Umuturage wo mu gihugu cya Uganda witwa Sebudidimba John, arwariye mu Kigo Nderabuzima cya Cyanika mu Karere ka Burera, aho ashinja ingabo za Uganda kumukubita zimwita Umunyarwanda.
Uwo musaza w’imyaka 60 ukomoka mu gihugu cya Uganda mu gace ka Kisoro hafi y’umupaka wa Cyanika, Polisi y’u Rwanda ni yo yamugejeje mu Kigo Nderabuzima cya Cyanika mu ijoro ryo ku itariki 11 Ukuboza 2019 atabasha kuvuga, ubu akaba ari kwitabwaho n’abaganga.
Aganira na Kigali Today dukesha iyi nkuru ntiyabashaga kweguka ku gitanda, yari afite ibipfuko mu isura yose, avuga ko yatewe n’ingabo zo mu gihugu cye zamufatiye mu nzira ziramukubita zimwita Umunyarwanda.
Ngo yari mu nzira ataha mu masaha y’ijoro, nyuma y’uko yari yagiye gusura inshuti ze imvura ikagwa ari nyinshi ikamuhezayo ategereza ko ihita agataha.
Ngo imvura ikimara guhita yafashe urugendo mu masaha y’ijoro, atashye agwa mu itsinda ry’abasirikare batanu niko kumufata baramukubita bavuga ko ari Umunyarwanda.
Yagize ati “Ubwo nari nagiye gusura umugabo witwa Garasiyani w’inshuti yanjye, imvura yaguye ituma nkerererwayo. Navuyeyo nkererewe, manutse njya iwanjye nibwo nahuye n’abasirikare batanu b’iwacu batangira kunkubita, bari batekereje ko ndi Umunyarwanda kuko bankubitaga bambwira ko ndi Umunyarwanda”.
Avuga ko yabacitse nyuma y’uko haje umusore w’Umunyarwanda mu gihe bariho babakubita bombi abaca mu rihumye yirukira mu ishyamba abacika atyo.
Agira ati “Bakomeje kunkubitana n’uwo musore kubera ubwoba bwinshi nari mfite, nirukira mu ishyamba nza inzira yose ntazi aho ngana mbona mpingutse ku mupaka wa Cyanika, mpahurira na wa musore nabasiganye.
Uwo musaza ufite umugore n’abana batandatu, avuga ko muri uko kwiruka akiza amagara ye byamubereye amahirwe kuko bakigera ku mupaka wa cyanika, Polisi y’u Rwanda yabatabaye ibageza kwa muganga aho batangiye kugarura ubuzima.