• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Umutoza wa Mukura VS, Tomáš Trucha, yageze mu Rwanda aho aje gutangira akazi   |   20 Jul 2026

  • AMAFOTO – Rayon Spotrs yasinyanye amasezerayo y’ubufatanye na Bank of Kigali y’igihe cy’imyaka 5, ikazabona arenga Miliyari 1 ku mwaka   |   18 Jul 2026

  • Dr Eugène Rwamucyo yahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, akatirwa imyaka 27 y’igifungo mu Bufaransa   |   18 Jul 2026

  • Bombori bombori muri RNC yageze no mu muryango bwite wa Kayumba Nyamwasa   |   17 Jul 2026

  • Visit Rwanda n’ikipe ya Aston Villa yo mu gihugu cy’u Bwongereza basinyanye amasezerano y’ubufatanye   |   14 Jul 2026

  • AMAFOTO – Girumugisha yabaye umukinnyi w’umwaka muri Shampiyona y’u Rwanda ahembwa imodoka ya miliyoni 15 Frw   |   13 Jul 2026

You are at :Home»Amakuru»APR FC yatsinze Mogadishu City Club yo muri Somalia ibitego 2-1, ikomeza mu ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League

APR FC yatsinze Mogadishu City Club yo muri Somalia ibitego 2-1, ikomeza mu ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League

Ubwanditsi 19 Sep 2021 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Kuri iki cyumweru tariki ya 19 Nzeri 2021, nibwo ikipe y’ingabo z’igihugu ya APR FC yatsinze ikipe ya Mogadishu City Club yo muri Somalia, ibitego 2-1 ibasha gukomeza mu ijonjora rya kabiri muri CAF Champions League.

Muri uyu mukino wabereye kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo, APR FC ntabwo yatangiye neza kuko ubwo hari ku munota wa 24 nibwo ikipe ya Mogadishu City Club yafunguye amazamu ya APR FC yarimo Ishimwe Jean Pierre, ni igitego iyi kipe yatsinze nyuma y’uburangare bw’abakinnyi b’inyuma ya APR FC.

Ikipe ya APR FC yari iri mu rugo yakomeje gusatira ariko ntibyagira icyo bitanga kugeza ubwo amakipe yombi yagiye ku ruhuka ari igitego kimwe cya Mogadishu City club ku busa bwa APR FC.

Amakipe yombi avuye kuruhuka, umutoza wungirije wa APR FC Nafetti Jameleddine yakuyemo bamwe mu bakinnyi barimo Mugisha Gilbert, Bizimana Yannick na Rwabuhihi Aimee Placide basimburwa na Nsanzimfura Keddy, Ishimwe Anicet ndetse na Mugunga Yves.

Izi mpinduka zabyaye umusaruro ku munota wa 60 w’umukino, kuko nibwo APR FC yabonye igitego cya mbere cyatsinzwe na Manishimwe Djabel wari wagowe n’iyi kipe mu gice cya mbere cy’umukino.

Gusatira kw’ikipe y’ingabo z’igihugu kwatanze umusaruro w’igitego cya kabiri, kuko ku munota wa 73 myugariro mushya wa APR FC Karera Hassan yatsinze igitego cyayihaye gukomeza mukindi kiciro, hari ku mupira uvuye muri koruneri yari itewe na Manishimwe Djabel.

Uyu mukino wasojwe ikipe ya APR FC ibonye intsinzi y’ibitego 2-1 mu mikino yombi kuko umukino ubanza amakipe yombi yari yanganyije ubusa ku busa.

Gukomeza mu kindi kiciro cya CAF Champions League ku ikipe y’ingabo y’igihugu, bivuze ko mu kwezi gutaha k’Ukwakira izakina na Etoile du Sahel yo muri Tunisia bahatanira kwerekeza mu matsinda.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi:

APR FC: Ishimwe Jean Pierre, Rwabuhihi Aimé Placide, Karera Hassan, Buregeya Prince, Manishimwe Djabel, Tuyisenge Jacques (c), Mugisha Bonheur, Mugisha Gilbert, Omborenga Fitina na Bizimana Yannick.

Mogadishu City Club: Ali Kimera,Faysal Hashi, Adjimani Hugues .S Kouame, Kagaba Nicholas, Abdiwalb Abdirahman Mohamed, Ali Ali, Hassan Mohamed Adan, Bi Marc Boue, Seydoube Camara, Isse Abdulkadir Ibrahim na Ahmed Abdullahi Abdi.

2021-09-19
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Impinduka ku mikino ya Shampiyona y’u Rwanda y’umunsi wa 26, Kiyovu SC na APR FC zashyizwe ku munsi umwe

Impinduka ku mikino ya Shampiyona y’u Rwanda y’umunsi wa 26, Kiyovu SC na APR FC zashyizwe ku munsi umwe

Ubwanditsi 14 Apr 2023
Pasiteri Kamanzi wari umuhuzabikorwa wa Rwanda Shima Imana yitabye Imana

Pasiteri Kamanzi wari umuhuzabikorwa wa Rwanda Shima Imana yitabye Imana

Ubwanditsi 30 Jul 2018
Abanyarwanda barahambwe ariko ni imbuto yashibutse – Kagame [ VIDEO ]

Abanyarwanda barahambwe ariko ni imbuto yashibutse – Kagame [ VIDEO ]

Ubwanditsi 16 Jul 2017
Perezida Kagame yakiriwe bihambaye mu birori by’irahizwa rya Idriss Deby

Perezida Kagame yakiriwe bihambaye mu birori by’irahizwa rya Idriss Deby

Ubwanditsi 09 Aug 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Habura iminsi 5 ngo inama y’intekorusange idasanzwe ya Rayon Sports ibe, Paul Muvunyi wari wayitumije yayisubitse
Amakuru

Habura iminsi 5 ngo inama y’intekorusange idasanzwe ya Rayon Sports ibe, Paul Muvunyi wari wayitumije yayisubitse

Ubwanditsi 17 Nov 2025
Uwahoze mungabo z’Ubufaransa yamennye ibanga  ry’Ingabo zabo n’Uruhare bagize muri Jenoside
INKURU NYAMUKURU

Uwahoze mungabo z’Ubufaransa yamennye ibanga ry’Ingabo zabo n’Uruhare bagize muri Jenoside

Ubwanditsi 16 Mar 2018
Umunyarwanda warekuwe na Uganda yatanze ubuhamya bw’ubucakara yakoreshejwe n’uko hari abishwe n’uburozi
HIRYA NO HINO

Umunyarwanda warekuwe na Uganda yatanze ubuhamya bw’ubucakara yakoreshejwe n’uko hari abishwe n’uburozi

Ubwanditsi 16 Sep 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru