• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Judi Rever Umunya Canada wahagurukiye guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, yahawe akato, ahezwa mu ruhando rw’abanyamakuru b’ibihangange!!

Judi Rever Umunya Canada wahagurukiye guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, yahawe akato, ahezwa mu ruhando rw’abanyamakuru b’ibihangange!!

Editorial 07 Oct 2020 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Buri mwaka mu Bufaransa hategurwa umuhango ukomeye witwa”Bayeux Calvados-Normandy Award “, ugatumirwamo abanyamakuru b’ibihangange , cyane cyane abataye bakanatangaza amakuru ajyanye n’intambara n’ubushyamirane hirya no hino ku isi. Uyu Judi Rever rero, umunya Canada wanga uRwanda urunuka, yari yashyashyanye, yibwira ko azatumirwa muri uwo muhango, kuko ngo ari “impuguke” mu bibazo by’akarere k’ Ibiyaga Bigari, by’umwihariko iby’uRwanda.

Ku munota wa nyuma , yamenyeshejwe ko atari mu batumirwa, ababikurikiranira hafi bakaba baduhishuriye ko byatewe n’inkuru ndetse n’ibitabo adasiba gusohora ahakana byeruye Jenoside yakorewe Abatutsi, Iyo atumirwa rero ngo byari kuba ari ikimwaro ku bategura umuhango, batifuza ko witabirwa n’imyanda ibonetse yose.

Judi Rever yamamaye(bigayitse) agerageza kugira abere abajenosideri ruharwa, nka Théoneste Bagosora, Matayo Ngirumpatse, Edouard Karemera, JPaul Akayezu wakatiwe mbere y’abandi, n’izindi Nterahamwe-mpuzamugambi zamaze guhamwa n’icyaha biremereye. Akimara kumenya ko ubutumire bwe buteshejwe agaciro , Judi Rever yirukiye ku mbuga nkoranyambaga, maze yibasira abategura uwo muhango, avuga ko batigenga, ngo kuko kutamutumira byatewe n’igitutu bashyizweho n’abantu atavuze amazina.

Abasomye ibyo yanditse nabo ntibamurebeye izuba, kuko benshi cyane bahise bamusubiza ko aho kugira uwo yikoma, yagombye kwikoma umutima we umutegeka gukora ibidakwiye umuntu wiyita umunyamakuru mpuzamahanga  Bamwibukije ko Jenoside ari icyaha gikorerwa isi yose, ko rero ibyo kuyihakana bitababaza Abanyarwanda gusa, ko ahubwo bibaza umuntu wese ushyira mu gaciro.

Bamwe mu bakomeje kunenga imyitwarire igayitse ya Judi Rever, harimo Linda Melvern, usobanukiwe cyane ibijyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko yakoze mu bushinjacyaha bw’urukiko mpuzamahanga rwashyiriweho uRwanda, Yamaganye kenshi Judi Rever ukoresha imvugo nk’iza Augustin Bizimungu, n’abandi bafunze kubera uruhare rwabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ibi biragaragaza rero ko abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bagombye kubona ko bakora ubusa, kuko isi yose yamaze kumenya bidashidikanywaho ko yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa, n’ ababigizemo uruhare bose, Judi Rever rero arahomera iyonkeje ,ubwo na bagenzi be batangiye kumwamagana, bakanamuha akato. Erega ukuri kuratinda ariko ntiguhera!!

2020-10-07
Editorial

IZINDI NKURU

Uko Umugambi wa Kayumba Nyamwasa wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda wapfubye

Uko Umugambi wa Kayumba Nyamwasa wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda wapfubye

Editorial 13 Feb 2019
Mu mubano w’ u Rwanda n’u Bushinwa amateka yaraye yiyanditse

Mu mubano w’ u Rwanda n’u Bushinwa amateka yaraye yiyanditse

Editorial 23 Jul 2018
Abafaransa ntibishimiye gahunda ya AU yo kwishakamo ibisubizo iyobowe na Perezida Kagame

Abafaransa ntibishimiye gahunda ya AU yo kwishakamo ibisubizo iyobowe na Perezida Kagame

Editorial 31 Jan 2018
Burundi: Imiryango itegamiye kuri Leta irasaba AU kwinjira mu kibazo cy’u Burundi amazi atararenga inkombe

Burundi: Imiryango itegamiye kuri Leta irasaba AU kwinjira mu kibazo cy’u Burundi amazi atararenga inkombe

Editorial 06 Apr 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Nyuma yo gutsindwa na APR FC, umutoza wa Rayon Sports Guy Bukasa yeguye ku mirimo ye.
Amakuru

Nyuma yo gutsindwa na APR FC, umutoza wa Rayon Sports Guy Bukasa yeguye ku mirimo ye.

Editorial 16 Jun 2021
Impamvu  Rubingisa Pudence  wari  Umuyobozi wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda,  yatawe muri yombi
ITOHOZA

Impamvu Rubingisa Pudence wari Umuyobozi wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda, yatawe muri yombi

Editorial 29 Aug 2017
PAM-Rwanda isanga hari ukuntu Afurika ishobora kugera ku bwigenge nyabwo
Mu Rwanda

PAM-Rwanda isanga hari ukuntu Afurika ishobora kugera ku bwigenge nyabwo

Editorial 17 May 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru