterambere kurushaho.

Li Yong yagize ati “hagomba kubaho iterambere rishya mu by’inganda ku bw’inyungu z’abaturage.Nasanze u Rwanda rumeze neza, ni igihugu cyiza birenze uko nabitekerezaga kuko nari nafite amakuru meza ku Rwanda mu bijyanye n’iterambere ry’ubukungu”.

Minisitiri Kanimba avuga ko Li Yong afite gahunda yo gusaba Umuryango w’Abibumbye gushyira imbaraga mu iterambere ry’inganda muri Africa nibura mu gihe cy’imyaka 10.

Mu mwaka w’1997 nibwo UNIDO yatangiye gufasha ibikorwa by’iterambere mu Rwanda, ifite gahunda yo gufasha abikorera mu bijyanye no gukora ibintu bishya mu byashaje, kubaka ubumenyi mu kuzamura imishinga mito n’iciririts hitawe cyane cyane ku bagore ba rwiyemezamirimo.

Ikindi UNIDO yari igamije ni ukubaka ubumenyi mu kuvugurura politiki y’iby’inganda no gukurikirana iterambere ryazo, ikindi kandi yafashije u Rwanda mu gukora inyigo no kubaka inganda z’amashanyarazi zuzuye mu 2011 zibasha gutanga 600MW.

Umwanditsi wacu

2016-02-07
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Muri Kivu y’Amajyaruguru na Ituri, “amategeko yo mu bihe bidasanzwe” yahitanye ababarirwa mu 6.000 mu myaka 2 gusa.

Muri Kivu y’Amajyaruguru na Ituri, “amategeko yo mu bihe bidasanzwe” yahitanye ababarirwa mu 6.000 mu myaka 2 gusa.

Ubwanditsi 09 May 2023
Nyuma yo gusoza amashuri yisumbuye mu ishuri rya Deerfield Academy muri leta ya Massachusetts Brian Kagame yerekeje mu Itorero ry’Igihugu

Nyuma yo gusoza amashuri yisumbuye mu ishuri rya Deerfield Academy muri leta ya Massachusetts Brian Kagame yerekeje mu Itorero ry’Igihugu

Ubwanditsi 30 Jun 2016
Minisitiri Alex Gisaro, Umunyamulenge ugambanira benewabo nawe ageze mu mazi abira

Minisitiri Alex Gisaro, Umunyamulenge ugambanira benewabo nawe ageze mu mazi abira

Ubwanditsi 23 Nov 2024
Gasabo: Afunzwe akurikiranweho ubwambuzi bushukana no kwiyitirira imirimo adakora

Gasabo: Afunzwe akurikiranweho ubwambuzi bushukana no kwiyitirira imirimo adakora

Ubwanditsi 15 Dec 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umutoza w’ikipe y’igihugu arasaba abafa kuza ari benshi ku munsi baza kina na Congo Kinshasa
IMIKINO

Umutoza w’ikipe y’igihugu arasaba abafa kuza ari benshi ku munsi baza kina na Congo Kinshasa

Ubwanditsi 26 Jan 2016
Perezida Kagame yavuze ko FDLR nidasenywa u Rwanda ruzakomeza guhangana n’iki kibazo rukoresheje uburyo rusanzwe rukoresha
Amakuru

Perezida Kagame yavuze ko FDLR nidasenywa u Rwanda ruzakomeza guhangana n’iki kibazo rukoresheje uburyo rusanzwe rukoresha

Ubwanditsi 04 Jul 2025
Police FC yanganyije na Vision 0-0, ikomeza kuyobora urutonde rwa Shampiyona y’u Rwanda
Amakuru

Police FC yanganyije na Vision 0-0, ikomeza kuyobora urutonde rwa Shampiyona y’u Rwanda

Ubwanditsi 30 Sep 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru